Nicolas Hulot, Minisitiri w’ibidukikije mu Bufarasansa, yeguye ari mu kiganiro cyacaga kuri radiyo , ibintu byatunguye na Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu ubwe.
Uyu Minisitiri wigeze no kuba umunyamakuru kuri televiziyo ndetse akaba impirimbanyi yo kubungabunga ibidukikije, yavuze ko yagombaga kwegura kubera uruhererekane rwo gutengurwa yagiye agira ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibindi bibazo byugarije ibidukikije.
Bwana Hulot yavuze ko yari asigaye yumva “yaratereranwe” na leta y’Ubufaransa.
Icyemezo cye yavuze ko yagifatiye aho kuri radiyo ndetse ko n’umugore we ntacyo yari abiziho. Ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo ya France Inter yagize ati: “Ngiye gufata icyemezo…gikomeye kurusha ibindi byose nafashe mu buzima bwanjye.
Mfashe icyemezo cyo kuva muri leta.”
Mu isi ibidukikije bikomeje kwangizwa n’ ibikorwa ya muntu birimo inganda n’ amashashi. Hulot yeguye nta masaha menshi ashize umujyi wa Brusselles ufashe icyemezo cyo guca amashashi kuko yangiza ibidukikije.
Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye muri Mutarama uyu mwaka ryagaragaraje ko mu guhera mu myaka 10 iri imbere Isi izajya itakaza abantu 250 000 buri mwaka bazize kwangirika n’ ihumana ry’ Ibidukikije.