• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Editorial 04 Feb 2017 ITOHOZA

-5585.jpg

Perezida Donald Trump

Mu gihe abantu benshi barimo kubona ko impinduka zirimo kubera ku isi zibangamiye ubuzima bwabo, ninako abakagize uruhare kugira ngo harebwe uko umutekano wagaruka ku Isi barushaho gutuma ibintu birushaho kuba bibi.

Ibi rero byagaragariye mu nyandiko yasinywe na perezida Donald Trump ubwo yasabaga abayobozi b’ingabo muri Amerika ko mu gihe kitarenze iminsi 30 bagomba kuba bamugejejeho gahunda ihamye yerekana uko iki gihugu cyakongera kuba igihangage kitisukirwa mu gisirikare.

Trump yashimangiye ko ibindi bihugu bimaze gutera intambwe ikomeye mu gucura ibitwaro bya kirimbuzi, ngo none igisirikare cyabo kimaze gutambukwaho n’ibindi bihugu ngo rero kugira go Amerika yongere kuba igihagage bigomba guhera mu gisirikare nkuko yabiseszeranije abaturage be ubwo yiyamamazaga.

-5584.jpg

-5578.jpg

Ubwo Trump yasuraga bwa mbere Pentagon, yatangiye ababwira ko mubyo agomba gukora muri gahunda ze ko ntamwanya munini afite wo gutakaza murizo. Mubyihutirwa ngo kuri we, harimo kuvugurura igisirikare cy’Amerika kubera aho isi igeze.

Yasabye Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’Amerika, Gen. James Mattis gukora gahunda yihutirwa yerekana uko Amerika yakora ibikoresho bya gisirikare bigezweho. Aha yavuze ko Amerika ikeneye indege, amato y’intambara n’ibindi bikoresho by’abasirikare byose bishya bijyanye n’iki kinyejana cya 21 kandi bidafite aho bihuriye n’ibikoreshwa mu gisirikare cyibindi bihugu.

-5586.jpg

Ingabo z’Amerika

Iyi nyandiko igizwe na paji 3 (dufite), inasaba ko ingengo y’imari yari gukoreshwa mu gisirikare muri uyu mwaka wa 2017 igomba guhita isubirwamo kubera ibikenewe gukorwa byihutirwa. Aha twavuga ko hatanzwe urugero nko kumafaranga yagombaga gutangwa kwisubirwamo ry’indege perezida w’Amerika agendamo Airforce One, amato ya gisirikare agendera munsi y’inyanja, n’indege z’intambara za F-35.

Yanashimangiye ko Amerika itari kumwanya iriho mu bijyanye n’intwaro za kirimbuz za nuclear, asaba ako kanama kazajyaho kwerekana uburyo bwakoreshwa kugira ngo Amerika igire intwaro nkizi zikomeye, zoroshye mu kuzikoresha ahantu hose, kandi zifite ikoranabuhanga ryo murwego rwo hejuru.

Muri iyi nyandiko yashyikirijwe abakuru b’ igisirikare bashinzwe gutegura iby’intambara Trump yabasabye kandi ko mu minsi 30 baba bamukoreye gahunda y’ukuntu barwanya umutwe w’intagondwa ISIS kandi ngo bakerekana ukuntu bazayitsinda bakayirandurana n’imizi yayo.

-5583.jpg

-5577.jpg

Aha rero benshi bakaba barahise bakuka umutima ko Amerika igiye kongera kohereza ingabo mu bihugu bitandukanye nka Syria, Irak, n’ibice bimwe byo muri Afurika kugira ngo bahangane n’imitwe itandukanye y’iterabwoba nka Daech. Kuri Trump ngo ubuhangage bw’Amerika buzajya bugaragarira mu bikorwa nk’ibi ngo igikenewe cyose kigomba kuboneka ngo bikorwe.

Aha Trump yashyize izi nzobere mu byagisirikare mu ihurizo ritoroshye kuko yabategetse ko bagomba kwerekana ingamba nshyashya zitandukanye nizo bari basanzwe bakoresha mu kurwanya intagondwa zikora iterabwoba, ikindi bagomba kwerekana ibindi bihugu bashobora gukorana nabyo ariko bifite ubushake kandi bikomeye mu gisirikare, hanyuma gukoresha uburyo bushobotse ngo bamenye aho izi ntagondwa zakuraga amafaranga bahahagarike.

Mugihe ibihugu bihanganye n ‘Amerika mu buhangage bwa gisirikare bwumvise ibi nabyo byatangiye gufata ingamba zikomeye. Ibi rero bikaba bigiye gutera irushanwa ryo gucura intwaro zishobora koreka imbaga y’abantu mugihe gito gishoboka, kandi hagati y’ibihugu by’ibihangage hazarushaho kuzamuka umwuka w’urwikekwe bityo umutekano w’isi uzarusheho kugerwa kumashyi.

-5579.jpg

-5580.jpg

-5581.jpg

-5582.jpg

Abantu bo bamenye ko ibi bitwaro bicurwa bishobra gukoreshwa isaha iyariyo yose, nubwo biteye ubwoba tugasa naho tubyirengagiza kubitekerezaho kubera ingaruka zabyo tugomba kumenya ko ikiremwamuntu gishobora kuba kirimo kwegera ibihe bibi kitigeze kunyuramo kuko abantu barimo guta ubumuntu cyane.

Ariko nanone, gahunda zo gucura ibitwaro bya kirimbuzi sibyo bizazana amahoro ku isi kuva ibihugu byinshi ariyo nzira byafashe kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, nta mwihariko muri ubu busazi. Icyarutaho ni uko bakumvikana, bagashaka amahoro y’umutekano w’isi birambye, kuko ntayindi si bazahungiraho, ingaruka zizaba zimwe kubatuye isi imwe duhuriyeho, kandi niba bashaka gupfa hari abagikunze ubuzima.

Hakizimana Themistocle

2017-02-04
Editorial

IZINDI NKURU

DONALD TRUMP  abaye Perezida wambere urahiriye  gutegeka Amerika adakunzwe

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

Editorial 24 Jan 2017
Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Editorial 06 Feb 2017
Paris: Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahakanye ibyaha bashinjwa

Paris: Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahakanye ibyaha bashinjwa

Editorial 11 May 2016
Swede : Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira  yajyanywe igitaraganya munzu y’abasazi ( Rehab )

Swede : Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira yajyanywe igitaraganya munzu y’abasazi ( Rehab )

Editorial 01 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana  Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998
ITOHOZA

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Editorial 06 Mar 2018
Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Editorial 01 Dec 2018
Uburyo Uganda yitwaje Lt Joel Mutabazi mu guhindanya ubufatanye mu by’umutekano n’u Rwanda
ITOHOZA

Uburyo Uganda yitwaje Lt Joel Mutabazi mu guhindanya ubufatanye mu by’umutekano n’u Rwanda

Editorial 31 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru