Dr.Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yanenze umunyamakuru wanditse inkuru ivuga ko amafoto ya pasiporo bivugwa ko ariyo yahawe Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ari impimbano.
Ku itariki 19 Werurwe 2019, ikinyamakuru Chimpreports cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “Ikimenyetso: Pasiporo ya Uganda yahawe Charlotte Mukankusi wa RNC, ni mpimbano”.
Muri iyi nkuru, umunyamakuru yerekanye ingingo zigaragaza itandukaniro hagati ya pasiporo ya Mukankusi na pasiporo zisanzwe zitangwa na Uganda, avuga ko ahubwo ari ibintu byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagaragaje iryo tandukaniro riri hagati ya pasiporo zombi agendeye ku buryo amagambo agiye atondetse, igihe izarangirira n’umukono wa nyirayo.
Uyu munyamakuru kandi yavuze ko bagerageje kuvugisha Minisitiri w’Umutekano, Gen Jeje Odong ariko bagasanga telefoni ye ifunze.
Umuvugizi w’iyi minisiteri, Jacob Simiyu yavuze ko bari gukora iperereza ngo bamenye niba ruriya rwandiko ari ukuri koko cyangwa rwarahinduwe hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Besigye we yavuze ko atangajwe no kuba umunyamakuru yaranditse inkuru yuzuyemo ibinyoma nyamara agashimangira ko yakoze isesengura.
Ati “Ziriya pasiporo zombi nizo, imwe ni iy’umukara Uganda iri kugenda ihagarika gutanga mu gihe iy’ubururu ari inshya ya EAC (Umuryango wa Afurika y’Uburasizuba)”.
Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko Mukankusi wari uherutse muri Uganda mu biganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wanemeye ko koko bahuye binyuze mu ibaruwa yandikiye Perezida Paul Kagame, yahawe Pasiporo ya kiriya gihugu azajya yifashisha mu ngendo mu gihe uyu mutwe ukomeje ibikorwa byawo byo gushaka guhungabanya u Rwanda.
Mukankusi yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.
Ubusanzwe uyu mugore yajyaga ahabwa pasiporo y’abadipolomate na Guverinoma y’u Rwanda ubwo yari akiri mu mirimo yayo gusa iyo yari afite ntiyigeze yongerwa kuko yari yamaze gufata uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akayoboka umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Yari asanganywe Pasiporo igaragaza ko ari Umunyarwanda wavutse ku wa 10 Kanama 1970 i Mbarara muri Uganda.
Urwandiko rw’inzira yari yarahawe nk’umudipolomate rwari rufite nomero PD 000223 mu gihe urwo yari yarahawe rwa serivisi rwari PS009269 naho urundi rumugaragaza nk’umuturage usanzwe rwo rwari rufite nomero PC061537.
Indangamuntu ye nyarwanda yari ifite nomero 1197070004061075.
Nyuma y’uko Pasiporo nyarwanda yari afite itongerewe agaciro kubera ibikorwa yarimo by’umutwe w’iterabwoba, Uganda yahisemo kumufasha kugira ngo ikureho imbogamizi yagiraga zijyanye n’ibyangombwa by’inzira.
Kuva ku wa 11 Gashyantare 2019, uyu mugore yahawe ibindi byangombwa bishya by’inzira aho abarwa nk’umuturage wa Uganda ufite pasiporo nomero A00019997.
Emmy
Ibi byose abikore azi ko ari umunyarwandakazi kandi ugambanira igihugu cye amaherezo ahura n’umuvumo w’imana mwibuke Caini yica mwene nyina Abel uko byamugendekeye.urugero rutari kure abatusi bishe bene wabo muri Genocide bibwira ko bagiye gukira ibyababayeho ninbindi byinshi ……aba nabo bazabona ishyano Museveni ubashuka afite inyungu ze nubwo nawe bizamuhagama.Amaraso y’abanyarwanda binzirakarengane amena azamusama bidatinze.ijambo ry’Imana riravuga ngo:”ibyo murabikora mukibaza ko mpwanye namwe….”