• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Editorial 08 Apr 2020 UBUKUNGU

Banki y’Isi kuri uyu wa Kabiri ibinyujije mu Kigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 12.25 z’amadolari (asaga miliyari 11 Frw) yo kurufasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19 .

Ayo mafaranga azanyuzwa mu mushinga w’u Rwanda w’ubutabazi (Rwanda COVID -19 Emergency Response Project) wo gufasha Guverinoma kwirinda, gutahura abakekwaho coronavirus, kubitaho no kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuvuzi mu kwitegura guhangana n’icyo cyorezo.

Mu itangazo Banki y’Isi yatanze, yijeje ko izafasha u Rwanda mu bushobozi aho bikenewe cyane nko mu gusuzuma abakekwaho COVID-19, gutahura abahuye n’umurwayi wa COVID-19 no gusuzuma abinjira mu gihugu.

Mu bindi Banki y’Isi izafashamo ni ukongerera ubushobozi amavuriro no gushyiraho ahantu abakekwaho icyo cyorezo bashyirirwa mu kato haba mu bitaro byo ku rwego rw’igihugu n’urw’uturere.

Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El Gammal, yavuze ko muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, banazirikana ingaruka ziri kurugeraho kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Tuzi ko igihugu cyibasiwe cyane na COVID-19 ishobora gusubiza inyuma iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibyari bimaze kugerwaho mu buzima.”

Yasser El Gammal yakomeje agira ati “Mfite icyizere ko nkurikije ubuyobozi bwiza, ukudacogora kw’abanyarwanda, ingamba zihuse zafashwe na Guverinoma, inkunga ya Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere, u Rwanda ruzabyigobotora rugasubira mu murongo rwari rurimo.”

Umushinga Rwanda COVID -19 Emergency Response Project wo guhashya COVID-19, byitezwe ko uzibanda no ku gushaka ibisubizo binyuze mu ikoranabuhanga bifasha mu guhangana n’icyo cyorezo.

Harimo nko gukora amakarita y’ikoranabuhanga agaragaza ikwirakwira ry’icyorezo, porogaramu z’ikoranabuhanga zohereza ubutumwa butandukanye buvuga kuri COVID-19, n’uburyo bwo gusuzuma by’ibanze abikekaho icyo cyorezo bitabaye ngombwa ko bahura na muganga imbonankubone.

Rwanda COVID-19 Emergency Project, ni umwe mu mishinga Banki y’Isi iri gutera inkunga mu mafaranga miliyari 14 z’amadolari yemeye azafasha ibihugu guhangana na coronavirus.

Inguzanyo zitangwa n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) cya Banki y’Isi, zigenerwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, zikishyurwa ku nyungu nto cyangwa nta nyungu.

Src: IGIHE

2020-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Uko  imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Uko imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Editorial 27 Aug 2018
Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Editorial 01 Aug 2018
U Bushinwa bwahaye Imbuto Foundation inkunga ya miliyoni 26 Frw izafasha abanyeshuri basaga 100

U Bushinwa bwahaye Imbuto Foundation inkunga ya miliyoni 26 Frw izafasha abanyeshuri basaga 100

Editorial 10 Jul 2019
Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Editorial 14 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere
Amakuru

Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Editorial 12 Jul 2022
Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko
Mu Rwanda

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Editorial 14 Aug 2019
Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?
Amakuru

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Editorial 12 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru