Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera irakangurira abatwara za moto, abanyonzi hamwe n’abanyeshuri bo muri ako karere kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zikomerekeramo cyangwa zikagwamo abantu.
Ubu butumwa babuhawe ku itariki 18 Werurwe 2016 n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa , mu kiganiro yagiranye n’abamotari n’abanyonzi 500 bakorera uyu mwuga muri ako karere, ndetse n’abanyeshuri 250 bo mu ishuri ryisumbuye rya Kidaho.
Iyo nama yahuje ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’abo bamotari, abanyonzi ndetse n’abanyeshuri , yabereye mu kagari ka Kagitega, Umuenge wa Cyanika.
SP Rwangombwa yababwiye ko kubahiriza amategeko yo gutwara ikinyabiziga biri mu nyungu zabo ndetse n’abandi bose bakoresha umuhanda kuko iyo impanuka ibaye idatoranya.
Yabibukije ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini n’umuvuduko urenze urugero rwagenwe, uburangare, kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga, kuyandikamo ubutumwa bugufi utwaye ikinyabiziga, no kugitwara wasinze cyangwa unaniwe.
SP Rwangombwa yakomeje agira ati:”Ntimugakorere ku jisho mujye mwibuka ko muba mutwaye abantu. Niyo haba nta mupolisi uri mu cyerekezo muri kujyamo, mukwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wanyu kugira ngo mwirinde gukora impanuka cyangwa kuziteza.”
Yabwiye abo bamotari n’ abanyonzi kudatwara imitwaro ku magare na moto byabo , kujya babitwaraho umugenzi umwe gusa, no guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha.
Na none, SP Rwangobwa yababwiye kujya bagira amakenga y’abantu batwaye kugira ngo hato badatwara abagiye gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano, cyangwa batwaye ibintu binyuranyije n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, kandi mu gihe batahuye bene abo bantu bagahita babimenyesha Polisi.
Umwe muri abo bamotari witwa Umugwaneza Patrick yavuze ko akazi kabo bagiye kugakora nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Yavuze ko bagiye kugira uruhare mu kuwusigasira no kuwubumbatira. Ibyo babikora bubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umwuga wabo kandi baha Polisi amakuru y’uwakoze ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya kidaho yashimiye uburyo Polisi idahwema gufasha abanyeshuri n’abanyarwanda muri rusange ibahugurira kubahiriza amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kurwanya no gukumira impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bw’abantu.
RNP