• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Editorial 11 May 2020 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Ubwo abarwayi ba mbere ba Covid-19 bagaragaraga mu Bushinwa m’Ukuboza 2019, benshi mu Rwanda no mu karere bumvaga ko iki cyorezo kiri kure bihagije. Nta wumvaga ko kizagera mu bihugu byacu mu mezi make. Kimaze kuyogoza ibihugu byinshi, harimo n’ibyitwa ko bikize cyane. Ubwinshi bw’ imibare y’abandura n’abapfa muri ibyo bihugu bishyirwa hanze umunsi ku munsi.

Leta y’ u Rwanda yo yafashe ingamba hakiri kare, akaba ari cyo gituma igihugu cyacu kibarirwa mu bihugu bifite abarwayi bake. Kugeza ubu nta muntu turapfusha azize icyo cyago, mu Rwanda kandi nta n’indembe zihari.

Ubu twandika iyi nkuru, imibare iheruka igaragaza ko mu Rwanda hamaze kwandura abantu 285 kuva umurwayi wa mbere yagaragara tariki 14 Werurwe uyu mwaka. Muri bo, 150 barakize. Abakirwaye ni 135, nta ndembe irimo kandi igishimishije ntawe urapfa azize iyi ndwara mu Rwanda kugeza ubu. Abagera kuri 45,805 bamaze gupimwa.

U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye akaba arizo zisobanura iyo mibare tubonye hejuru.

 

Zimwe mu ngamba zafashije u Rwanda guhangana na Covid-19

Kuva iki cyorezo cyatangira kuvugwa, u Rwanda rwatangiye kwitegura rwongera umuvuduko kimaze kugera i Burayi n’Amerika.  Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda, ku bufatanye n’ibigo biyishamikiyeho ndetse n’inzego nkuru z’igihugu, yatangiye gutegura ingamba hakiri kare. Izo ngamba ziri mu byiciro bitandukanye zagendaga zikazwa bitewe n’uko ibintu byifashe, haba mu gihugu, mu karere ndetse no ku isi.

Nk’urugero, hakimara kugaragara umurwayi wa mbere mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka, Leta y’ u Rwanda yahise itangaza ko amakoraniro yose ahuza abantu benshi abaye ahagaritswe. Umunsi wakurikiye, nibwo amashuri, imihango y’ubukwe, insengero n’ ibindi byose bihuza abantu benshi byahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Biturutse ku mibare yagendaga izamuka mu Rwanda, dore ko abarwayi bari bamaze kugera kuri 11 mu minsi itageze ku cyumweru,  tariki ya 21 Werurwe, itangazo rya Minisitiri w’ Intebe ryasohotse ritegeka imipaka y’u Rwanda yose gufungwa, ndetse n’ingendo z’indege zirahagarikwa. Hasigaye gusa urujya n’uruza rw’ imodoka z’ibicuruzwa, indege zikoreye ibicuruzwa bya nkenerwa cyane niz’ubutabazi. Ingendo z’imbere mu gihugu nazo zarahagaritswe, abantu bashishikarizwa kuguma mu rugo bakirinda ingendo zitari ngombwa. Niyo gahunda yiswe “Guma mu Rugo” ingendo n’imirimo hafi ya yose birahagarara mu rwego rwo kurushaho kwirinda ibintu bihuza abantu benshi.

Ubufatanye muri gahunda ya “Guma mu Rugo” ni ubwo gushimirwa

N’ubwo “Guma mu Rugo” ari gahunda yatanze umusaruro munini mu gihe cyari gikomeye, yari ifite ingaruka ku buzima bw’abaturage. Abasanzwe babeshwaho n’uko bakoze umunsi ku munsi, icyemezo cya “Guma mu rugo” nticyaboroheye, ariko bakomeje kumva ko kwirinda icyorezo ari intambara ireba buri wese, bakomeza kumvira amabwiriza n’inama zitangwa n’ ubuyobozi.

Ubufatanye bwagize ikintu gikomeye: wasangaga abaturage, inzego za Leta, amadini, abikorera bose basenyera umugozi umwe ku gipimo cyo hejuru. Cyabaye ikimenyetso cy’ icyizere hagati y’abaturage, Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo. Izi ndangagaciro zigaragaza icyizere abaturage bafite mu buyobozi bwabo, ziba hake. Hari henshi twabonaga ku mateleviziyo abashinzwe umutekano barwana n’abaturage banze gukurikiza amabwiriza ya Leta, ibikorwa wasangaga bigayitse.

Kugoboka abanyantege nke, n’ Ihumure ry’ umukuru w’igihugu Paul Kagame

Gahunda ya “Guma mu Rugo” imaze icyumweru kimwe itangiye, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yahumurije abaturage bagizweho ingaruka na gahunda ya “Guma mu Rugo”, abizeza ubufasha. Ubwo bwatangiye kubageraho ku munsi wakurikiyeho, abayobozi mu nzego z’ibanze bafatanya n’abaturage kugena abahabwa ubufasha. Si ibihugu byinshi byafashije abaturage babyo b’intege nke, ni ibyo gushimirwa.

Leta yasuzumye abantu benshi bashoboka ndetse yishingira ubuvuzi n’ibindi byose  bihabwa abarwayi ba Covi19 ndetse n’abashyizwe mu kato harimo n’ibibatunga

Si ibihugu byinshi bifite umurongo uhamye wo gusuzuma abantu Covid-19, dore ko bavuga ko no gusuzuma umuntu umwe bihenze cyane. Nyamara Leta y’u Rwanda yo yahisemo kwirengera ikiguzi cyose gisabwa, isuzuma abantu benshi bashoboka, mu byiciro by’abakekwaho kuba bakwandura Covid- 19 kurusha abandi. Abarwayi n’ abandi bose bakekwa bashyirwaga mu kato, bakavurwa kandi bakanakurikiranwa umunsi ku wundi. N’ubwo byiswe akato ariko, abakagiyemo bemeza ko bwari ubuzima bwiza, busa n’ubwa Hoteli, uretse gusa kutabana n’abo mu rugo. Ibyumba byiza byarateganyijwe, televiziyo, internet ku bayikeneye, ndetse n’amafunguro ya mu  gitondo, ku manywa na nijoro. Amafaranga yose byishyurwa na Leta, haba ku benegihugu ndetse n’abanyamahanga.

Abenshi bazakomeza kwibuka amashusho y’umurwayi witwa Fabrice wabyinaga iki ‘zulu’ benshi ntibemere ko arwaye. Cyari ikimenyetso ko umurwayi witaweho kare nta mpamvu yo kwiheba aba afite.

Mu rwego rwo guhangana na Covid-19 kandi, gusuzuma abantu ni ngombwa, kugirango hamenyekane uko bahagaze. Haherwa kubyiciro by’abantu bacyekwa kuba bagira aho bahurira n’icyo cyorezo kurenza abandi, bitewe yenda n’ibihugu bagenzemo, cyangwa imirimo bakora ishobora kubahuza n’abanduye. Muri iki cyiciro, u Rwanda ruhagaze neza ku isi no mu karere. Mu by’ukuri ni ibyo kwishimirwa, kuko abapimwe ni benshi ugereranije n’abaturage u Rwanda rufite ndetse n’imibare y’abamaze kwandura mu Rwanda.

Ingamba zo kuzahura ubukungu mu gihe na nyuma ya Covid-19

Ntitwasoza iyi nkuru, tutavuze ku bikorwa biteganywa mu kuzahura ibyiciro bitandukanye by’ubukungu bw’igihugu bwahungabanijwe n’iki cyorezo. Ministeri y’Imari n’igenamigambi mu cyumweru gishize yasohoye ingamba zitandukanye zo kuzahura Ubukungu. Ku ikubitiro, ikigega cyo kuzahura inzego z’imirimo yagizweho ingaruka na Covid-19 kirateganya gutangirana na miliyari 100 z’amafaranga y’ u Rwanda. Mu kiganiro na Televiziyo y’ u Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Gicurasi, Minisitiri w’ Imari Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibyiciro by’imirimo bizatangirirwaho ari ubuhinzi n’ubworozi harimo n’ubw’ibyoherezwa hanze. Ibindi byiciro bizashyigikirwa n’icyo kigega ni inganda, ubukerarugendo n’amahoteli, amazi n’amashanyarazi hamwe n’imishinga y’ibikorwa remezo izatanga imirimo ku bantu benshi, harimo n’ababarizwa mu byiciro by’abakennye. Ibi bizatuma amafaranga ajya mu baturage yiyongera, binatume ubushobozi bwabaturage mu kugura ibicuruzwa na serivisi bwiyongera, bifite icyo bimaze cyane ku bukungu haba mu gihe ndetse nanyuma ya Covid-19.

2020-05-11
Editorial

IZINDI NKURU

Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Editorial 24 Aug 2018
Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024

Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024

Editorial 07 Jun 2024
Ubwoba bw’ibihano kuri Kayumba na RNC nyuma ya raporo y’impuguke za Loni

Ubwoba bw’ibihano kuri Kayumba na RNC nyuma ya raporo y’impuguke za Loni

Editorial 06 Jan 2019
Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Editorial 29 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout
Mu Mahanga

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Editorial 08 May 2016
Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba
Amakuru

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Editorial 19 Oct 2021
Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu
Amakuru

Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Editorial 16 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru