Perezida Donald Trump
Mu gihe abantu benshi barimo kubona ko impinduka zirimo kubera ku isi zibangamiye ubuzima bwabo, ninako abakagize uruhare kugira ngo harebwe uko umutekano wagaruka ku Isi barushaho gutuma ibintu birushaho kuba bibi.
Ibi rero byagaragariye mu nyandiko yasinywe na perezida Donald Trump ubwo yasabaga abayobozi b’ingabo muri Amerika ko mu gihe kitarenze iminsi 30 bagomba kuba bamugejejeho gahunda ihamye yerekana uko iki gihugu cyakongera kuba igihangage kitisukirwa mu gisirikare.
Trump yashimangiye ko ibindi bihugu bimaze gutera intambwe ikomeye mu gucura ibitwaro bya kirimbuzi, ngo none igisirikare cyabo kimaze gutambukwaho n’ibindi bihugu ngo rero kugira go Amerika yongere kuba igihagage bigomba guhera mu gisirikare nkuko yabiseszeranije abaturage be ubwo yiyamamazaga.
Ubwo Trump yasuraga bwa mbere Pentagon, yatangiye ababwira ko mubyo agomba gukora muri gahunda ze ko ntamwanya munini afite wo gutakaza murizo. Mubyihutirwa ngo kuri we, harimo kuvugurura igisirikare cy’Amerika kubera aho isi igeze.
Yasabye Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’Amerika, Gen. James Mattis gukora gahunda yihutirwa yerekana uko Amerika yakora ibikoresho bya gisirikare bigezweho. Aha yavuze ko Amerika ikeneye indege, amato y’intambara n’ibindi bikoresho by’abasirikare byose bishya bijyanye n’iki kinyejana cya 21 kandi bidafite aho bihuriye n’ibikoreshwa mu gisirikare cyibindi bihugu.
Ingabo z’Amerika
Iyi nyandiko igizwe na paji 3 (dufite), inasaba ko ingengo y’imari yari gukoreshwa mu gisirikare muri uyu mwaka wa 2017 igomba guhita isubirwamo kubera ibikenewe gukorwa byihutirwa. Aha twavuga ko hatanzwe urugero nko kumafaranga yagombaga gutangwa kwisubirwamo ry’indege perezida w’Amerika agendamo Airforce One, amato ya gisirikare agendera munsi y’inyanja, n’indege z’intambara za F-35.
Yanashimangiye ko Amerika itari kumwanya iriho mu bijyanye n’intwaro za kirimbuz za nuclear, asaba ako kanama kazajyaho kwerekana uburyo bwakoreshwa kugira ngo Amerika igire intwaro nkizi zikomeye, zoroshye mu kuzikoresha ahantu hose, kandi zifite ikoranabuhanga ryo murwego rwo hejuru.
Muri iyi nyandiko yashyikirijwe abakuru b’ igisirikare bashinzwe gutegura iby’intambara Trump yabasabye kandi ko mu minsi 30 baba bamukoreye gahunda y’ukuntu barwanya umutwe w’intagondwa ISIS kandi ngo bakerekana ukuntu bazayitsinda bakayirandurana n’imizi yayo.
Aha rero benshi bakaba barahise bakuka umutima ko Amerika igiye kongera kohereza ingabo mu bihugu bitandukanye nka Syria, Irak, n’ibice bimwe byo muri Afurika kugira ngo bahangane n’imitwe itandukanye y’iterabwoba nka Daech. Kuri Trump ngo ubuhangage bw’Amerika buzajya bugaragarira mu bikorwa nk’ibi ngo igikenewe cyose kigomba kuboneka ngo bikorwe.
Aha Trump yashyize izi nzobere mu byagisirikare mu ihurizo ritoroshye kuko yabategetse ko bagomba kwerekana ingamba nshyashya zitandukanye nizo bari basanzwe bakoresha mu kurwanya intagondwa zikora iterabwoba, ikindi bagomba kwerekana ibindi bihugu bashobora gukorana nabyo ariko bifite ubushake kandi bikomeye mu gisirikare, hanyuma gukoresha uburyo bushobotse ngo bamenye aho izi ntagondwa zakuraga amafaranga bahahagarike.
Mugihe ibihugu bihanganye n ‘Amerika mu buhangage bwa gisirikare bwumvise ibi nabyo byatangiye gufata ingamba zikomeye. Ibi rero bikaba bigiye gutera irushanwa ryo gucura intwaro zishobora koreka imbaga y’abantu mugihe gito gishoboka, kandi hagati y’ibihugu by’ibihangage hazarushaho kuzamuka umwuka w’urwikekwe bityo umutekano w’isi uzarusheho kugerwa kumashyi.
Abantu bo bamenye ko ibi bitwaro bicurwa bishobra gukoreshwa isaha iyariyo yose, nubwo biteye ubwoba tugasa naho tubyirengagiza kubitekerezaho kubera ingaruka zabyo tugomba kumenya ko ikiremwamuntu gishobora kuba kirimo kwegera ibihe bibi kitigeze kunyuramo kuko abantu barimo guta ubumuntu cyane.
Ariko nanone, gahunda zo gucura ibitwaro bya kirimbuzi sibyo bizazana amahoro ku isi kuva ibihugu byinshi ariyo nzira byafashe kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, nta mwihariko muri ubu busazi. Icyarutaho ni uko bakumvikana, bagashaka amahoro y’umutekano w’isi birambye, kuko ntayindi si bazahungiraho, ingaruka zizaba zimwe kubatuye isi imwe duhuriyeho, kandi niba bashaka gupfa hari abagikunze ubuzima.
Hakizimana Themistocle