• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

Editorial 24 Nov 2016 ITOHOZA

Hashize imyaka ibiri irenga Padiri Evariste NAMBAJE, yitabye Imana na nubu urupfu rwe ruracyari urujijo mu bihaye Imana ndetse n’Abanyarwanda bose, nyamara ababigizemo uruhare barakidegembya ari nako bakomeza gukora politiki y’Amacakubiri.

Padri Evarste Nambaje yahoze ashinzwe umutungo wa Kiliziya gatolika muri Diyoseze ya Cyangugu, umurambo we wasanzwe mu modoka iparitse muri Nyungwe mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2014.

Diyoseze yahise yohereza abapadiri kureba ikibazo Padiri Evariste NAMBAJE yagize, bahageze basanga imodoka ifunze, imfunguzo ze ziri mu ntebe mu mwanya w’imbere naho umurambo we uri mu modoka ariko mu byicaro by’inyuma, bigaragara ko yishwe ahotowe kuburyo abishi be bagerageje no gutwika uwo murambo mu rwego rwogusibanganya ibimenyetso birananirana, icyabigaragaje n’ uko munsi y’imodoka hari akajerekani ka mazutu n’ikibiriti cyarashweho umwambi umwe.

-4780.jpg

Nyakwigendera Padiri Evariste Nambaje wari ushinzwe umutungo wa Diyoseze ya cyangugu

-4778.jpg

Imodoka Padiri Nambaje yiciwemo yamaze iminsi ibiri mu ishyamba rya nyungwe irimo n’umurambo

-4779.jpg

-4776.jpg

Hon. Jeanne d’Arc Nyinawase

Mu ishyingurwa rye Honorable Nyinawase Jeanne d’Arc, wari uhagarariye Leta y’U Rwanda muri uyu muhango, akaba yari anamaze imyaka 3 amenyanye na Padiri Evariste, yashimye cyane ubwitange bwaranze padiri Evariste mu mirimo ye yakoreraga Kiliziya cyane ko ngo yari n’imirimo inafitiye igihugu akamaro.Yijeje abari aho, ko Leta igiye gukora ibishoboka ukuri ku rupfu rwa Padiri Evariste kukajya ahagaragara, kuko ngo nta na rimwe Leta izihanganira inkozi z’ibibi nk’izakoze buriya bwicanyi.

Harakekwa Padiri Thomas Nahimana

-4777.jpg

Padiri Thomas Nahimana

Padiri Thomas nk’uwigamba ubu bwicanyi yari amaze igihe gito asohoye inyandiko yikoma Padiri Nambaje igira ti : « Uyu mupadiri witwa Evaritse Nambaje ashobora kuba yararwaye indege kubera agashyari afitiye Urubuga www.leprophete.fr, abantu ntibabimenye ! Gusa bimaze kugaragarira bose ko iyo ibibazo byamurenze biturutse ku makosa ye bwite no ku rukundo yikundira FPR-Inkotanyi (yagabiye amafaranga atari make ya Diyosezi Cyangugu kugira ngo akunde yemerwe mu Cyama !) aribwo yibuka ko leprophete.fr ikibaho n’abapadiri bayishinze bakaba bagihumeka ! Ibyo rero bikamubabaza akenda guhwera ! Abapadiri baragwira , ni ukuri ! Uyu mupadiri wigize Intore ya FPR kurusha Kagame, akaba asabira bagenzi be ibihano bidafite ishingiro, aho we arashinga ? Ko bavuga ko uhitwa adafata uruka wakwipfiriye neza muvandimwe, ukagenda neza nta we upfanye ??!!

Ngaho namwe nimwihere amaso, mwisomere amabarwa ye atatu yiyandikiye n’akaboko ke, aho akomeje kubuza bagenzi be amahoro abatera mu butumwa bashinzwe , agamije kubaha amategeko n’amabwiriza utamenya aho atoragura ! Ariha ububasha bwa Musenyeri, byavaho agafata ubw’Inama y’Abepiskopi, byarangira akaba umushinjacyaha wa Leta……! Niba bitaricanze mu mutwe we, aho azi neza ibyo arimo , aho ava n’aho yerekera ? Aho ntakeneye gufashwa, akoherezwa mu nzu y’ikiruhuko, ko umunaniro nawo ujya ugamburuza abahoze ari intwari ?

Ngaho nimwisomere, ahari mwebwe murashobora kumva icyo ashaka kugeraho kandi mumenyereho neza n’uwo akorera ! Tubaye tumwifurije gushishikara !

Thomas Nahimana

-4773.jpg

-4774.jpg

-4775.jpg

2016-11-24
Editorial

IZINDI NKURU

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Editorial 03 Sep 2019
Amerika  yasabye abaturage bayo kuva muri Congo

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo

Editorial 30 Sep 2016
Ibizamini  ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima

Ibizamini ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima

Editorial 09 Nov 2016
Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Editorial 12 Apr 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru