Polisi y’u Rwanda ejo yerekanye abagabo batatu bafashwe bakurikiranyweho kugerageza kunyereza imisoro ingana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Abakekwa bakurikiranyweho gukoresha icyuma gitanga inyemezabuguzi (Electronic Billing Machine/EBM) muri kompanyi za baringa , aho nyuma bajyaga kwaka amafaranga mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ku byagurishijwe nta nyungu kuko barabitangiye umusoro ku nyungu.
Abafashwe ni Cyliaque Muyango, Jean Claude Rugwizangoga na Ribonande Abdul banakurikiranyweho kugurisha inyemezabuguzi ku bandi bacuruzi nta kintu babagurishije; ibi byose babinyujije muri kompanyi za baringa bishyiriyeho zitwa Reason Trading Company, Beyi Layisi Company na Quality Business Company.
Emmy Mbera ushinzwe imikoreshereze ya EBM yagize ati:” Umwaka wose ushize nta kintu bacuruje cyangwa baguze, ahubwo imashini yabo igaragaza ko barundanyije imisoro,..bakaba hari inzira nyinshi bakoreshejemo izi nyemezabuguzi zitemewe, iperereza ryagaragaje ko babikorera hamwe.”
Amafaranga yatswe na Union Trading yageraga kuri miliyoni 145, Quality Business yatse miliyoni 390 naho Bayi Layisi yaka miliyoni 210. Nanone Bayi Layisi yari ishigaje kwaka miliyoni 39 mu mpapuro zayo, Quality Business isigaje 152 mu gihe Reason Trading yasabaga kugarurirwa imisoro ingana na miliyoni 76.
Aha Mbera yagize ati:”Ku bantu 12,000 bakoresha EBM, 25 bonyine nibo bagaragaweho ubu bujura ariko muri bo, 10 bamaze gutabwa muri yombi , tukaba tugikorana na Polisi ngo nabandi basigaye bafatwe.”
Avugana n’itangazamakuru, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yashimye abafatanyabikorwa bose barimo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA) n’abandi muri rusange ku ruhare bagize mu ifatwa ry’aba bantu.
SP Hitayezu yagize ati:” Ibi bibere urugero abacuruzi bose bafite imigambi yo gukora amakosa nk’aya. Biratinda bagafatwa kandi bagashyikirizwa ubutabera.”
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bidindiza gahunda yo guteza imbere igihugu maze asaba abacuruza bose kwitandukanya n’ibikorwa bidindiza ubukungu bw’igihugu.
Baramuka bahamwe n’icyaha, aba bagabo bazahanishwa igifungo gihera ku myaka ibiri n’amande angana n’umusoro wanyerejwe nk’uko bitegenywa n’ingingo ya 369 mu gitabo cy’amategeko ahana.
RNP