Ikinyamakuru cyanyu Rushyashya News kimaze gutahura umugambi mubisha wo gutegura filimi mbarabinyoma, igamije gusiga isura mbi u Rwanda n’Abayobozi barwo Bakuru. Umuhinde Anjan Sundaram ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza, na Benedict MORAN ukomoka muri Canada, nibo barimo guhabwa amafaranga ngo bahimbahimbe ibirego bitagira ishingiro, ari nabyo bazashyira mu cyo bise filimi”mbarankuru”.
Uyu Anjan Sundaram we asanzwe anazwi cyane mu baremekanya ibinyoma n’amahomvu k’u Rwanda, nubwo kugeza ubu ntacyo byarutwaye.
Uyu mushinga mubisha wateguwe na JAMBO ASBL, igizwe n’abakomoka ku bajenosideri, abayoboke ba Ingabire Victoire bibumbiye muri FDU Inkingi, n’ibindi bigarasha n’Interahamwe byo mu biryabarezi ngo ni amashyaka, no mu mitwe y’iterabwoba. Aba bazi barivugira ko bagamije guhindanya isura y’u Rwanda, bakaruteranya n’ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa barwo. Ibuye ryagaragaye ariko ntiriba rikishe isuka
Inyandiko Rushyashya yashoboye kubonera kopi,yanditswe n’uwiyita“ RP”, ariko abazi neza iby’uyu mugome bakaba baduhishuriye ko ari Prudence RUBINGISA,wanavuzwe cyane mu bafatanyabikorwa ba Paul Rusesabagina. Iyo nyandiko irasobanura ko iyo filimi izabatwara ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika(ni nka miliyoni 500 uvunje mu manyarwanda), ndetse ngo bakaba baramaze kubona abarirwa mu bihumbi 350 by’amadolari, ngo yatanzwe n’amashyirahamwe n’imiryango”iharanira uburenganzira bwa muntu”.
Nubwo “RP” ateruye ngo avuge amazina y’iyo miryango n’amashyirahamwe, ababikurikiranira hafi baravuga ko Lantos Foundation, Human Rights Watch na Amnesty International biri mu byatanze ayo mafaranga, dore ko bitajya bitangwa iyo hateguwe umugambi ubangamiye inyungu z’u Rwanda.
Muri iyo nyandiko ba nyir’umushinga barashishikariza Abanyarwanda kwishakamo ibihumbi 150 by’amadolari bisigaye, kugirango filimi isohoke, ndetse banabahaye konti y’icyitwa ”DORPA Asbl” gikorera i Buruseli mu Bubiligi, kugirango hanyuzwe ayo mafaranga.
Banyarwanda, Banyarwandakazi rero, muramenye ntimuzagwe muri uyu mutego mutindi, ushobora kubashibukana mudashishoje. Mumaze kubona ingero nyinshi zerekana ko ntawe ugambanira u Rwanda ngo bimugwe amahoro. Kuva ku bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abijanditse mu bikorwa by’iterabwoba nka Rusesabagina na bagenzi be, abenshi bibonye mu maboko y’ubutabera abandi bagwa igihugu igicuri, kandi abababeshyaga ko babashyigikiye ntacyo babafashije bamaze kugera mu mazi abira.
Inyandiko cyangwa ubutumwa busaba umusanzu wo gusenya Igihugu uwo bizageraho azabyamagane, kandi ashyikirize inzego zibishinzwe umwirondoro w’ubikwirakwiza. Abo babeshya Abanyarwanda ko babashakira ineza nabo barabizi ko barimo kugusha abaturage mu bugambanyi buhanwa n’amategeko, kuko mu nyandiko yabo bavuga ko gutanga amafaranga byakorwa mu ibanga”ku bw’umutekano” w’uyatanze.
Agapfa kaburiwe ni impongo! Rushyashya News yifashishije amakuru yizewe dukesha imboni zacu ziri hirya no hino ku isi, izakomeza kubagezaho ibikorwa bibi bitegurwa, kugirango Abanyarwanda bakunda u Rwanda bafatanye kubiburizamo.