• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Editorial 15 Dec 2017 Mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017, itabi rizwi nka Shisha ritemewe mu Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko rigira ingaruka ku buzima bw’umuntu harimo kuba ritera kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima n’izindi.

Shisha ni uruvangitirane rw’ibinyabutabire rutanga umwotsi ukururwa hifashishijwe igikoresho bita “hookah”, ikunze kugaragara mu tubari aho usanga abantu bayitumura, abenshi bishimira uburyo ihumura.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu ndetse ko uwayitumuye ntaho aba ataniye n’uwanyoye umuba w’amatabi kubera uburozi buyibamo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko kunywa Shisha bigira ingaruka zishobora kuruta izo kunya itabi. Ngo kuyinywa mu gihe cy’isaha, bingana no kunywa isegereti ziri hagati ya 100 na 200.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko uyu mwanzuro wo guhagarika Shisha mu Rwanda wafashwe hagendeye ku nama za OMS, yagaragaje ko kunywa iri tabi bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Ubukana bwayo bwifitemo gaz yo mu bwoko bwa ‘monoxydes de carbone’, ingana n’inshuro zirindwi iziba mu itabi, iyi gaz ngo ni mbi ku buzima bwa muntu n’ibindi binyabuzima.

Usibye kuba kuyinywa bigira ingaruka ku buzima ku buryo umuntu ashobora kuba yarwara kanseri zitandukanye, indwara z’umutima, izikunze gufata ibihaha n’izindi zo mu myanya y’ubuhumekero nk’uko zibasira abanywi b’itabi; Shisha ngo ica intege umubiri w’umuntu ku buryo usigara nta bwirinzi buhagije bwo guhanga na ‘microbe’ zishaka kwinjiramo, aho kwandura indwara zirimo igituntu n’izindi biba byoroshye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Iguhugu, Francis Kaboneka, yari aherutse kubwira Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, ko Shisha ihangayikishije kuko imaze kugira ingaruka ku bana.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abatazubahiriza iri tegeko ryo guca Shisha mu Rwanda, bazabihanirwa n’amategeko.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rihagarika Shisha mu Rwanda

2017-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Ubugambanyi n’ubwicanyi mu Banyarwanda muri Afurika y’Amajyepfo

Ubugambanyi n’ubwicanyi mu Banyarwanda muri Afurika y’Amajyepfo

Editorial 14 Jun 2016
Kuri Manda ya II P. Kagame yesheje imihigo yahize mu bikorwa remezo?

Kuri Manda ya II P. Kagame yesheje imihigo yahize mu bikorwa remezo?

Editorial 22 Jun 2017
Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Editorial 26 Feb 2018
Army Week : Abantu barenga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa ku buntu

Army Week : Abantu barenga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa ku buntu

Editorial 09 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali
Amakuru

Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali

Editorial 28 Mar 2021
Breaking News : Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Mu Rwanda

Breaking News : Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Editorial 30 Aug 2017
Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite
SHOWBIZ

Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite

Editorial 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru