• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 15 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Muri Kamena 2017, nibwo  BNP Parisbas  yatangiye kubona ko uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi rutakiri ibanga. Muri uko kwezi nibwo  imiryango  mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu  yagejeje ikirego mu rukiko rw’iParis, isaba ko iyi banki  ikurikiranwaho uruhare rukomeye yagize muri iyo Jenoside.

Ibimenyetso byashyikirijwe urukiko, ndetse byaje no gushimangirwa n’ iperereza ry’Umushinjacyaha Mukuru  mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, biragaragaza ko iyi banki ikomeye cyane mu Bufaransa, muri Kamena 1994, yafashije Leta y’ “ abatabazi” gutambutsa mu mayeri  miliyoni hafi n’ ibihumbi 300  by’amadolari ya Amerika(  arabarirwa muri miliyari na miliyoni 300 uvunje mu manyarwanda uyu munsi), yoherezwa muri banki yo mu Busuwisi, kuri konti y’ umucuruzi w’intwaro,   Bwana Ehlers ukomoka muri Afrika y’Epfo icuruza intwaro.

Ibyo BNP Paribas yabikoze izi neza ko  Umuryango w’Abibumye wari  warakomanyirije iyo  Leta y’abatabyi  mu bijyanye no kugura intwaro, nyuma y’aho byari bimaze kugaragara ko izo ntwarao zifashishwa muri Jenoside yari imiro gukorerwa Abatutsi.

Ako kayabo kamaze kugera kuri konti y’umucuruzi Ehlers, tariki 17 Kamena 1994 nawe yahise atanga toni 8 z’imbunda n’amasasu, azicisha mu nzira iziguye cyane, kuko Col Théoneste Bagosora yagiye kuzifatira muri Seychelles, azinyuza i Goma muri Zayire y’icyo gihe, mbere y’uko zambutswa rwihishwa zikagera ku Gisenyi mu Rwanda, zije gukomeza gukora ibara.

Mu gihe rero urukiko rurimbanyije mu iperereza, ndetse urubanza rukaba rushobora gutangira mbere y’impera z’uyu mwaka,  amakuru yizewe arahamya ko ubuyobozi bwa BNP Parisbas, ubu buhugiye mu gusibanganya ibimenyetso , haba mu kurigisa impapuro ndetse n’abatangabuhamya, gutanga ruswa no kugerageza kuburizamo urubanza. Ubu buriganya burakorwa kandi mu gihe hasigaye amezi 3 gusa ngo hashyirwe ahagaragara raporo y’ Itsinda  ry’impuguke ryiswe irya “Vincent Duclert”, ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo rishyire ahabona  ukuri  ku ruhare uBufaransa buregwa  muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Birashoboka ko BNP Parisbas yaba yikanga iyi raporo.

Tubibutse ko Col Théoneste Bagosora uvugwa muri iyi dosiye, we yamaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside ndetrse n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, akaba arimo gukora uburoko bw’imyaka 35 yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha. Haribazwa rero impamvu abafatanyacyaha be nabo batakurikiranwa. Bitinde biteguke ariko, jenoside ni icyaha kidasaza, no mu myaka Magana abayigizemo uruhare bose bazamenyekana kandi babiryozwe.

Mbere gato  y’uko iyi BNB Parisbas iregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari  imaze kwemera icyaha cyo gufasha ibihugu byakomatanyirijwe kubera  kwica abaturage babyo,  birimo Sudan, Cuba na Iran,ndetse inacibwa ihazabu ya miliyari 9 z’amadolari ya Amerika, ni tiriyari hafi 9 ushyize mu mafaranga y’uRwanda.

2021-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Editorial 01 Jun 2023
Impinduka ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa 26, Kiyovu SC na APR FC zashyizwe ku munsi umwe

Impinduka ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa 26, Kiyovu SC na APR FC zashyizwe ku munsi umwe

Editorial 14 Apr 2023
Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Editorial 09 Jul 2021
Umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka

Umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka

Editorial 14 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha
INKURU NYAMUKURU

Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha

Editorial 28 Nov 2017
Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari
INKURU NYAMUKURU

Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Editorial 08 Oct 2019
Afurika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside
Mu Mahanga

Afurika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Editorial 07 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru