Umu-démocrate Bernie Sanders yakomeje gushimangira amahirwe ye yo kuzahagararira ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba mu Ugushyingo, akazahangana na Donald Trump w’umu-républicain.
Ibyavuye mu matora yo guhitamo umukandida w’aba-démocrates bigaragara ko Sanders ari we uza kwegukana intsinzi muri Leta ya Nevada, ndetse bikaza kuba kumajwi menshi cyane. Gusa haracyari urugendo rukomeye kugeza umukandida yemejwe mu buryo ntakuka.
Amajwi amaze kubarurwa kandi agaragaraza ko Joe Biden wabaye Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Obama, yazamuye amajwi ye muri Nevada kurusha muri leta ebyiri zabanje, Iowa na New Hampshire, nk’uko BBC yabitangaje.
Kugeza ubu nyuma yo kubarura amajwi 50% muri Nevada, Sanders w’imyaka 78 usanzwe ari senateri uhagarariye Vermont mu Nteko Ishinga amategeko, yari afite amajwi 47%, Biden afite 19%. Pete Buttigieg we yari afite amajwi 15% mu gihe Elizabeth Warren yari afite 10%.
Iyo umuntu agize hejuru y’amajwi 15% ahabwa abantu bazamutora mu nama nkuru y’ishyaka izaba muri Nyakanga. Mbere y’itora ryo kuri iki Cyumweru, Sanders yari agize abamushyigikiye 21, mu gihe agomba kuzuza 1,990 kugira ngo yemererwe guhagararira ishyaka.
Mu ijambo yavuze nyuma yo kubona ko yanikiye bagenzi be, Sanders yabwiye abarwanashyaka be muri Texas ko ashimira abakomeje kumujya inyuma, ahita anibasira Perezida Trump.
Yakomeje ati “Abaturage ba Amerika barananiwe kandi barambiwe perezida ubeshya buri gihe.”