• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Editorial 10 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Hamaze iminsi hari amakimbirane hagati y’ingabo za Congo zizwi nka FARDC n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo izwi nka Wazalendo aho abagize iyi mitwe binubira ubuyobozi bwa gisirikare kubera kubizeza ibitangaza bakabashora ku rugamba bonyine FARDC igakizwa na kibuno mpamaguru, no kutabaha ibyo babemereye.

Ubuyobozi bwa Tshisekedi bukomeje guceceka kuri iki kibazo, ariko kuva mu mpera za 2023 batangiye guha intwaro n’amasasu menshi imitwe ya Wazalendo irwanya M23 nkuko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligence, yerekana ko izi ntwaro zatanzwe hagati y’Ukuboza umwaka ushize na Mata uyu mwaka, kandi ibyo bikaba byemezwa n’icyegeranyo giheruka cy’impuguke za Loni cyashyizwe ahagaragara muri Kamena.

Iyo nyandiko Africa Intelligence yabonye ivuga ko amatsinda agera kuri 30 akorera mu izina rya Wazalendo – bisobanura “abanyamurava” mu rurimi rw’igiswahili – cyangwa Volontaires pour la Défense de la Patrie (VDP) bahawe amasasu agera hafi kuri miliyoni ebyiri y’amoko atandukanye, hamwe n’amabombe 868. Harimo n’imbunda zirenga 300 zo mu bwoko bwa Kalashnikovs.

Uku gutanga intwaro nyinshi ku barwanyi babanje kurwanya ingabo za Congo ni ikibazo gikomeye mu minsi iri imbere. Bikazaba ikibazo gukura izi ntwaro mu baturage.

Mu rwego rwo guhosha aya makimbirane, abayobozi b’imitwe ya Wazalendo bagiye I Kinshasa bakirwa na Perezida Félix Tshisekedi muri Mata. Mu byo bashinja abasirikare ba FARDC n’abayobozi b’intara ni ukuba baranyereje inkunga bari basezeranyijwe. Ibi byiyongeraho kuba imitwe yose idafatwa kimwe harimo ubusumbane. Bamwe bahabwa ibiryo mugihe hari abandi bahabwa amafaranga menshi y’amadorali.

Mu kindi Wazalendo ishinja FARDC ni uko akenshi basigara bonyine ku rugamba kuko ingabo za FARDC zikunda kuguma ku mbunda ziremereye zirasa kure ntizegere urugamba bakizezwa kandi ko bazashimirwa nyuma y’urugamba batazi igihe ruzarangirira. Ministiri Muhindo Nzangui, Minisitiri w’iterambere ry’icyaro, nawe ufite umutwe witwaje intwaro, yari yaratangaje ko Wazalendo bazinjijwa mu gisirikari bagahabwa ibyo umusirikari wese wa FARDC abona ariko amaso yaheze mu kirere. Kuba rero Wazalendo yarahawe intwaro nyinshi ni ugushyira mu kaga umutekano wiki gihugu mugihe kiri imbere dore ko nta gikozwe bazafata FARDC nk’umwanzi.

Mu gihe Wazalendo na FARDC bakomeje gutsindwa ku rugamba bakomeje ibikorwa bibangamira abaturage.Peter Cirimwami, guverineri w’intara ya gisirikare ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Mata yahagaritse abarwanyi kwinjira muri Goma bitwaje intwaro nyuma y’ubwiyongere bw’urugomo rwakozwe n’amabandi muri uwo mujyi no mu nkambi z’impunzi ziri hafi aho.

Ikibazo cya Wazalendo ni ikibazo kizateza umutekano muke mu karere k’uburasirazuba bwa Congo igihe kirekire kuko igikorwa cyo kuzabambura intwaro kizagora umutegetsi wese uzasimbura Tshisekedi.

2024-09-10
Editorial

IZINDI NKURU

‘Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho’, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa”  -Padiri Nahimana

‘Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho’, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa” -Padiri Nahimana

Editorial 22 Nov 2016
Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Editorial 01 Apr 2016
Haravugwa Coup d’etat muri Cameroon

Haravugwa Coup d’etat muri Cameroon

Editorial 13 Oct 2018
Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Editorial 20 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku munsi wa kane  Paul Kagame, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero na Muhanga
Amakuru

Ku munsi wa kane Paul Kagame, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero na Muhanga

Editorial 18 Jul 2017
Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1
Amakuru

Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Editorial 21 Aug 2024
Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi
UBUKUNGU

Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Editorial 20 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru