Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Abafaransa, France 24, kuwa gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanenze abiha ububasha bwo kugereka ku Rwanda ibibazo by’ingutu Kongo imaze imyaka n’imyaniko yigaraguramo, nyamara bagaragarizwa impunge z’umutekano w’u Rwanda uhunganywa n’imitwe irimo uw’abajenosideri wa FDLR, bakaruca bakarumira.
Perezida Kagame atangazwa n’uburyo bamwe bashyira u Rwanda mu majwi nta n’ibimenyetso na mba bafite, ahubwo bakirengagiza ibigaragarira buri wese. Yibukije ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe na Kamena uyu mwaka, bivuye muri Kongo, bikanakomeretsa abaturage. Yagarutse kandi ku gitero FDLR n’ibibwana byayo bagabye mu Kinigi muw’2019, abantu bakahagwa, abandi bagameretswa, imitungo yabo ikangirika, nyamara kuva icyo gihe abahora batoteza u Rwanda, nta kintu na kimwe bavuze ngo nibura bamagane ubwo bugizi bwa nabi n’ubushotoranyi.
Muri icyo Kiganiro Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda nta nyungu rufite mu ntambara ya Kongo, ari nayo mpamvu yagiye mu nama yabereye i Luanda muri Angola kuwa gatatu ushize, yari igamije gusuzuma no kubonera igisubizo ikibazo cy’ umutekano muke aho muri Kongo.
Mu kiganiro Ministiri w’ Ububanyi n’Amahanga wa Kongo, Lutundula yagiranye n’abanyamakuru asobanura imyanzuro y’ iyo nama yabereye i Luanda, yatunguye abantu ubwo yavugaga ko ngo ari ubwa mbere uRwanda rwemeye ko inyeshyamba za FDLR zitaha!
Ni ubuswa n’ubugome kwirengagiza ko isi yose izi neza hashize imyaka itabarika uRwanda rushyizeho gahunda yo gucyura no kwakira impunzi, zirimo n’abarwanyi ba FDLR, ndetse ubu ababarirwa mu bihumbi bakaba baratashye.
Abasesengura ibya politiki yo muri akaka karere basanga kuba hari abahitamo kwikoma uRwanda ku maherere, aho kwamagana imitwe nka FDLR yica abantu ikanabasahura, biri mu nyungu z’abasarurira mu nduru zihoza muri Kongo.
Abo basesenguzi kandi basanga ibinyoma by’abategetsi ba Kongo bigaragaza ubushobozi buke bwo kwikemurira ibibazo, bagashaka undi babyegekaho.
Kuba abo bategetsi bihanukira bakavuga ko u Rwanda rwari rwaranze ko abo muri FDLR bataha, ni ukunanirwa gusobanura uburyo abo bajenosideri bamaze imyaka isaga 25 bidegembya muri Kongo, ubu ndetse bakaba bari kumwe n’igisirikari cya Kongo mu ntamba kirwana na M23.
Nubwo abenshi birengagiza ukuri nkana ariko, hari n’abashyira mu gaciro, bakagaragaza umuzi nyawo w’ ibibazo. Umwe muri abo ni Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa udasiba kuvuga ko ibibazo bya Kongo bishingiye ku butegetsi bwaboze. Mu kiganiro na Televiziyo KTO y’idini Gatolika, Karidinari Frigolin Ambongo yagize ati:” Umuzi w’ bibazo bya Kongo ni abategetsi batagira umutima, bashyira imbere inyungu zabo bwite, aho kwita ku cyagirira rubanda akamaro”.
Aya magambo yuzuye ukuri ya Karidinali Ambongo, aje yunganira ibiherutse kuvugwa n’ishyaka rya Joseph Kabila Kabange wigeze kuba Perezida wa Kongo, riherutse gusohora itangazo rivuga ko ibibazo bya Kongo ari ingaruka z’ibyemezo bya gihubutsi, bifatwa n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.