• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Editorial 28 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bamwe mu barwanyi ba FLN baherutse kwishyikiriza MONUSCO baherutse gutangariza Ikinyamakuru Fizi.net, ko Gen.Wilson Irategeka atakibarizwa ku butaka bwa Congo Kinshasa, nyuma y’imirwano ikaze  irimo intwaro ziremereye za FARDC mu byumweru bibiri bisize itahaye agahenge inyeshyamba za FLN  benshi bakaba baratatanye, bikaba byaratumye Gen.Wilson Irategeka ahungira I Burundi.

Aya ni amakuru ava mu nkengero za Pariki ya  Kauzi Biega na Itombwe yemezwa n’ ubuyobozi bwa Sosiyete Sivili bwo muri ako gace.

Ubuhamya bw’umwe mu barwanyi ba Mai Mai Laira Mutomboki wabashije kuhagera yabwiye iri tangazamakuru ko  yiboneye imirambo ya bamwe mu bayobozi ba FLN harimo Col Kamari Fabien, Col.Niyirora Ildephonse alias Jigard na Jenerali Moro Maurice wari ushinzwe iperereza muri FLN.

Umwe mu baturage bo mu bwoko bw’Abafurero babibonye n’amaso bavuga ko ingombyi yari ihetse Gen Wilson Irategeka ari kumwe n’abasore 24 yavuye ahitwa i Ruhago yerekeza Hembe kuwa mbere taliki ya 22 Ukuboza iruhukira ahitwa Sange, kuwa 26 Ukuboza. Abaturage bo muri Gurupoma Ruvungi, Teritwari ya Uvila, babonye iyo ngobyi mu masa munani uwo murongo ukaba warerekezaga ahitwa  Kiliba ugana kuri Lac Tanganyika ni muri 20Km.

Ntacyo  umuvugizi wa FARDC muri Sokola 1 Capt Dieudonne Kasereka aratangaza kuri aya makuru.

Hari amakuru avuga ko nyuma y’ibitero by’ ingabo za Congo FARDC, zimaze iminsi zigaba ku nyeshyamba z’abanyarwanda zikorera muri Congo FDLR, FLN, RUD-Urunana, n’ingabo za RNC zibumbiye mucyo bise P5, Uganda yashyizeho gahunda yo guha ubuhungiro iyi mitwe n’imiryango yabo. Bamwe boherezwa mu nkambi za Uganda nka Nakivale, Cyaka 1, Cyaka 2 na Rwamwanjya.

CNRD UBWIYUNGE na FLN harimo udutsiko dutatu tudacana uwaka!

Hari igice giherereye kuri Lt.Gen Wilson Irategeka, hakaba igice giherereye kuri Dr.Biruka hakazamo ikindi gice gifite ingufu cya Jean Paul Kalinijabo ari nacyo cyatangaga amafaranga CNRD-FLN yifashishaga.

Urwego rwa Gisilikare rwa FLN. ruyobowe na Gen.Hamada alias Gen.Muramba utigeze wubaha Lt.Gen Irategeka Wilson,kuva bashyiraho icyama. Urugero n’aho NDC NDUMA yirukankanye CNRD-FLN ikabakura ahitwa FARINGA, MWESO na Dunga ikabageza i Kalehe mu ri KM400 Lt.Gen.Wilson yasabye ubufasha Gen.Hamada bwo kohereza abasilikare birangira abamwimye.

Gen.Hamada ashinjwa gutererana impunzi zari i Faringa ndetse n’Ubuyobozi bwa CNRD, sibyo gusa kandi kuko aho yihishe i Kirembwe ni muri Kivu y’amajyepfo, arahigwa bukware na FARDC abasilikare  yari ahafite bagera kuri 500 birirwaga babaza imbaho, guhinga ndetse no gucukura amabuye y’agaciro mu ishyamba rya HEWA BORA, barimo guhungira muri Uganda, aho bivugwa ko Gen.Hamada , abitse hafi ibihumbi magana 500$ birenga biri kuma konti ya Hamada i Kampala, ndetse ko afite inzu y’umuturirwa ahitwa mu Gikubo mu mujyi wa Kampala.

Iyi mitungo ikaba icungwa na muramu we bityo rero akaba nta mabwiriza namwe  yigeze yubahiriza muri CNRD, bivugwa ko uyu muramu we ariwe uri mugikorwa cyo guhungisha abahoze ari abarwanyi ba Gen.Hamada.

Muri FLN kandi harimo igice kiyoborwa na Gen.bgd Geva kugeza ubu hatazwi irengero rye akaba ukuboko kw’iburyo kwa  Lt.wilson Irategeka, ari nawe wari ufatanyije na Gen.Sinayobye Barnabe mu kuyobora ibitero byo kukitabi  na Nyabimata muri Nyungwe.

Gen.Ndagijimana Laurent uzwi nka Wilson Irategeka niwe Muyobozi mukuru wa CNRD-UBWIYUNGE(Coalition  National pour Renouveau) avuka mu cyahoze ari Komini Nyakabanda, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo ahitwa Ngaru, yahunze afite ipeti rya Su Liyetona, ishyaka rye rikaba ari naryo ryashinze umutwe w’inyeshyamba wa FLN (Force Liberation national).

2019-12-28
Editorial

IZINDI NKURU

Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Editorial 15 Nov 2018
Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Editorial 28 Feb 2020
Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru  y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Editorial 03 Sep 2019
CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

Editorial 23 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe
Mu Mahanga

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Editorial 07 Feb 2018
Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera
INKURU NYAMUKURU

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Editorial 30 Apr 2019
Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri
Amakuru

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Editorial 08 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru