Kizza Besigye yabeshyuje amakuru yakwirakwijwe na leta Uganda ko muri Nzeri yahuriye na Perezida Kagame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko uwo muhuro utigeze ubaho, gusa ko nubwo yagira abayobozi ahura nabo bitageze aha Museveni wahuye n’abakuriye umutwe w’iterabwoba ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kizza Besigye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The East African, aho yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo politiki mu gihugu cye.
Ku wa 28 Nzeri ikinyamakuru cya Guverinoma ya Uganda The New Vision, cyatangaje inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Besigye na Kagame bahuriye muri USA.”
Inkuru y’uguhura kwa Perezida Kagame na Museveni yashoboraga guhabwa uburemere idakwiye bijyanye n’uburyo Col (Rtd) Dr Kizza Besigye, akunze guhangana na Museveni mu buryo bweruye ariko akoresheje ishyaka rya politiki ryemewe, mu gihe u Rwanda rushinja Museveni gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.
Besigye yabajijwe ku byavuzwe ku guhura kwe na Perezida Kagame, niba koko byarabayeho nibyo baba baraganiriye. Mu gusubiza, yabihakanye yivuye inyuma anashimangira ko nta na gahunda yo guhura ihari.
Ati “Ntabwo nigeze mpura na Perezida Kagame, ndetse nta na gahunda yo guhura nawe. Ubwo mperuka mu Rwanda ni igihe Gen Fred Rwigema yari agiye gushyingurwa mu cyubahiro mu 1995.”
Besigye yavuze ko “mu bigaragara hari intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda” gusa ashimangira ko abona nta nyungu u Rwanda rwagira mu kurwana n’iki gihugu cy’igituranyi.
Yakomeje agira ati “ Museveni yemeye ko yahuye ku mpamvu zitandukanye n’abayobozi b’umutwe witwaje intwaro ushaka guhungabanya u Rwanda.”
“Ntabwo ntekereza ko u Rwanda rushaka kurwana na Uganda, kuko kurwana na Uganda bizasubiza inyuma u Rwanda mu ngeri nyinshi. Uyu mubano w’imbeba n’injangwe ukwiriye kubonwa guhera mu myaka y’ishingwa rya FPR ubwo Museveni yayifataga nk’uburyo bwe bwo kwagura ubutegetsi.”
Besigye yavuze ko kuba Uganda ivuga ko yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ari uburyo bwo gushaka kuyobya uburari ku bibazo bihari iki gihugu gikwiye gukemura.
Ati “Nk’uko tujya tubivuga mu rurimi rwa gisirikare, ubu bari gushyira imbere intwaro z’ubwirinzi, mu kuvuga ko Besigye yahuye na Kagame. Ariko niyo nza kuba ndi uhura na Kagame, ntabwo ndi umuntu urwanya leta nkoresheje intwaro. Ndi umuyobozi wemewe. Mfite uburenganzira bwose bwo guhura n’abayobozi bo mu karere kacu, yaba abo mu Rwanda, Kenya cyangwa se ikindi gihugu.”
“Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Museveni yiyita ko ahagazeho, ni ubufatanye hagati y’abaturage bo mu bihugu biwugiye, ntabwo ari ingoma y’ubutegetsi bwawo.”
Aya makuru yo guhura kwa Besigye na Kagame yakwirakwijwe na Uganda, akijya hanze yamaganywe n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ko inkuru z’uko guhura ari impuha.
Ati “Ibi ni bimwe mu binyoma n’icengezamatwara ribi komisiyo ihuriweho yashyizweho n’amasezerano ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda yiyemeje guhagarika!”
Uwo wari umwe mu myanzuro y’inama ya mbere yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda hari n’abahuza bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola, yabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku wa 16 Nzeri 2019.
Haganirwaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda, i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama.
Umwanzuro wavugaga ko ibihugu byombi “byemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.”
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda nayo yavuze ko gukwiza amakuru nk’aya “bigomba guhagarara”, kuko “amasezerano ya Luanda adashobora gushyirwa mu bikorwa hakiri icengezamatwara nk’iri.”