Abatavuga rumwe na Leta mu Burundi, banenze icyemezo cyafashwe n’Ishami rya Loni rishinzwe abaturage (FNUAP) cyo gutera inkunga Televiziyo na Radio buntu, ingana na miliyoni 106 y’amarundi ahwanye n’amayero 49. Televiziyo na Radio Buntu bikorera mu Ntara ya Ngozi bikaba ari iby’ umugore wa Perezida w’ u Burundi, Denise Nkurunziza.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko batumva impamvu Loni yihaye inshingano zo gutera inkunga igitangazamakuru gishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Leta ihohotera ndetse ikanica abaturage, nk’ uko RFI ibitangaza.
Ku ruhande rwa FNUAP, yasobanuye ko yateye iyi nkunga mu rwego rwo kuzuza intego yayo yo gushishikariza abaturage kuringaniza imbyaro.
Umuyobozi wa FNUAP mu Burundi, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki gitangazamakuru, yagize ati « Twahisemo Radio-Televiziyo Buntu tutagendeye ku marangamutima ya politiki ahubwo twaragenzuye dusanga igera ku baturage benshi kandi baciriritse bityo bidufashe mu kazi kacu.
Iyi nkunga yagenewe kuzafasha Radio-Televiziyo Buntu kugura ibikoresho bigezweho bizifashishwa mu kugezaho abaturage amakuru, ibiganiro ndetse n’ imyidagaduro.
Perezida w’ Ishyirahamwe ry’ Abanyamakuru bigenga (OBP), Innocent Muhozi yahise anenga Loni avuga ko bitumvikana uburyo itera inkunga igitangazamakuru cyamamaza Perezida Nkurunziza n’ umugore we n’ibikorwa byabo.
Ati « Aba bari guterwa inkunga nibo basenye itangazamakuru ryigenga ndetse bafunga inzirakarengane zisaga ibihumbi 8 baziziza ko zitabiriye imyigararagambyo ».
Muhozi yakomeje avuga ko iyi nkunga Loni itewe Denise Nkurunziza ari ubugambanyi bukomeye ikoreye abarundi mu bihe bikomeye by’ amateka n’ibibazo bya politike bari kunyuramo.