Amakuru agezweho Rushyashya yakuye mubagize umutwe w’iterabwoba wa RNC ni uko abari abahuzabikorwa ba RNC muri Uganda aribo Prossy Bonabaana na Sula Nuwamanya basezeye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma y’amakimbirane yabo no kutumvikana na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali.
Ubu twandika iyi nkuru, Frank Ntwali ari muri Uganda akaba yarazanywe no kureba uburyo amafaranga yatanzwe n’abagize uyu mutwe yarigishijwe.
Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya barashaka guharira umwanya wabo mu gushaka amafaranga binyuze mu muryango wabo utegamiye kuri Leta ariwo Self-Worthy Initiative Development aho gushakira indonke muri RNC kuko ibyo bari bijejwe na Kayumba Nyamwasa ntibakibibona.
Nkuko RNC yumva ko Uganda ariho ifite abayoboke benshi, Frank Ntwali na Mukankusi Charlotte barateganya kwimurira ibyicaro byabo muri Uganda ngo babashe guhuza ibikorwa byuyu mutwe. Abava muri RNC bose bemeza ko isigaye ku muryango mugari wa Kayumba Nyamwasa n’inshuti ze nka Charlotte Mukankusi wivugiye ubwe ko umuntu usuzugura Kayumba Nyamwasa atazajya mu ijuru; yongeyeho ko ubwo ari ubutumwa Imana yamwihereye.
Kuba Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana bari bahagarariye CMI muri uyu mutwe nabo basezeye, ni ikigaragaza ko uyu mutwe uri kundunduro dore ko nubundi ushamikiye ku kinyoma bakaba basanga abandi bavuye muri uyu mutwe bakajya mu witwa Rwanda Alliance for Change uyobowe na Deo Nyirigira I Mbarara muri Uganda.
Uyu DEo Nyirigira yatandukanye na Kayumba Nyamwasa amurega kumwicira umuhungu we Felix Mwizerwa mu mashyamba ya Kongo. Ibi kandi bigaragaje ko Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana bagiye muri RNC bakurikiye amafaranga nta mpamvu ya Politiki bari bafite; byatangiye ubwo Prosssy Bonabana yahezwaga mu nama zivugirwamo amabanga ya RNC no gusura aho abarwanyi ba RNC batorezwa.
Leta ya Uganda ikomeje gufasha uyu mutwe wa RNC dore ko ubu ariyo yishyura ibijyanye n’urugend rwa Frank Ntwali mu guhuza ibikorwa bibangamiye umutekano w’u Rwanda.