• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye kwakira Perezida Kagame

Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye kwakira Perezida Kagame

Editorial 01 Jun 2018 UBUKUNGU

Imbaga y’Abanyarwanda batuye i Burayi, bitabiriye kwakira Perezida Paul Kagame  witabiriye  inama  yiga ku iterambere ry’uwo mugabane. Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ari mu nama ku mugabane w’uburayi  yiga kuruhare rw’umugore mu iterambere yabaye none ku itariki 5-6 Kamena 2018.

Perezida Paul Kagame avuga ko bikigoye gufata umugore nk’umuntu ushoboye, kuko igihe cyose abarirwa mu ishusho y’umugabo kandi badahuje imbaraga n’imiterere.

Perezida Kagame avuga ko kuba abagore ari bo baharirwa imirimo yo kwita ku muryango, kurera abana no gukurikirana gahunda zose z’umuryango, bidindiza iterambere rya bo ryo mu mwuga.

Agira ati “Turacyafite urugendo rurerure ngo duhe abagore uburinganire n’icyubahiro bakwiye. Ibyo bigira ingaruka mu gutuma basigara inyuma. Ibi tubirebera ku bibera mu bice byose byo ku isi kandi twese bitugiraho ingaruka.

“Mu kazi cyangwa mu bayobozi, usanga abagabo bareberwa k’uko bateye cyangwa ibyo bashoboye. Kandi ugasanga bo bifata uko bishakiye. Kandi ni ko bikwiye kumera. Ariko ubwo bwisanzure ntibuhabwa abagore.”

Yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama Ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’Uburayi, izwi nka ‘European Development Days’, inama yafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018.

Inama y’uyu mwaka iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

JPEG - 115.6 kb
Iyi nama iriga ku ruhare rw’umugore mu iterambere

Yavuze ko ihezwa ry’abagore rigenda rikagera n’aho umugore aba agomba kwitwara mu buryo runaka kugira ngo ashimishe abagabo, haba mu migendere cyangwa mu mivugire kandi atabyubahiriza bikaba byamuviramo kudatera imbere.

Ati “Umuco wo kudahana ihohotera rishingiye ku gitsina ubangamiye bikomeye uburenganzira bw’abagore, kandi dukomeza kumva ko bigenda bizamuka.”

Perezida Kagame ariko asanga umuti w’iki kibazo ari uguhindura imyumvire yo kumva ko umugore ari ikiremwa kitagira intege.

Yatanze urugero ku Rwanda rwageregaje gukuraho amategeko yabangamiraga abagore, rugashyiraho andi atuma bajya ku rwego rumwe n’abagabo.

Rumwe mu ngero yatanze ni uko hari itegeko ryemerera abagore babyaye umushahara no gukomeza guhembwa kandi kera ritarabagaho.

2018-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

Editorial 11 Oct 2019
IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

Editorial 03 Apr 2020
Icyo wamenya  k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Editorial 10 Jun 2017
BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Editorial 26 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Yayeli G.
    June 1, 20181:55 pm -

    YOUPIIIIIIIIIIII, AHOOO. EGO KO BYUBAHIRO

    Subiza

Leave a Reply to Yayeli G. Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi
Mu Mahanga

Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi

Editorial 12 Sep 2018
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso
Mu Mahanga

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso

Editorial 11 Jan 2016
Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.
INKURU NYAMUKURU

Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.

Editorial 23 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru