• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Burundi: Agathon Rwasa Yashinze Irindi Shyaka

Burundi: Agathon Rwasa Yashinze Irindi Shyaka

Editorial 13 Sep 2018 POLITIKI

Umunyapolitiki Agathon Rwasa usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka FNL (Front National de Liberation), aratangaza ko yashinze undi mutwe wa politiki anahamagarira Abarundi kuwinjiramo.

Agathon Rwasa ni umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta iriho mu Burundi, by’umwihariko akaba ari Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, mu nama yakoresheje yari yitabiriwe n’abayoboke be mu mujyi wa Bujumbura, yatangaje ko afite irindi shyaka.

Arasaba ko iri shyaka rishya ritakwitiranwa n’iryari risanzwe, ati “Ishyaka tugomba gushinga ntirigomba kwitiranwa na gato n’iryari risanzwe rya FNL, twebwe ni ‘Front National de Liberté, mu gihe abandi ari ‘Forces Nationales de Liberation’, ntibisa keretse abashaka kubikoresha mu zindi mvugo”.

Agathon Rwasa abajijwe niba kuba yashinga irindi shyaka bitamugiraho ingaruka akaba yakurwa mu nteko, yasubije agira ati “Ndibaza ko tuzakomeza turi mu Nteko Nshingamategeko mu gihe ishyaka ryacu ryakwemerwa n’amategeko kuko turiyo nk’abigenga kandi itegeko rigenga amatora ntabwo ryadufatirwaho kuko ibyacu birigenga (Situation Specialise).

Abarwanashyaka ba Agathon Rwasa basaga 500 bari bitabiriye iyi nama yaberaga mu kigo OPDE mu mujyi wa Bujumbura, abifuza kuwujyamo ngo bakaba bategereje ko wemerwa na Leta. Ishyaka FNL (Forces nationales de liberation) rya Agathon Rwasa ryari risanzwe, yarishinze mu 1980 rikaba ryari rinafite ingabo.

 

2018-09-13
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo

Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo

Editorial 22 Dec 2018
Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Editorial 09 Jan 2016
Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe

Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe

Editorial 18 May 2018
Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Administrator 17 Nov 2025

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    September 13, 20185:15 pm -

    HAZAGIRE USHIGA ISHYAKA MURWANDA RIRWANYA UBUTEGETSI TUREBE!!!!!!
    UYU SIMWE YISHE ABATUTSI BENE WACU NONE RUSHYASHYS MURAMURIRIMBA
    NKI INTWARA!!MUBYANDIKA MUNYUNGU ZA POLITIKE NTARUKUNDO!!!!!???
    UBURUNDI BUFITE DEMOKARASI ESESUYE!!
    BURI MUBIHUGU BIKE BYEMERERA ABARWANYA UBUTEGETSI KWIGARAGABYA
    GUKORA IBYO BASHAKA!!

    Subiza

Leave a Reply to RUGENDO Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club
Amakuru

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Editorial 12 Mar 2024
Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo
INKURU NYAMUKURU

Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo

Editorial 31 Oct 2019
U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika
IMIKINO

U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika

Editorial 19 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru