Igihugu cy’u Burundi giherereye muri Afurika y’iburasirazuba ni kimwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ndetse ahari kimwe mu bititabwaho. Iki gihugu cyabaye isibaniro y’amakimbirane ashingiye ku moko igihe kirekire, umuyobozi wacyo yizeza umuryango mpuzamahanga, ukomeje kwikanga indi jenoside mu karere, ko gitekanye. Ariko, Igipolisi yiremeye gikora iyicarubozo, gifata ku ngufu abagore ndetse kikica kandi ntihagire ibihano bitangwa. Kuvuga ikintu kibi ngo ubu byakugiraho ingaruka mbi ndetse bikakuviramo gushakishwa n’ubutabera. Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, GQ Magazine, kiratangaza ko cyahuye n’abahuye n’akaga ko kurenganywa n’amategeko nta rukiko ndetse n’abagabo batagendera ku mategeko.
Umunsi umwe ubwo hari mu ijoro ryo kuwa Gatanu mu 2017, Thierry Hakizimana, umushoferi wakoreraga Diyosezi Gaturika yo mu majyaruguru y’u Burundi, yahagaze ku kabari kegereye iwe nyuma yo kurangiza akazi agirango yice icyaka yari yirirwanye. Ahagana saa 9:30 z’ijoro, amakuru avuga ko abagabo batatu bamusohoye hanze, kuva ubwo haba inshuti n’umuryango nta wongeye kumwumva weekend yose.
Kuwa Mbere, nyuma y’aho Thierry atagaragariye ku kazi, umukoresha we yagiye kumushak iwe. Inzu ya Thierry ngo nta kintu cyari kirimo kandi imiryango yari ifunze. Umukoresha we yahamagaye mushiki wa Thierry witwa Celine, uwihaye Imana uvuga makeya w’I Bujumbura. Yari muri bus yerekeza mu majyaruguru mu gace k’iwabo kadatuwe cyane.
Celine ngo yahamagaye Thierry mu masaha atatu yose y’urugendo ariko ntihagira igisubizo abona. Yibajije impamvu hagira umuntu ugirira nabi musaza we. Aba bakaba bakomoka mu muryango wo mu bwoko bw’Abatutsi.
Iyi nkuru ikomeza ivuga k’ ubugizi bwa nabi buherutse mu Burundi bwari bushingiye kuri politiki aho kuba ku moko. Celine yari azi neza ko musaza we adashyigikiye Perezida Nkurunziza uyoboye igihugu imyaka igera muri 14 ndetse akaba anakekwaho gushaka kugisubiza ku ngoma ya cyami.
Thierry ariko ngo ntiyivangaga muri politiki bikabije na cyane ko ngo yari yaragize ikibazo mu mutwe cyari cyaratumye atakibasha kujya ahagaragra ngo atangaze icyo atekereza nk’uko yari asanzwe.
Muri Mata 2015 nibwo Nkurunziza yatangaje ko aziyamamariza indi manda benshi bemeza ko itubahirije itegeko nshinga. Hakurikiyeho imyigaragambyo ikomeye iyamagana ndetse habaho kugerageza kumuhirika ku butegetsi. Icyo gihe ngo Thierry yagumaga mu rugo ahubwo akibanda ku kazi yakundaga ko gukora ibyuma bya elegitoroniki byangiritse.
Nyuma yo kuburizamo ihirikwa ry’ubutegetsi, muri Nyakanga Nkurunziza yatsindiye indi manda bitamuruhije, arangije yongerera imbaraga inzego z’umutekano ndetse yongera urubyiruko rw’ishyaka rye, CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure. Leta yatangiye guhiga bukware abigaragambya, abanyapolitiki n’abanyamakuru, bamwe baburirwa irengero. Bamwe bongeye kugaragara buzuye ibikomere n’inkovu, ariko abandi ntibongera kuboneka ukundi.
Celine yari azi ko Thierry iyo atanyweye adakunda kuvuga. Ariko atinya ko nyuma yo gusoma agacupa ashobora kuba yarabwiye byoroshye umuntu ukuntu yumva umwaka wa 2015 waba warabayemo ubugizi bwa nabi bukabije.
Ubwo Celine yageraga mu mujyi Thierry abamo, ngo umugabo atazi yitabye telephone ya Thierry. Yamubwiye ko yakuye iyo telephone mu biro bya boss we yavuze ko atazi amazina. Celine yamubajije aho batuye undi amuha aderesi. Celine yahise ahamagara ibiro by’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu maze umukozi waho yemeza ko aderesi yahawe ari urugo rwegeranye n’inzu y’Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi (SNR) muri ako gace.
Umuryango w’Abibumbye waje kumenya amazina y’abagabo bari batwaye Thierry. Ubwo hari kuwa kane babwiye Celine ko abo bagabo batwaye Thierry ku mupaka w’u Rwanda bakamwicirayo. Amakuru akaba avuga ko Thierry yacagaguwemo ibice. Ni mu gihe abandi basaza ba Celine babiri bahunze igihugu.
Ubwo ngo Loni yahaye amakuru ya celine umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu w’iwabo, atangira kumuhamagara bitarangira. Yagiye anahamagarwa n’abandi bantu bafite numero zitagaragara, maze abona ko uwo muntu byavugwaga ko aharanira uburenganzira bwa muntu ashobora kuba yarahinduye uruhande agaha byinshi bimwerekeye SNR.
Celine yari wenyine, abantu bishe Thierry bashobora kuba bari ahantu aho ari ho hose kandi adashobora kubavuga mu ruhame. Yari akeneye rero gusohoka mu gihugu nawe kuko ari we wari utahiwe kandi iyo yicwa nta nkurikizi byari kugira.
Umunyamakuru wakoze iyi nkuru avuga ko yahinduye amazina agakoresha izina rya Celine ku mpamvu z’umutekano we. Ngo iyo leta imenya amazina ye ya nyayo, yashoboraga gutabwa muri yombi, agakorerwa iyicarubozo ndetse akaba yanicwa. Bahuye mu gitondo cya mbere akigera I Bujumbura mu mahugurwa yaberaga hafi y’icumbi ry’ababikira yabagamo. Yari afite urubavu ruto, avuga mu ijwi rituje yihanagura amarira yamanukaga inyuma y’amataratara y’izuba ubwo bavuganaga ku rupfu rwa Thierry.
Celine ngo yabashije gucika mu mujyi Thierry yabagamo ntacyo abaye ariko ntiyabashije kumushyingura. Ikintu cyakomezaga kumushengura. “Ntacyo nakora. Ibyiyumviro mfitiye musaza wanjye biracyari hariya.”
Ubu ngo akaba ari bumwe mu bugizi bwa nabi buhuriweho buheruka bwakozwe mu gihugu kiganjemo ubukirisitu. Undi muntu wahuye n’umunyamakuru we nawe ufite musaza we wishwe yamubwiye ko igisirikare cyanze gutanga umurambo we ndetse kikagera n’ahaberaga ikiriyo kigiye gutera ubwoba abari mu gahinda.
Ubugizi bwa nabi bukorwa n’inzego z’umutekano
Mu 2014, Abihaye Imana batatu b’Ababikira bishwe urupfu rubi basanzwe muri couvent babagamo iherereye mu ntambwe nkeya uvuye kuri couvent Celine yabagamo. Abicanyi babanje gufata ku ngufu ababikira babiri barabahotora, barangije uwa gatatu bamuca umutwe. Radio RPA ivuga ko ivugira abatagira kivugira, yatambukije ubuhamya bw’umukozi w’urwego rw’ubutasi wagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Uyu yatangaje ko yafashije mu kwica abo babikira kuko bari babonye Imbonerakure zihabwa intwaro ku yahoze ari diyosezi hafi y’umupaka na Congo.
Celine ntiyifuje kugira byinshi avuga kuri ubu bwicanyi. Ari mu kigero cy’imyaka 30 akaba yaravukiye mu Ntara ya Bururi mu majyepfo y’igihugu, ari umwe mu bavandimwe barindwi. Yavuze ko urupfu rwa Thierry rwamushenguye kandi bari bafite abantu bacye bo kubahumuriza kuko inshuti nyinshi zishwe mu 2015.
Celine yatangaje byinshi ku rupfu rwa musaza we, ariko kuri we, iyobokamana, jenoside cyangwa guverinoma yirinze kugira icyo abivugaho. “Ibi bintu byari politiki,” ibi akaba ari byo yabwiye uyu munyamakuru kandi ngo yari yarize igihe kirekire kutajya impaka ku bijyanye na politiki.
Tutabarambiye reka duhinire aha ubutaha tuzabagezahi ikindi gice kigaragaramo aho ubutegetsi bw’u Burundi butaniye n’ubw’u Rwanda ndetse n’uko Perezida Nkurunziza n’ibyegera bye basahura umutungo w’igihugu.
Biracyaza………