Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege, Brussels Airlines, yamuritse imiterere y’intebe nshya yashyize mu ndege zayo zikora ingendo ku Isi yose mu kurushaho kunoza serivisi iha abagenzi.
Ni ivugurura rizatuma abagenda mu ndege za Brussels Airlines barushaho kuryoherwa na serivisi zitangirwamo zirimo ibyicaro byiza, umuziki ucurangwa, ububiko bwizewe, ibyo kunywa no kurya ndetse n’umutekano uzira amakemwa.
Brussels Airlines yamuritse imiterere mishya y’imbere mu ndege zayo mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center ku wa 27 Werurwe 2019.
Serivisi nshya zizatangirwa mu kirere zagereranyijwe n’izo wasanga muri Hôtel-boutique yita ku banyacyubahiro, abayobozi bakuru muri guverinoma, ba mukerarugendo n’abandi.
Ubusanzwe Hôtel-boutique zatangiye kubakwa ahagana mu 1980 mu mijyi ikomeye irimo Paris, Londres, New York na San Francisco. Ni hoteli usanga ifite ibyumba biri hagati ya 10 na 100, kandi iri ahantu hatuje cyane.
Umwongereza Richard Ingress witabiriye iki gikorwa yavuze ko kuba Brussels Airlines yaguye serivisi ari iby’agaciro.
Yagize ati “Ni byiza kubona bagura imikorere yabo, nizeye ko nanjye bizangirira akamaro cyane ku buryo nzajya mbona uko njya mu Bwongereza byoroshye. Bagize neza kuko mu rugendo rurerure umuntu aba akeneye guhitamo filime areba n’umuziki umuryoheye.’’
Umuyobozi w’ikigo gitanga serivisi z’ingendo, International Travel Agency (ITA) Rwanda, Nadia Keza, yavuze ko serivisi nshya zizafasha mu kumvisha abagenzi gukoresha indege za Brussels Airlines mu ngendo zabo.
Yagize ati “Ni byiza kuba Brussels Airlines ihinduye intebe zayo mu ndege ngo abantu bisanzure, bamererwe neza mu ngendo zabo. Kuri twe biradushimishije kuko tugurisha amatike y’indege kandi tuba twifuza ko abakiliya bamererwa neza. Iyo indege ibidufashijemo igahindura imiterere yayo biradufasha kuko aba ari byiza.’’
Impinduka mu ndege za Brussels Airlines zizanagera ku kunoza serivisi kuva mu myanya y’icyubahiro ‘Business Class’, iyo mu rwego rwa ‘Premium Economy’ no mu isanzwe ya ‘Economy Class’.
Keza yakomeje ati “Wasangaga batabyishimiye kuko abagenzi bicaranaga kandi bishyuye amafaranga arutana. Ubu byaratandukanyijwe. Ubu bafite ahantu habo n’umuntu ubitaho buri kanya.’’
Brussels Airlines yanasangije serivisi zayo nshya abarenga 1800 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, ibya Leta n’abandi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi ku mugabane bitabiriye Inama Nyafurika y’abayobozi b’ibigo bikomeye (Africa CEO Forum) yasojwe ku wa 26 Werurwe 2019.
Umuyobozi wa Brussels Airlines mu Rwanda, Coline Everard, yabwiye IGIHE ko bafite intego yo gufasha abagenzi bagenda mu ndege zayo kumererwa neza mu ngendo bakora.
Ati “Abagenzi bashyiriweho serivisi zizatuma bakora urugendo biyumva nk’abari mu ngo zabo. Brussels Airlines imuritse iyi miterere y’indege muri Afurika. Uyu ni umwanya twafashe wo gusangiza abakiliya bacu serivisi nshya tubafitiye.’’
Brussels Airlines yashoye miliyoni 10 z’amayero mu kuvugurura imiterere ya buri ndege zayo mu mushinga wagizwemo uruhare n’Ikigo cy’Ubugeni cya JPA Design.
Biteganyijwe ko indege ya mbere ifite imiterere mishya izakora urugendo muri Mata 2019.
Brussels Airlines iri mu maboko y’Ikigo cy’indege cy’Abadage cyitwa Lufthansa Group. Ikora ingendo esheshatu buri cyumweru ziva i Kigali.
Iyi kompanyi y’indege ya mbere mu Bubiligi ifite icyicaro kuri Brussels Airport, igana mu byerekezo 120 birimo u Burayi, Amerika ya Ruguru, Afurika na Aziya.
Kuva muri Gashyantare 2017, Brussels Airlines na Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, bifitanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo imikoranire mu by’ubucuruzi no gukemura ibibazo bya tekiniki.