Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagabanyije inyungu ku nguzanyo ihabwa amabanki ivanwa kuri 5.5% igezwa kuri 5%, hagamijwe korohereza iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, kuri uyu wa Mbere ubwo hamurikwaga imyanzuro y’akanama ka Komite ishinzwe politiki y’ifaranga.
Kugabanyuka kw’iyi nyungu ni ubutumwa buba buhabwa amabanki n’ibigo by’imari ko nabyo bigomba kumanura inyungu bitangiraho inguzanyo ku bakiliya babyo.
Rwangombwa yavuze ko bidasobanuye ko inyungu ku nguzanyo zihita zihinduka ako kanya kubera ibindi amabanki agenderaho atanga inguzanyo, gusa yizeza ko ari ho biba biganisha.
Yavuze ko inyungu yagabanyijwe mu gushyigikira ko amabanki akomeza gutanga inguzanyo ku bikorera kugira ngo ibikorwa by’iterambere byiyongere.
Ati “Dushaka gukomeza gushyigikira amabanki ngo yongere imyenda atanga ku bikorera kugira ngo hongerwe izamuka ry’ubukungu bw’igihugu, n’umuvuduko w’ibiciro ku masoko wari hasi cyane.”
Yavuze ko icyifuzo ari uko umuvuduko w’ibiciro ku masoko wava kuri 1 % byariho muri Werurwe uyu mwaka bikagera kuri 3 % mu mpera z’uyu mwaka.
Mu gihembwe cya mbere cya 2019, BNR itangaza ko ubwinshi bw’inguzanyo zitangwa n’amabanki bwiyongereye ku kigero cya 24.9 % , by’umwihariko inguzanyo zahawe abikorera zazamutse ku kigero cya 16.2 % ugereranyije n’izamuka rya 7.3 % mu gihembwe cya mbere cya 2018.
Rwangombwa yavuze ko ibimenyetso babona bigaragaza ko ubukungu bwazamutse mu mezi atatu ya mbere ya 2019, aho biri ku kigero cya 12.2%, igikenewe akaba ari ukongera inguzanyo mu bikorera kugira ngo ubukungu burusheho gutera imbere.
Yagize ati “Kugabanya urwunguko rwa BNR twabonye bifasha kongera ubwinshi bw’inguzanyo zitangwa. Iyo tugabanyije uru rwunguko bitanga ubutumwa ku mabanki bigatuma uko dukorana n’amabanki n’uko tugenga amafaranga ari mu mabanki bigendana n’urwunguko tuba twashyizeho.”
Yongeyeho ati “ Ariko bifata igihe ntabwo ari ibintu tuvuga ngo twagabanyije igiciro uyu munsi ngo nabo ejo baragabanya ibiciro kuko ntabwo ari twe bakuraho amafaranga yo kuguriza ababagana. Amafaranga bayakura muri abo babagana n’ubundi.”
Iyi nyungu yagabanyijwe ikoreshwa cyane ku mafaranga y’igihe gito BNR igura mu mabanki ndetse n’igihe amabanki agurizanya hagati yayo.
Hari hashize umwaka urenga inyungu fatizo BNR iheraho amabanki inguzanyo ivanywe kuri 6% igera kuri 5.5 %.
U Rwanda rwiteze ko ubukungu bwarwo buzazamuka ku kigero cya 7.8% bivuye ku 8.6 % bwazamutseho mu 2018.
Inkuru ya IGIHE