• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Abanyamakuru bigenga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja LONI ubugambanyi kubera inkunga “FNUAP” yateye igitangazamakuru cy’umugore wa perezida nkurunziza

Burundi: Abanyamakuru bigenga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja LONI ubugambanyi kubera inkunga “FNUAP” yateye igitangazamakuru cy’umugore wa perezida nkurunziza

Editorial 09 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Abatavuga rumwe na Leta mu Burundi, banenze icyemezo cyafashwe n’Ishami rya Loni rishinzwe abaturage (FNUAP) cyo gutera inkunga Televiziyo na Radio buntu, ingana na miliyoni 106 y’amarundi ahwanye n’amayero 49.  Televiziyo na Radio Buntu bikorera mu Ntara ya Ngozi bikaba ari iby’ umugore wa Perezida w’ u Burundi, Denise Nkurunziza.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko batumva impamvu Loni yihaye inshingano zo gutera inkunga igitangazamakuru gishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Leta ihohotera ndetse ikanica abaturage, nk’ uko RFI ibitangaza.

Ku ruhande rwa FNUAP, yasobanuye ko yateye iyi nkunga mu rwego rwo kuzuza intego yayo yo gushishikariza abaturage kuringaniza imbyaro.

Umuyobozi wa FNUAP mu Burundi, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki gitangazamakuru, yagize ati « Twahisemo Radio-Televiziyo Buntu tutagendeye ku marangamutima ya politiki ahubwo twaragenzuye dusanga igera ku baturage benshi kandi baciriritse bityo bidufashe mu kazi kacu.

Iyi nkunga yagenewe kuzafasha Radio-Televiziyo Buntu kugura ibikoresho bigezweho bizifashishwa mu kugezaho abaturage amakuru, ibiganiro  ndetse n’ imyidagaduro.

Perezida w’ Ishyirahamwe ry’ Abanyamakuru bigenga (OBP), Innocent Muhozi yahise anenga Loni avuga ko bitumvikana uburyo itera inkunga igitangazamakuru cyamamaza Perezida Nkurunziza n’ umugore we n’ibikorwa byabo.

Ati « Aba bari guterwa inkunga nibo basenye itangazamakuru ryigenga ndetse bafunga inzirakarengane zisaga ibihumbi 8 baziziza ko zitabiriye imyigararagambyo ».

Muhozi yakomeje avuga ko iyi nkunga Loni itewe Denise Nkurunziza ari ubugambanyi bukomeye ikoreye abarundi mu bihe bikomeye by’ amateka n’ibibazo bya politike bari kunyuramo.

2018-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Editorial 12 Jan 2018
Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Editorial 23 Nov 2024
Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Editorial 11 Oct 2018
Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Editorial 08 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gusohorwa mu nzu kw’abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1
Amakuru

Gusohorwa mu nzu kw’abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1

Editorial 15 Oct 2023
Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda
Amakuru

Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2020
Uganda: Ihangana hagati ya Leta n’abanyamadini
POLITIKI

Uganda: Ihangana hagati ya Leta n’abanyamadini

Editorial 14 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru