Rudasingwa Theogen yagambaniye Muganwa Andrew atuma ahura n’ibibazo bidashira akingira ikibaba mwishywa we Muyango Bosco none hashize imyaka 18 nibwo agiye kubiryozwa ibyo yakoze yitwaje ko ari Ambasaderi w’uRwanda muri Washington muri America.
Ikinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru kivuga ko Muganwa Andrew n’agahinda kenshi n’uburwayi afite avuga ko byose bituruka ku bugambanyi bwa Rudasingwa Theogen ubu wahungiye muri America ari nacyo gihugu yabereye Ambasaderi w’uRwanda yakingiye ikibaba mwishywa we witwa Muyango Bosco nubu ukiba muri America kuko yari yasambanyije umwana w’umukobwa w’umuzungu ,iwabo w’umukobwa birabarakaza babibwira Ambasaderi w’uRwanda ariwe Rudasingwa maze Rudasingwa asanga ari mwene wabo ahimba amayeri yo kubyegeka kuri Muganwa Andrew baramufata bamwaka ibyangombwa bye n’amafaranga bashaka kumugarura mu Rwanda nk’umunyabyaha.
Rudasingwa Theogene
Ubu Andrew Muganwa akaba yiteguye kubajyana mu Nkiko zaba izo mu Rwanda ndetse n’Inkiko mpuzamahanga .
Muganwa Andrew avuga ko Rudasingwa n’umuyobozi w’ikigocya La Roche bigagaho icyo gihe bamujyanye bagera kukibuga cy’indege Rudasingwa akamubwira ngo uragera I Kigali barakwica amutera ubwoba ndetse amwangisha ubuyobozi ari nabyo bigaragara ko umugambi wo kwanga ubutegetsi Rudasingwa yari awufite kuva cyera akibukoramo.
Bamaze kugera ku kibuga cy’indege bashaka kumwohereza mu Rwanda ngo afungwe Muganwa Andrew yahise abacunga ku jisho ariruka afata umupolisi wari ku muhanda ati barashaka kunyica ntabara.
Umupolisi yakuyeyo imbunda ati humura ntacyo uba Muganwa Andrew akira atyo kuzanwa mu Rwanda ajyanwa Canada kuko umupolisi yaramujyanye amubaza aho yumva yajya akagira umutekano Muganwa ahitamo kujya Canada bamuha amafaranga amugezayo .
Abari bamushoreye aribo Rudasingwa Theogen n’umuyobozi w’ikigo cya Kaminuza La Roche William Kelly basigaye ku kibuga byabayobeye kuko abadipolomate ntibajya kwiruka inyuma y’umunyeshuri bashobora kubafotora bakashyira mu binyamakuru kandi abayobozi batinya itangazamakuru.
Mushiki wa Rudasingwa witwa Mukabaranga Beatrice kuko icyo gihe yari SG muri MINEDUC niwe wagize uruhare mukwambura Muganwa buruse ye yo yigiragaho.
Iyo buruse Muganwa avuga ko yahise ihabwa umuhungu wa Rwigema Celestin wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda witwa Rwigema Jean Pierre.
Mushiki wa Rudasingwa witwa Mukabaranga Beatrice
Rwigema Pierre Celestin
Muganwa avuga ko amaze kugera muri America Nyakwigendera Inyumba yagiye kumusura ndetse na Muligande Charles wari SG wa RPF ndetse na Rwigema Celestin bajyayo kumuganiriza bamusaba ko yataha ariko bakaba bari barahawe amakuru yibinyoma na Rudasingwa wari Ambasaderi.
Ubu Muganwa Andrew agiye kurega Rudasingwa na mushiki we Mukabaranga n’umuyobozi wa La Roche William Kelly icyaha cyo kumushimuta ,kumuhesha izina ribi kubuyobozi kandi atari we wakoze icyaha ,kumwicara amahirwe ye yo gukomeza kwiga ndetse no kumwambura imitungo ye yari afite aho yararaga muri icyo kigo .
Muganwa yabwiye iki kinyamakuru ati “uyu mwaka tugiye kwesurana bazamenya uwo ndiwe”.
Yakomeje avuga ko azabaca amande ya Miliyoni ijana z’amafaranga y’uRwanda kubera ibye yatakaje n’ibibazo byose bamuteje.
Iki kinyamakuru cyashatse kubaza mushiki wa Rudasingwa Mukabaranga Beatrice ariko ntiyatwitaba ariko ngo umunsi yitabye kizabagezaho icyo abivugaho.Muganwa avuga ko azanarega Rwigema Celestin wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda kubera ko yahise azana umuhungu we ajya kwigira kuri buruse ya Muganwa .
Muganwa avuga ko abagabo bahamya ibi ari Muligande Charles na Me Nkongoli Laurent wari Ambasadari muri Canada tukaba tuzababaza niba koko babizi .Iyi nkuru iracyakomeza iki n’igice cya mbere icya kabiri muzakigezwaho mucyumweru gitaha twavuganye nabo abasigaye .
Hari umwe waganiriye n’ iki kinyamakuru avuga ko bishoboka ko Leta noneho yaba igiye gufasha Andrew Muganwa ariko Muganwa akaba yabiteye utwatsi arabihakana avuga ko ashaka ko amategeko yubahirizwa kuko yakomeje kurwara cyane arafungwa abura umwanya wo kurega abo bantu ariko ubu avuga ko ahugutse yiteguye kugeza ikirego aho ariho hose kandi yizeye ko Rudasingwa nabo areganwa nabo bazahanwa kandi bakamwishyura imitungo ye batwaye ndetse n’indishyi z’akababaro .
Source: Umusingi