• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Editorial 03 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Umwe mu basirikare bakuru mu bari bashinzwe kurinda umutekano wa Perezida w’ u Burundi, Pierre Nkurunziza yemeza ko abarwanyi b’ Abanyarwanda ‘ Interahamwe’ binjijwe mu mutwe kabuhariwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru b’ igihugu cy’ u Burundi.

Ikinyamakuru Bwiza  kivuga ko aya makuru  avuga ko Interahamwe ziri mu ngabo z’ u Burundi yigeze kuvugwa nyuma yaho Perezida Nkurunziza yacurirwaga imigambi yo guhirikwa ku butegetsi bikananirana.

Mu kiganiro uyu musirikare   wari mubarinda  umukuru w’igihugu,  unavugwaho kuba yarakoze mu nzego z’ iperereza , SNR yagiranye n’ imwe ma Radio  ikorera mu Burundi ubwo yavugaga mu buryo burambuye ukuntu Interahamwe zinjijwe ku mugaragaro mu ngabo zishinwe umutekano w’ umukuru w’ igihugu.

Yagize ati ”Ku itariki ya 1 Kanama 2015, nibwo bamwe mu bayobozi bakuru ba CNDD-FDD binjijje Interahamwe  mu gisirikare cya FDN ku mugaragaro kuko ndabyibuka ko muri uwo muhango nabonyemo Gen. Allain Guillaume Bunyoni, Pascal Barangagiye, Gahomera, Ndakugaritse , Willy Nyamitwe, Ntakarutimana n’ abandi benshi”.

Uyu musirikare yakomeje kandi atangaza ko kuri uwo munsi tuvuze ruguru muri iyi nyandiko hijijwe Interahamwe 17 zari zivuye mu bihugu bya  Congo-Brazaville  na Congo-Kinshasa  ngo ariko mu bice bitandukanye muri Zone ya Fizi, mu duce twa Minembwe n’ ahandi.

Muri iki kiganiro kirambuye kandi, uyu musirikare yakomeje avuga ukuntu izi Nterahamwe zagiye zigabanywa  hagati y’ abasirikare bakuru b’ u Burundi bayoboye ibigo bikomeye.

Mandevu Benoit, Masabo Egide, Bahati Juma, Habimana Samuel, Habarugira Benjamin, Barekebavuge Jean Bosco , Habimana Samuel ni bamwe mu bayobozi bakuru b’ Interahamwe bagiye basaranganywa hirya no hino mu bigo bya gisirikare cy’ u Burundi.

Perezida Pierre Nkurunziza arahakana ibi birego:

Nyuma y’ imyaka irenze 2, Leta y’ u Burundi ishinjwa kwijiza Interahamwe mu gisirikare cya FDN, Pierre Nkurunziza yongeye guhakana avuga ko ibi birego bidafite inshingiro.

Ubwo Perezida Nkurunziza yari mu nama n’ abaturage bo mu Majyaruguru y’ u Burundi, mu Ntara ya Kayanza ifitanye imbibi n’ u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017, yatangaje ko yahaye indorerezi za AU na EAC amahirwe asesuye yo kugenzura niba koko hari Interahamwe zikora mu nzego z’ ubuyobozi bwa gisirikare mu Burundi.

Ati” Nyuma yo gushinja Leta yanjye ko ikoresha Interahamwe natanze iminsi kugirango ukuri kumenyekane ariko igitangaje ni uko izi ndorerezi zitigeze zitanga raporo ku bugenzuzi zakoze”.

N’ubwo Perezida Pierre Nkurunziza ahakana ko nta Nterahamwe zikoreshwa na Leta ye, hari amakuru atandukanye yagiye yemeza ko aba barwanyi b’ Abanyarwanda bayobowe ahanini n’ abantu bagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi ari bo batoje Imbonerakure.

Abantu batandukanye batuye ndetse banatemberera mu Burundi bemeza ko uyu mutwe w’ Imbonerakure ugaragaza ibimenyetso n’ ishusho imwe n’ Interahamwe.

2018-01-03
Editorial

IZINDI NKURU

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Editorial 11 Mar 2020
Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Editorial 14 Oct 2018
Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Editorial 17 Jul 2024
Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Editorial 25 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI
Amakuru

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Editorial 15 Jan 2022
Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu
POLITIKI

Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu

Editorial 04 Feb 2019
Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame
POLITIKI

Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Editorial 08 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru