Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW/ Human Rights Watch) uravuga ko mu bikorwa by’ihohoterwa byavutse bucece mu Burundi kubera ibikorwa by’amatora ya Referendum yo guhindura itegeko Nshinga, bimaze guhitana abantu 15 naho abandi batandatu bakaba barafashwe ku ngufu.
Ibizava mu matora yo guhindura itegeko nshinga, bishobora kwemerera Pierre Nkurunziza gukomeza kuyobora u Burundi mu myaka 17.
Biravugwa abantu benshi batoye ‘Yego’ ku buryo ari ishobora gutorwa ariko leta y’u Burundi ikavuga aya matora yanyuze mu mucyo kuko umuntu yatoraga icyo ashaka.
Hari abavuga ko kuri site z’itora zimwe na zimwe, abaturage batojwe ku gahato birinda ko bakubitwa cyangwa bagafungwa.
Ibinyamakuru mpuzamahanga byabujijwe gukurikirana ariya matora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bimwe umwanya.
Kuru uyu wa Gatanu, HRW yashyize hanze raporo igaragaza ko abantu 15 bishwe naho abagore batandatu bakaba barafashwe ku ngufu, abandi bantu umunani bakaba barakubiswe.
HRW ivuga ko muri ibi bihe by’amatora, igisirikare cy’u Burundi n’insoresore z’imbonerakure bateye ubwoba abantu batifuzaga ko iriya referendum ibaho.
Umuyozi wa HRW muri Africa yo hagati yagize ati “Amatora yo guhindura itegeko nshinga mu Burundi yabaye mu gihe itotezwa, umwuka w’icyoba nabyo byari biri gushyirwa kuri bamwe, Amatora ntiyakozwe ku bushake n’ubwisanzure bwa buri wese.”
Perezida Nkurunziza kuva ku butegetsi muri 2015 ubwo manda yagenerwaga n’Itegeko nshinga zagombaga kurangira, nyuma za kwitoza kuri manda ya gatatu.
Ibi byakurikiwe n’imvururu zahitanye abatari bake, abandi ibihumbi 50 bava mu byabo bahungira mu bihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda, Uganda na Tanzania.
Intareyakanwa
Ubundi se muri Afrika hari aho wasanga amatora aba mu mucyo? abaturage barakubitwa,bakicwa,bagasambanywa, abandi bagafungwa!
Icyiza kurutaho nuko byose birangira dupfuye tugasanga abo twishe!