• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Editorial 09 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Abafaransa, France 24, kuwa gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanenze abiha ububasha bwo kugereka ku Rwanda ibibazo by’ingutu Kongo imaze imyaka n’imyaniko yigaraguramo, nyamara bagaragarizwa impunge z’umutekano w’u Rwanda uhunganywa n’imitwe irimo uw’abajenosideri wa FDLR, bakaruca bakarumira.

Perezida Kagame atangazwa n’uburyo bamwe bashyira u Rwanda mu majwi nta n’ibimenyetso na mba bafite, ahubwo bakirengagiza ibigaragarira buri wese. Yibukije ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe na Kamena uyu mwaka, bivuye muri Kongo, bikanakomeretsa abaturage. Yagarutse kandi ku gitero FDLR n’ibibwana byayo bagabye mu Kinigi muw’2019, abantu bakahagwa, abandi bagameretswa, imitungo yabo ikangirika, nyamara kuva icyo gihe abahora batoteza u Rwanda, nta kintu na kimwe bavuze ngo nibura bamagane ubwo bugizi bwa nabi n’ubushotoranyi.

Muri icyo Kiganiro Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda nta nyungu rufite mu ntambara ya Kongo, ari nayo mpamvu yagiye mu nama yabereye i Luanda muri Angola kuwa gatatu ushize, yari igamije gusuzuma no kubonera igisubizo ikibazo cy’ umutekano muke aho muri Kongo.

Mu kiganiro Ministiri w’ Ububanyi n’Amahanga wa Kongo, Lutundula yagiranye n’abanyamakuru asobanura imyanzuro y’ iyo nama yabereye i Luanda, yatunguye abantu ubwo yavugaga ko ngo ari ubwa mbere uRwanda rwemeye ko inyeshyamba za FDLR zitaha!

Ni ubuswa n’ubugome kwirengagiza ko isi yose izi neza hashize imyaka itabarika uRwanda rushyizeho gahunda yo gucyura no kwakira impunzi, zirimo n’abarwanyi ba FDLR, ndetse ubu ababarirwa mu bihumbi bakaba baratashye.

Abasesengura ibya politiki yo muri akaka karere basanga kuba hari abahitamo kwikoma uRwanda ku maherere, aho kwamagana imitwe nka FDLR yica abantu ikanabasahura, biri mu nyungu z’abasarurira mu nduru zihoza muri Kongo.

Abo basesenguzi kandi basanga ibinyoma by’abategetsi ba Kongo bigaragaza ubushobozi buke bwo kwikemurira ibibazo, bagashaka undi babyegekaho.

Kuba abo bategetsi bihanukira bakavuga ko u Rwanda rwari rwaranze ko abo muri FDLR bataha, ni ukunanirwa gusobanura uburyo abo bajenosideri bamaze imyaka isaga 25 bidegembya muri Kongo, ubu ndetse bakaba bari kumwe n’igisirikari cya Kongo mu ntamba kirwana na M23.

Nubwo abenshi birengagiza ukuri nkana ariko, hari n’abashyira mu gaciro, bakagaragaza umuzi nyawo w’ ibibazo. Umwe muri abo ni Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa udasiba kuvuga ko ibibazo bya Kongo bishingiye ku butegetsi bwaboze. Mu kiganiro na Televiziyo KTO y’idini Gatolika, Karidinari Frigolin Ambongo yagize ati:” Umuzi w’ bibazo bya Kongo ni abategetsi batagira umutima, bashyira imbere inyungu zabo bwite, aho kwita ku cyagirira rubanda akamaro”.

Aya magambo yuzuye ukuri ya Karidinali Ambongo, aje yunganira ibiherutse kuvugwa n’ishyaka rya Joseph Kabila Kabange wigeze kuba Perezida wa Kongo, riherutse gusohora itangazo rivuga ko ibibazo bya Kongo ari ingaruka z’ibyemezo bya gihubutsi, bifatwa n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

2022-07-09
Editorial

IZINDI NKURU

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Editorial 05 Dec 2016
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Editorial 23 Nov 2021
APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza

APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza

Editorial 20 Aug 2025
Umunyamakuru Shyaka Kanuma  aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana  ibyaha ashinjwa

Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Editorial 15 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa
Mu Mahanga

Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Editorial 25 Feb 2016
Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.
Amakuru

Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Editorial 28 May 2021
‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa  Rusagara na bagenzi be
Mu Mahanga

‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa Rusagara na bagenzi be

Editorial 23 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru