Komanda w’ibirindiro bya polisi ku Musozi wa Kivumu, Komini Mugamba, Intara ya Bururi mu gihugu cy’u Burundi, yishwe arashwe n’abasirikare mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 05 Nzeri 2018. BPC1 Hakizimana Raymond akaba yahitanywe n’amasasu yumvikanye muri iyi komini nka saa tatu n’igice z’ijoro (21h30).
Amakuru aturuka muri Komini Mugamba avuga ko intangiriro ya byose ari abasirikare bagiye muri kamwe mu tubari two muri iyi komini , babwira abari bakarimo ko babonye abantu bitwaje intwaro muri ako kabari. bahise babasaka, ubwo bari barimo kubasaka, bamwe mu baturage baturiye ako kabari batabaza polisi bavuga ko batewe n’abantu bitwaje intwaro.
Mu kuhagera nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews ikomeza ivuga, aba bapolisi ngo bakirijwe amasasu habaho kurasana akanya gato, ariko umukuru w’ibirindiro bya polisi, BPC1 Hakizimana Raymond araraswa ahasiga ubuzima. Undi mupolisi, APC Barikore Gaspard nawe yakomerekejwe ku kuguru.
Umuyobozi w’igipolisi mu Ntara ya Bururi ndetse n’umukuru w’igipolisi cy’igihugu kuri uyu wa Kane bazindukiye ahabereye iyo mirwano y’akanya gato hagati ya polisi n’igisirikare, ngo bamenye uko byagenze n’icyatumye abasirikare barasa abapolisi.
Ntareyekanwa
Aha nta byacitse ihari.
IBI BIKUNZE KUBA MU BIHUGU BYOSE BYO MURI AFRICA KUBERA UGUPINGANA HAGATI YA POLICE NDETSE N’IGISIRIKARI AHO USANGA ABASIRIKARI BITA ABAPOLICE ABASIVILE, CG SE UGASANGA UNITIES ZINDI ZO MU GISIRIKARI ZISANZWE ZIKUNZE GUHURA N’URWEGO RUSHINZWE IKINYABUPFURA MU GISIRIKARI( MILITARY POLICE) NABO BAKARASANA KUBERA URWANGO BABA BAFITANYE HAGATI YABO.
I Burundi ndabona nta byacitse ihari