• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Editorial 22 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ku wa  05 Werurwe 2019, muri Komini ya Buganda, itsinda rinini rigizwe n’imitwe yitwaje intwaro ari yo FDLR na RNC binjiye ku butaka bw’u Burundi, baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,  hari saa mbiri z’igitondo.

Abaturage bo ku muhanda wa 4 muri komini ya Buganda, babyukijwe no kumva igihiriri cy’abantu benshi baturutse kuri Rusizi, kuko aho hantu bihana imbibi.

Amakuru Rushyashya ikesha bimwe mu bitangazamakuru mu Burundi, avuga ko abo baturage baturiye iyo komini, batunguwe n’uburyo abo bantu bavugaga mu rurimi bumva ntacyo bishisha ari cyo ‘‘ikinyarwanda’’.

Amakuru avuga ko icyo gihiriri  cy’abantu bitwaje intwaro cyanyuze aho, gikurikirwa n’irindi tsinda ry’abantu kandi bari banyuze ho mu byumweru bibiri bishize muri Komini ya Mabayi muri iyo ntara.

Abaturage ntabwo bahwemye gukomeza kubibwira ubuyobozi ko bafite ubwoba n’impungenge ziterwa n’urujya n’uruza rw’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari  FDLR , Imbonerakure n’Interahamwe zijya mu ishyamba rya Kibira zivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo mitwe yitwaje intwaro igizwe na FDLR , RNC,  Imbonerakure n’interahamwe biganje mu duce twa Butahama no ku musozi wa Rutabo. Mu gihe iyi inkuru yatunganywaga, umubare w’uyu mutwe witwaje intwaro, bari mu duce dutandukanye mu Kibira, ugenda wiyongera.

Uyu mubare  kandi w’izo mbonerakure n’interahamwe wakomeje kwiyongera uhereye ku wa 06 Werurwe 2019, nkuko byavuzwe na bamwe mu baturage baturiye ako gace.

Uwaduhaye aya makuru avuga ko mu modoka ishinzwe kujyana iyo mitwe y’itwaje intwaro, abayobozi batatu muri bo boherejwe aho hantu. Aho babiri boherejwe i Mabayi na ho undi yoherezwa muri Komini Mugina, abandi bajyanwa muri zone ya Nyamakarabo mu gace kazwi ku izina rya Nyempundu.

Iyo myiteguro,  igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda,  baciye mu ishyamba rya Nyungwe ngo yaba yarakomeje kugeza ku wa 10 Werurwe 2019.

Ikigamijwe ni uguhuza ingufu, y’iyo mitwe  yose yitwaje intwaro  irimo Imbonerakure  n’interahamwe zituruka muri Komini ya Rugombo na Buganda n’abandi boherejwe muri Komini Mabayi na Bukinanyana. Bayobowe n’uwitwa Manirakiza Safiri bakunze kwita Maître.

Uwo kandi avuga rikijyana, azwi n’abaturage bo muri Cibitoki, kuko yagiye ayobora amahugurwa y’imitwe yitwaje intwaro y’Imbonerakure, agamije icyo gikorwa. Ayo mahugurwa yakorwaga mu byumweru byinshi mu gihe cy’amanywa y’ihangu, bigakorerwa muri Sitade ya Rugombo, ku mugaragaro ku karubanda abantu bose babihera ijisho.

Tubamenyeshe ko iyo mitwe yitwaje intwaro  irimo Imbonerakure, n’interahamwe boherejwe Mabayi, bigaragara ko muri iyo komini gusa, hari abagera ku mubare w’abantu 80.

Muri abo, abantu 50 ni bo bagannye mu ishyamba rya Kibira naho 30 basigara mu rugo rw’umujenerali witwa Adolphe. Amakuru dufitiye gihamya ni uko igikorwa cyo kohereza bamwe muri bo cyatangiye boherezwa iy’ishyamba rya Nyungwe, bafatanyije n’umutwe w’iterabwoba FDLR na RNC, kuko bashyigikiwe n’Ingabo z’Uburundi.

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zirasaba abaturage b’Abanyarwanda begereye umupaka n’Uburundi kwirinda icyatuma bakora ingendo bajya muri Gihugu cy’u Burundi.

Mu gihe bimeze gutyo ,Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen. Maj. Mubarak Muganga, yihanangirije abaturiye ikigo cya gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera, bajyagamo batabyemerewe bakiha no guhangana n’ingabo z’igihugu.

Gen. Maj. Mubarak yanavuze ko hari abakoresha iryo shyamba bazana ibiyobyabwenge bakuye i Burundi, abandi baza guhungabanya umutekano , asaba abaturage kubicikaho. “Mugabanye akarenge kajya i Burundi kugeza bavuye ibuzimu bakajya i buntu” .

Ni mu kiganiro cyahuje ku wa gatatu umukuru w’ingabo mu ntara y’uburasirazuba ndetse n’umuyi wa Kigali, Jeneral Mubarak Muganga, ari kumwe na guverineri w’iyo ntara n’abaturage abo bayobozi basobanuye ko nta mpamvu ihari y’abanyarwanda kujya mu Burundi mu gihe umubano n’icyo gihugu utifashe neza.

“ Ntampamvu yo kujya hariya hiriya hakurya rwose.” Jeneral Mubarak Muganga akomeza agira ati; “ Gushakana turabyemera ,arikokuberako bariya bavandimwe muri iyi minsi ari kuriya bimeze abajyaga gushakayo abageni ni muhindukire natwe dufite abageni wenda duhere mu ntara yacu mu turere 7 harimo abageni igitero.” Jenerali Muganga akomeza avuga ko ataje gutandukanya imiryango ariko ko hari impamvu abasaba kwigegesera.

“ Batubereye abaturanyi babi namwe murabahobera cyane aho kumva mwarasanira Igihugu cyanyu  kitwa u Rwanda mwumva mwarasanira ba sobukwe na ba nyokobukwe, ubu rero mwaba mugabanyije akarenga kajya hariya kugeza ubwo bava ibuzima bakajya ibuntu mukagabanye nabo mwakiraga hano kuko baza bazanywe na byinshi.”

Jenerali Muganga yasabye abaturage kureka kwigabiza ishyamba rya Gako maze asobanura ko iri shyamba rishobora kwifashishwa n’abagizi ba nabi ko kuri ubwo; uwari we wese uzarifatirwamo atazihanganirwa.

Ku ruhande rw’abaturage begereye umupaka w’Uburundi, benshi bemeza ko batakwerekeza muri icyo gihugu,ko ahubwo usanga Abarundi aribo bambuka.

Kuva aho umubano w’u Rwanda n’Uburundi uziyemo agatotsi,ni bwo bwa mbere inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zigira inama abaturage kutajya mu Burundi.

Iki cyemezo kije gikurikira igiherutse gufatwa na Leta y’u Rwanda kibuza Abanyarwanda gukora ingendo mu gihugu cya Uganda. Leta y’u Rwanda isobanura ko Abanyarwanda bagiye Uganda bahura n’ihohoterwa.

2019-03-22
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Karusi, Umwana W’imyaka 11 Yishwe Akatwa Igitsina, I Ngozi Umusore Yicwa Atemagujwe Imihoro

Burundi: Karusi, Umwana W’imyaka 11 Yishwe Akatwa Igitsina, I Ngozi Umusore Yicwa Atemagujwe Imihoro

Editorial 29 Aug 2018
Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Editorial 22 Mar 2019
Uganda: Gen Kale Kayihura yamaze gusubiza ibikoresho bya gisilikare yari atunze

Uganda: Gen Kale Kayihura yamaze gusubiza ibikoresho bya gisilikare yari atunze

Editorial 19 Jun 2018
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    March 22, 20195:04 pm -

    Abari namatwi yo kumva nibumve kandi nyamwanga kubwirwa ntiyanze kubona .reka twicungire umutekano abamenyereye kumena amaraso bamenye KO Igihugu cyacu kirinzwe nabana bacyo n’Imana iri muruhande rwacu.nkuko yarinze abanyesirayeli soma 2Abami 6:8-23.umugambi mubi Imana ntiwuha umugisha.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe
SHOWBIZ

Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe

Editorial 15 Jun 2018
BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi
UBUKUNGU

BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi

Editorial 29 Oct 2018
Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC
IMIKINO

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Editorial 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru