• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Editorial 13 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Nyuma yaho Ishami rya BBC ryo muri Afurika ryashyize ku mugaragaro iperereza ryakoze ku nyubako iherereye mu Mujyi wa Bujumbura mu gace ka Kinindo ifite numero 76 ikoreshwa n’urwego rw’ubutasi (SNR) mu bikorwa by’iyicarubozo kuva mu 2016, leta y’u Burundi yahamagaje abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi ngo ibagaragarize ko itishimiye iri cukumbura BBC yakoze.

Mu Ukuboza 2016 nibwo ku mbuga nkoranyambaga zo mu Burundi hakwirakwijwe video igaragaza umuvu w’amazi atukura wasohokaga mu rupangu ruherereye mu gace ka Kinindo, ku muhanda wa Ntwarante (Ave Ntwarante) gifite numero 76.

Abakwirakwizaga iyi video bakaba baravugaga ko ayo ashobora kuba ari amaraso aho bavugaga ko bavangamo Omo mu rwego rwo kujijisha.

Abantu bagiye bavuga ko iki gipangu kigaruriwe n’igipolisi kikaba gikoreshwa nka gereza y’ibanga y’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi (SNR) rutinyitse kubera ibikorwa rushinjwa.

Nyuma y’iyo video, kuwa 29 Ukuboza 2016, Guverinoma yahise ihakana aya makuru ivuga ko nta nzu n’imwe ikorerwamo iyicarubozo muri Kinanira, ivuga ko ibi ari ibinyoma ndetse igaragaza amafoto yita ko ari aya nyayo

BBC ivuga ko nyuma yo kumva aya makuru yatangiye gukurikiranira hafi iby’iyi nzu yibaza nyirayo, niba hari abantu bahiciwe ndetse yibaza niba koko ari inzu inzego z’ubutasi z’u Burundi zikoresha mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu iperereza ryayo, muri Mata BBC yaje kubona uwabaga muri iki gipangu witwa Prosper Kaze, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi kuri ubu uri mu buhungiro kuva mu 2015.

Kaze yavuze ko iyi nzu koko ari iyabo yayikuriyemo adashobora kuyibeshyaho, ndetse akorera igishushanyo abanyamakuru bari mu iperereza kerekana ko azi uko iyi nzu iteye kuva hanze kugera imbere.

Ezekiel Nibigira, Ministiri ushinzwe ububanyi n’amahanga yabwiye aba diplomates bari bitabiriye iyo nama ko u Burundi bugiye gutanga ikirego bukanasaba indishyi z’akababaro kubera u Burundi bwaharabitswe.

Ezekiel Nibigira, Ministiri w’ububanyi n’amahanga mu Burundi

Si BBC gusa yagaragaje amabi akorerwa I Burundi kuko Imiryango itandukanye irengera ikiremwamuntu, mu mwaka wa 2015 yagaragaje ko mu mujyi wa Bujumbura hari inzu z’ibanga 21 zikoreramo iyicarubozo ku batavuga rumwe na Leta.

Muri Nzeri 2018, Loni yatangaje ko ibyaha byibasinye inyokomuntu n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu bigikorwa mu Burundi. Uretse imivu y’amaraso yagaragaye aturuka muri iyo nzu, hari abandi bantu bishwe bagiye bakurwa mu migezi n’ibiyaga.

Imvururu zo mu Burundi ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda aya gatatu. Abantu basaga 1200 barishwe naho abasaga ibihumbi 400 bahunga igihugu.

2018-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Editorial 28 Jun 2025
Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Editorial 01 Jun 2021
U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera  Kayumba Nyamwasa kurusha rwo

U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera Kayumba Nyamwasa kurusha rwo

Editorial 12 Dec 2018
Prezida ni muntu ki?

Prezida ni muntu ki?

Editorial 01 Nov 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    December 14, 20184:45 pm -

    BBC iracukumbura kandi kubuza abaturage kuyumva ntibivuzeko idakora. Iyi nkuru iranyibutsa Untold story yasohowe ku Rwanda. Ukuri kuralyana! Ariko icyo abenshi twibaza ni kuki ibibera mu Burundi bigomba no kubera mu Rwanda? Kuki abantu bakomeje kunyerezwa? Kuki abantu bafungirwa ahantu hatazwi cyanga hafutamye nko kwaKabuga? Kuki ingeso y’ugome yaranga akarere? Iyo uri hanze ugahura n’umuntu uvuye i Bujumbura cyanga i Kigali akakubwira ibihabera amalira arisuka. Twahindutse! Twabaye abantu!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi  muri Gabon
Mu Rwanda

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Editorial 04 Dec 2016
Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC
IMIKINO

Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Editorial 06 Mar 2018
Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite
INKURU NYAMUKURU

Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Editorial 27 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru