Kuri uyu wa Gatatu, nibwo hakomeje agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Musanze kerekeza i Rubavu ku ntera ya KM 121 ma Metero 300.
Ni agace kegukanywe na Bradly Gilmoe usanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech naho Fanien Doubey agumana umwenda w’umuhondo.
Mu muhanda wa Musanze ujya Rubavu umwanya munini w’iri siganwa wayobowe na Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec, Zer Debay ukinira Eritrea na Niyonkuru Samuel wa Team Amani.
Gusa uko ibirometero byagenda bigabanuka niko abandi bakinnyi bagendaga bagabanya ibihe byari biri hagati y’abayoboye isiganwa ndetse n’igikundi cyarimo abakinnyi benshi.
Abakinnyi ba mbere mu Gace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2025:
1. Brady Gilmore (Israel Premier Tech): 2h55’14”
2. Yoel Habteab (Bike Aid)
3. Henok Mulubrhan (Eritrea)
4. Fabien Doubey (TotalEnergies)
5. Kamiel Eeman (Lotto Dstny)
6. Joris Delbove (TotalEnergies)
7. Oliver Mattheis (Bike Aid)
8. Moritz Kretschy (Israel-Premier Tech): +3”
9. Manizabayo Eric (Java-InovoTec): +6”
10. Milan Donie (Lotto Dstny)