Bamwe mu barwanyi ba FLN baherutse kwishyikiriza MONUSCO baherutse gutangariza Ikinyamakuru Fizi.net, ko Gen.Wilson Irategeka atakibarizwa ku butaka bwa Congo Kinshasa, nyuma y’imirwano ikaze irimo intwaro ziremereye za FARDC mu byumweru bibiri bisize itahaye agahenge inyeshyamba za FLN benshi bakaba baratatanye, bikaba byaratumye Gen.Wilson Irategeka ahungira I Burundi.
Aya ni amakuru ava mu nkengero za Pariki ya Kauzi Biega na Itombwe yemezwa n’ ubuyobozi bwa Sosiyete Sivili bwo muri ako gace.
Ubuhamya bw’umwe mu barwanyi ba Mai Mai Laira Mutomboki wabashije kuhagera yabwiye iri tangazamakuru ko yiboneye imirambo ya bamwe mu bayobozi ba FLN harimo Col Kamari Fabien, Col.Niyirora Ildephonse alias Jigard na Jenerali Moro Maurice wari ushinzwe iperereza muri FLN.
Umwe mu baturage bo mu bwoko bw’Abafurero babibonye n’amaso bavuga ko ingombyi yari ihetse Gen Wilson Irategeka ari kumwe n’abasore 24 yavuye ahitwa i Ruhago yerekeza Hembe kuwa mbere taliki ya 22 Ukuboza iruhukira ahitwa Sange, kuwa 26 Ukuboza. Abaturage bo muri Gurupoma Ruvungi, Teritwari ya Uvila, babonye iyo ngobyi mu masa munani uwo murongo ukaba warerekezaga ahitwa Kiliba ugana kuri Lac Tanganyika ni muri 20Km.
Ntacyo umuvugizi wa FARDC muri Sokola 1 Capt Dieudonne Kasereka aratangaza kuri aya makuru.
Hari amakuru avuga ko nyuma y’ibitero by’ ingabo za Congo FARDC, zimaze iminsi zigaba ku nyeshyamba z’abanyarwanda zikorera muri Congo FDLR, FLN, RUD-Urunana, n’ingabo za RNC zibumbiye mucyo bise P5, Uganda yashyizeho gahunda yo guha ubuhungiro iyi mitwe n’imiryango yabo. Bamwe boherezwa mu nkambi za Uganda nka Nakivale, Cyaka 1, Cyaka 2 na Rwamwanjya.
CNRD UBWIYUNGE na FLN harimo udutsiko dutatu tudacana uwaka!
Hari igice giherereye kuri Lt.Gen Wilson Irategeka, hakaba igice giherereye kuri Dr.Biruka hakazamo ikindi gice gifite ingufu cya Jean Paul Kalinijabo ari nacyo cyatangaga amafaranga CNRD-FLN yifashishaga.
Urwego rwa Gisilikare rwa FLN. ruyobowe na Gen.Hamada alias Gen.Muramba utigeze wubaha Lt.Gen Irategeka Wilson,kuva bashyiraho icyama. Urugero n’aho NDC NDUMA yirukankanye CNRD-FLN ikabakura ahitwa FARINGA, MWESO na Dunga ikabageza i Kalehe mu ri KM400 Lt.Gen.Wilson yasabye ubufasha Gen.Hamada bwo kohereza abasilikare birangira abamwimye.
Gen.Hamada ashinjwa gutererana impunzi zari i Faringa ndetse n’Ubuyobozi bwa CNRD, sibyo gusa kandi kuko aho yihishe i Kirembwe ni muri Kivu y’amajyepfo, arahigwa bukware na FARDC abasilikare yari ahafite bagera kuri 500 birirwaga babaza imbaho, guhinga ndetse no gucukura amabuye y’agaciro mu ishyamba rya HEWA BORA, barimo guhungira muri Uganda, aho bivugwa ko Gen.Hamada , abitse hafi ibihumbi magana 500$ birenga biri kuma konti ya Hamada i Kampala, ndetse ko afite inzu y’umuturirwa ahitwa mu Gikubo mu mujyi wa Kampala.
Iyi mitungo ikaba icungwa na muramu we bityo rero akaba nta mabwiriza namwe yigeze yubahiriza muri CNRD, bivugwa ko uyu muramu we ariwe uri mugikorwa cyo guhungisha abahoze ari abarwanyi ba Gen.Hamada.
Muri FLN kandi harimo igice kiyoborwa na Gen.bgd Geva kugeza ubu hatazwi irengero rye akaba ukuboko kw’iburyo kwa Lt.wilson Irategeka, ari nawe wari ufatanyije na Gen.Sinayobye Barnabe mu kuyobora ibitero byo kukitabi na Nyabimata muri Nyungwe.
Gen.Ndagijimana Laurent uzwi nka Wilson Irategeka niwe Muyobozi mukuru wa CNRD-UBWIYUNGE(Coalition National pour Renouveau) avuka mu cyahoze ari Komini Nyakabanda, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo ahitwa Ngaru, yahunze afite ipeti rya Su Liyetona, ishyaka rye rikaba ari naryo ryashinze umutwe w’inyeshyamba wa FLN (Force Liberation national).