Mu gihe hadashize n’ukwezi mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi muri Komini Busoni, mu majyaruguru y’iki gihugu, hagaragaye imirambo itanu y’abantu ireremba hejuru y’amazi ndetse iziritse mu ingoyi mu buryo budasanzwe, Ibiri muri yo yari yanyujijwemo igiti.
Indi mirambo ine, harimo ibiri yapfumuwe, yasanzwe mu gace ka Ngeri ko ku musozi wa Gatare, yose ireremba hejuru y’amazi y’Ikiyaga cya Rweru, muri Komini Busoni, ho mu Ntara ya Kirundo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, nibwo hatangajwe ko hari indi mirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira, riherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi, Intara ya Cibitoke.
Imirambo ibiri yatoraguwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, ku musozi wa Gafumbegeti, muri Komini ya Cibitoke.
Ikinyamakuru SOS/Burundi gitangaza ko ubuyobozi bw’aka gace imirambo yatoraguwemo, bwatangaje ko umwirondoro w’umurambo umwe wamenyekanye, n’ubwo amazina atatangajwe, ngo yakomokaga ku musozi wa Miremera/ Ruhororo, muri Komini Mabayi.
Aba bantu biciwe hafi y’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro arimo na zahabu. Ubu bwicanyi ngo bugashinjwa Imbonerakure, ziganjemo urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD FDD), mu gihe ziba ziri mu irondo ry’ijoro muri iri shyamba rya Kibira, abo bahuriyemo zikabica,
Mu Ugushyingo 2018, nabwo iki kinyamakuru cyatangaje ko abasirikare b’u Burundi bari ku irondo ry’ijoro bamishije urufaya rw’amasasu ku bantu bari basanze mu Kibira, mu duce twa Kibaye na Ruhembe, Zone Ndora, Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke.
Cyatangaje ko abo bantu bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, abasaga 10 bakaba barahasize ubuzima mu gihe abandi ngo bacitse.
Kibira ni pariki y’igihugu cy’u Burundi, igizwe n’ishyamba kimeza, rikunze kuvugwamo imitwe y’inyeshyamba irwanya Leta y’u Burundi.
Emmy
Ahaaa nonese aba DD batishe bagira amahoro Satani yamaze kubigarurira rwose byararangiye Imana yonyine niyo izababaza aya mabi yose!!! kandi izabikora.