• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura   |   08 Oct 2025

  • Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club   |   05 Oct 2025

  • Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica   |   04 Oct 2025

  • Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda   |   02 Oct 2025

  • REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC   |   02 Oct 2025

  • FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026   |   01 Oct 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi haravugwa indi mirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira

Burundi haravugwa indi mirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira

Editorial 07 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Mu gihe hadashize n’ukwezi mu  kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi muri Komini Busoni, mu majyaruguru y’iki gihugu, hagaragaye imirambo itanu y’abantu ireremba hejuru y’amazi ndetse iziritse mu ingoyi mu buryo budasanzwe, Ibiri muri yo yari yanyujijwemo igiti.

Indi mirambo ine, harimo ibiri yapfumuwe, yasanzwe mu gace ka Ngeri ko ku musozi wa Gatare, yose ireremba hejuru y’amazi y’Ikiyaga cya Rweru, muri Komini Busoni, ho mu Ntara ya Kirundo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, nibwo hatangajwe ko hari indi mirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira, riherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi, Intara ya Cibitoke.

Imirambo ibiri yatoraguwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, ku musozi wa Gafumbegeti, muri Komini ya Cibitoke.

Ikinyamakuru SOS/Burundi gitangaza ko ubuyobozi bw’aka gace imirambo yatoraguwemo, bwatangaje ko umwirondoro w’umurambo umwe wamenyekanye, n’ubwo amazina atatangajwe, ngo yakomokaga ku musozi wa Miremera/ Ruhororo, muri Komini Mabayi.

Aba bantu biciwe hafi y’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro arimo na zahabu. Ubu bwicanyi ngo bugashinjwa Imbonerakure, ziganjemo urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD FDD), mu gihe ziba ziri mu irondo ry’ijoro muri iri shyamba rya Kibira, abo bahuriyemo zikabica,

Mu Ugushyingo 2018, nabwo iki kinyamakuru cyatangaje ko abasirikare b’u Burundi bari ku irondo ry’ijoro bamishije urufaya rw’amasasu ku bantu bari basanze mu Kibira, mu duce twa Kibaye na Ruhembe, Zone Ndora, Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke.

Cyatangaje ko abo bantu bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, abasaga 10 bakaba barahasize ubuzima mu gihe abandi ngo bacitse.

Kibira ni pariki y’igihugu cy’u Burundi, igizwe n’ishyamba kimeza, rikunze kuvugwamo imitwe y’inyeshyamba irwanya Leta y’u Burundi.

2019-03-07
Editorial

IZINDI NKURU

Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19

Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19

Editorial 01 May 2020
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

Editorial 06 Nov 2023
Amerika yahaye ibyangombwa  Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

Amerika yahaye ibyangombwa Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

Editorial 31 Mar 2019
Umubyeyi wa  Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Umubyeyi wa Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Editorial 04 Apr 2018

prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    March 7, 20196:11 pm -

    Ahaaa nonese aba DD batishe bagira amahoro Satani yamaze kubigarurira rwose byararangiye Imana yonyine niyo izababaza aya mabi yose!!! kandi izabikora.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda
Mu Rwanda

Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda

Editorial 01 Sep 2016
Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare
INKURU NYAMUKURU

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Editorial 20 Aug 2019
Umupolisi w’Umurundi yafatiwe mu Rwanda yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko
ITOHOZA

Umupolisi w’Umurundi yafatiwe mu Rwanda yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Editorial 14 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru