• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye kwakira Perezida Kagame

Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye kwakira Perezida Kagame

Editorial 01 Jun 2018 UBUKUNGU

Imbaga y’Abanyarwanda batuye i Burayi, bitabiriye kwakira Perezida Paul Kagame  witabiriye  inama  yiga ku iterambere ry’uwo mugabane. Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ari mu nama ku mugabane w’uburayi  yiga kuruhare rw’umugore mu iterambere yabaye none ku itariki 5-6 Kamena 2018.

Perezida Paul Kagame avuga ko bikigoye gufata umugore nk’umuntu ushoboye, kuko igihe cyose abarirwa mu ishusho y’umugabo kandi badahuje imbaraga n’imiterere.

Perezida Kagame avuga ko kuba abagore ari bo baharirwa imirimo yo kwita ku muryango, kurera abana no gukurikirana gahunda zose z’umuryango, bidindiza iterambere rya bo ryo mu mwuga.

Agira ati “Turacyafite urugendo rurerure ngo duhe abagore uburinganire n’icyubahiro bakwiye. Ibyo bigira ingaruka mu gutuma basigara inyuma. Ibi tubirebera ku bibera mu bice byose byo ku isi kandi twese bitugiraho ingaruka.

“Mu kazi cyangwa mu bayobozi, usanga abagabo bareberwa k’uko bateye cyangwa ibyo bashoboye. Kandi ugasanga bo bifata uko bishakiye. Kandi ni ko bikwiye kumera. Ariko ubwo bwisanzure ntibuhabwa abagore.”

Yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama Ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’Uburayi, izwi nka ‘European Development Days’, inama yafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018.

Inama y’uyu mwaka iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

JPEG - 115.6 kb
Iyi nama iriga ku ruhare rw’umugore mu iterambere

Yavuze ko ihezwa ry’abagore rigenda rikagera n’aho umugore aba agomba kwitwara mu buryo runaka kugira ngo ashimishe abagabo, haba mu migendere cyangwa mu mivugire kandi atabyubahiriza bikaba byamuviramo kudatera imbere.

Ati “Umuco wo kudahana ihohotera rishingiye ku gitsina ubangamiye bikomeye uburenganzira bw’abagore, kandi dukomeza kumva ko bigenda bizamuka.”

Perezida Kagame ariko asanga umuti w’iki kibazo ari uguhindura imyumvire yo kumva ko umugore ari ikiremwa kitagira intege.

Yatanze urugero ku Rwanda rwageregaje gukuraho amategeko yabangamiraga abagore, rugashyiraho andi atuma bajya ku rwego rumwe n’abagabo.

Rumwe mu ngero yatanze ni uko hari itegeko ryemerera abagore babyaye umushahara no gukomeza guhembwa kandi kera ritarabagaho.

2018-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2018
U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

Editorial 06 Oct 2019
Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Editorial 17 Dec 2019
Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka

Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka

Editorial 23 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Yayeli G.
    June 1, 20181:55 pm -

    YOUPIIIIIIIIIIII, AHOOO. EGO KO BYUBAHIRO

    Subiza

Leave a Reply to Yayeli G. Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya
IMIKINO

Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Editorial 06 May 2018
Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage
HIRYA NO HINO

Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Editorial 17 Apr 2019
Me Nkongoli yakomoje ku kwinangira kwa Habyarimana mu isinywa ry’amasezerano akumira Jenoside
POLITIKI

Me Nkongoli yakomoje ku kwinangira kwa Habyarimana mu isinywa ry’amasezerano akumira Jenoside

Editorial 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru