Abagabo batanu barimo abahoze ari abayobozi mu Karere ka Burera n’abakiyobora muri iki gihe, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha umutungo wa leta nabi.
Abatawe muri yombi ni Sembagare Samuel wahoze ari Meya, Habiyaremye Evariste, Visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Kamanzi Raymond, Mujyambere Stanislas (Division Manager) na Zaraduhaye Joseph wahoze ari Visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nibo batawe muri yombi.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yatangarije IGIHE ko aba bagabo bafungiye i Rusarabuye mu Karere ka Burera bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta, ikimenyane, no kunyereza umutungo wa leta.
Ati “Bafashwe ejo n’urwego rw’ubugenzacyaha, bakurikiranyweho gukoreha nabi umutungo no gutanga amasoko mu buryo bunyuranye n’amageko.”
Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe Akarere ka Burera kitabye komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa leta mu Nteko Ishinga Amategeko,PAC, aho Ubuyobozi bw’aka karere bwabuze icyo buvuga imbere ku bijyanye n’amasoko yagiye atangwa mu buryo budasobanutse.
Ubwo abadepite bagize iyi komisiyo bageraga ku bijyanye n’itangwa ry’amasoko, basanze muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hari aho rwiyemezamirimo yatsindiye isoko ryo kugurira aka karere ibikoresho ariko ibiciro birimo bikaba biri hasi cyane ugereranyije n’ibicuruzwa ku isoko, aho bashimangiye ko harimo amanyanga akomeye.
Muri bimwe yagombaga kugura harimo imashini icapa impapuro (printer) byagaragaye ko rwiyemezamirimo yavuze ko azayibahera 2000 Frw, fotokopiyeze ya 12000 Frw, projecteur ya 10000 Frw, scanneur ya 3000 Frw n’ibindi.
Ibibazo byose abadepite babajije abayobozi b’aka karere babiburiye ibisobanuro, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Kamanzi Raymond, yavuze ko akanama k’amasoko ngo kamubwiye ko rwiyemezamirimo yiyemeje ko n’ibyo ataguze azabigemura.