• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Birakomeye : Rudasingwa Theogene na Mushiki we uba mu Rwanda n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Birakomeye : Rudasingwa Theogene na Mushiki we uba mu Rwanda n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Editorial 16 Feb 2016 ITOHOZA

Rudasingwa Theogen yagambaniye Muganwa Andrew atuma ahura n’ibibazo bidashira akingira ikibaba mwishywa we Muyango Bosco none hashize imyaka 18 nibwo agiye kubiryozwa ibyo yakoze yitwaje ko ari Ambasaderi w’uRwanda muri Washington muri America.

Ikinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru kivuga ko Muganwa Andrew n’agahinda kenshi n’uburwayi afite avuga ko byose bituruka ku bugambanyi bwa Rudasingwa Theogen ubu wahungiye muri America ari nacyo gihugu yabereye Ambasaderi w’uRwanda yakingiye ikibaba mwishywa we witwa Muyango Bosco nubu ukiba muri America kuko yari yasambanyije umwana w’umukobwa w’umuzungu ,iwabo w’umukobwa birabarakaza babibwira Ambasaderi w’uRwanda ariwe Rudasingwa maze Rudasingwa asanga ari mwene wabo ahimba amayeri yo kubyegeka kuri Muganwa Andrew baramufata bamwaka ibyangombwa bye n’amafaranga bashaka kumugarura mu Rwanda nk’umunyabyaha.

-2080.jpg

Rudasingwa Theogene

-2077.jpg

Ubu Andrew Muganwa akaba yiteguye kubajyana mu Nkiko zaba izo mu Rwanda ndetse n’Inkiko mpuzamahanga .

Muganwa Andrew avuga ko Rudasingwa n’umuyobozi w’ikigocya La Roche bigagaho icyo gihe bamujyanye bagera kukibuga cy’indege Rudasingwa akamubwira ngo uragera I Kigali barakwica amutera ubwoba ndetse amwangisha ubuyobozi ari nabyo bigaragara ko umugambi wo kwanga ubutegetsi Rudasingwa yari awufite kuva cyera akibukoramo.

Bamaze kugera ku kibuga cy’indege bashaka kumwohereza mu Rwanda ngo afungwe Muganwa Andrew yahise abacunga ku jisho ariruka afata umupolisi wari ku muhanda ati barashaka kunyica ntabara.

Umupolisi yakuyeyo imbunda ati humura ntacyo uba Muganwa Andrew akira atyo kuzanwa mu Rwanda ajyanwa Canada kuko umupolisi yaramujyanye amubaza aho yumva yajya akagira umutekano Muganwa ahitamo kujya Canada bamuha amafaranga amugezayo .

Abari bamushoreye aribo Rudasingwa Theogen n’umuyobozi w’ikigo cya Kaminuza La Roche William Kelly basigaye ku kibuga byabayobeye kuko abadipolomate ntibajya kwiruka inyuma y’umunyeshuri bashobora kubafotora bakashyira mu binyamakuru kandi abayobozi batinya itangazamakuru.

Mushiki wa Rudasingwa witwa Mukabaranga Beatrice kuko icyo gihe yari SG muri MINEDUC niwe wagize uruhare mukwambura Muganwa buruse ye yo yigiragaho.
Iyo buruse Muganwa avuga ko yahise ihabwa umuhungu wa Rwigema Celestin wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda witwa Rwigema Jean Pierre.

-2078.jpg

Mushiki wa Rudasingwa witwa Mukabaranga Beatrice

-2079.jpg

Rwigema Pierre Celestin

Muganwa avuga ko amaze kugera muri America Nyakwigendera Inyumba yagiye kumusura ndetse na Muligande Charles wari SG wa RPF ndetse na Rwigema Celestin bajyayo kumuganiriza bamusaba ko yataha ariko bakaba bari barahawe amakuru yibinyoma na Rudasingwa wari Ambasaderi.

Ubu Muganwa Andrew agiye kurega Rudasingwa na mushiki we Mukabaranga n’umuyobozi wa La Roche William Kelly icyaha cyo kumushimuta ,kumuhesha izina ribi kubuyobozi kandi atari we wakoze icyaha ,kumwicara amahirwe ye yo gukomeza kwiga ndetse no kumwambura imitungo ye yari afite aho yararaga muri icyo kigo .

Muganwa yabwiye iki kinyamakuru ati “uyu mwaka tugiye kwesurana bazamenya uwo ndiwe”.
Yakomeje avuga ko azabaca amande ya Miliyoni ijana z’amafaranga y’uRwanda kubera ibye yatakaje n’ibibazo byose bamuteje.

Iki kinyamakuru cyashatse kubaza mushiki wa Rudasingwa Mukabaranga Beatrice ariko ntiyatwitaba ariko ngo umunsi yitabye kizabagezaho icyo abivugaho.Muganwa avuga ko azanarega Rwigema Celestin wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda kubera ko yahise azana umuhungu we ajya kwigira kuri buruse ya Muganwa .

Muganwa avuga ko abagabo bahamya ibi ari Muligande Charles na Me Nkongoli Laurent wari Ambasadari muri Canada tukaba tuzababaza niba koko babizi .Iyi nkuru iracyakomeza iki n’igice cya mbere icya kabiri muzakigezwaho mucyumweru gitaha twavuganye nabo abasigaye .

Hari umwe waganiriye n’ iki kinyamakuru avuga ko bishoboka ko Leta noneho yaba igiye gufasha Andrew Muganwa ariko Muganwa akaba yabiteye utwatsi arabihakana avuga ko ashaka ko amategeko yubahirizwa kuko yakomeje kurwara cyane arafungwa abura umwanya wo kurega abo bantu ariko ubu avuga ko ahugutse yiteguye kugeza ikirego aho ariho hose kandi yizeye ko Rudasingwa nabo areganwa nabo bazahanwa kandi bakamwishyura imitungo ye batwaye ndetse n’indishyi z’akababaro .

Source: Umusingi

2016-02-16
Editorial

IZINDI NKURU

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Editorial 19 Nov 2021
Twagiramungu ashobora gutabwa muri yombi mu Bubiligi

Twagiramungu ashobora gutabwa muri yombi mu Bubiligi

Editorial 22 Oct 2018
Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya  uburiganya

Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya uburiganya

Editorial 30 Sep 2017
Umurundi yacikanye amapingu ahungira mu Rwanda

Umurundi yacikanye amapingu ahungira mu Rwanda

Editorial 20 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Save: ishyaka Green Party  ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza
POLITIKI

Save: ishyaka Green Party ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza

Editorial 23 Aug 2018
Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe
HIRYA NO HINO

Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe

Editorial 12 Jun 2017
Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani
ITOHOZA

Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Editorial 25 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru