• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Editorial 06 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu gihe hitegurwa amatora ya Kamarampaka mu gihugu cy’u Burundi mu kwezi gutaha ndetse bamwe banafata nk’uburyo Leta y’u Burundi yashyizeho ngo Perezida Nkurunziza agume ku butegetsi, imiryango itegamiye kuri Leta irasaba umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kwinjira muri iki kibazo amazi atararenga inkombe.

Mu mwaka wa 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamazaga kuri manda ya gatatu, havutse imvururu nyinshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bahasiga ubuzima abandi barahunga, ibyo ntabwo byamubujije kwiyamamaza aranatsinda. Twabibutsa ko icyo gihe byatangajwe ko yiyamamaje mu buryo butemewe.

Kubera izi mvururu zavutse, n’ubu ikibazo cyo guhuza Abarundi kikaba kitarashakirwa umuti, niho abahagarariye amashyirahamwe ategamiye kuri Leta bahera basaba ko AU na yo yakwinjira mu kibazo cy’u Burundi hakiri kare, mu gihe aya matora ateganyijwe mu minsi iri imbere nayo ashobora kubyara amahari.

Bigirimana Janvier uhagarariye umuryango FOCODE, aganira na RFI yagize ati “Ubu hashize imyaka ibiri umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba ugerageza gushaka umuti w’ikibazo cy’Abarundi, ubwo umuhuza mu biganiro, Benjamin Mkapa yatangazaga ibyo ibiganiro bimaze kugeraho, yavuze ko abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC batamuba hafi”.

Mu gihe Bigirimana Janvier abona ko ikibazo cy’u Burundi gikomeye kandi kitarabonerwa umuti, hakaba hashobora no kuvuga imvururu nyuma y’amatora ya Kamarampaka, arasaba AU kwinjira mu kibazo.

Ati “Niba rero umuhuza avuga ko abakuru b’ibihugu bya EAC batamufasha, ndumva ari akanya ko gushaka ubundi buryo busumbye ubwari bwatangiwe, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, kugirango ugerageze kumvisha Petero Nkurunziza n’ishyaka rye ko uburyo bwiza bwo kuvugutira umuti ikibazo cy’u Burundi ari ukwemera akaganira n’abatavuga rumwe na we”.

Amatora ya Kamarampaka mu Burundi ateganyijwe kuba muri Gicurasi, impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, CNARED ikaba yatangaje ko ibizava mu matora itazabyemera, by’umwihariko ibi na visi perezida w’inteko ishingamateko Agathon Rwasa (FNL) akaba yarabigarutseho, avuga ko amatora atazakorwa mu mucyo, agaragaza ko abazatora OYA bazaba benshi Leta ikabihindura bitewe n’uko ishaka ko Itegeko Nshinga rihindurwa.

2018-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke,  bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Editorial 31 Mar 2018
Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 16 Oct 2018
Bujumbura : Amasasu menshi yumvikanye mu Bwiza

Bujumbura : Amasasu menshi yumvikanye mu Bwiza

Editorial 05 Oct 2018
Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Editorial 28 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku myaka 94, Nancy Reagan Yitabye Imana
IMIKINO

Ku myaka 94, Nancy Reagan Yitabye Imana

Editorial 07 Mar 2016
Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange
Mu Rwanda

Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange

Editorial 22 Jan 2018
IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?
ITOHOZA

IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?

Editorial 02 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru