Ku wa 05 Werurwe 2019, muri Komini ya Buganda, itsinda rinini rigizwe n’imitwe yitwaje intwaro ari yo FDLR na RNC binjiye ku butaka bw’u Burundi, baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hari saa mbiri z’igitondo.
Abaturage bo ku muhanda wa 4 muri komini ya Buganda, babyukijwe no kumva igihiriri cy’abantu benshi baturutse kuri Rusizi, kuko aho hantu bihana imbibi.
Amakuru Rushyashya ikesha bimwe mu bitangazamakuru mu Burundi, avuga ko abo baturage baturiye iyo komini, batunguwe n’uburyo abo bantu bavugaga mu rurimi bumva ntacyo bishisha ari cyo ‘‘ikinyarwanda’’.
Amakuru avuga ko icyo gihiriri cy’abantu bitwaje intwaro cyanyuze aho, gikurikirwa n’irindi tsinda ry’abantu kandi bari banyuze ho mu byumweru bibiri bishize muri Komini ya Mabayi muri iyo ntara.
Abaturage ntabwo bahwemye gukomeza kubibwira ubuyobozi ko bafite ubwoba n’impungenge ziterwa n’urujya n’uruza rw’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari FDLR , Imbonerakure n’Interahamwe zijya mu ishyamba rya Kibira zivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyo mitwe yitwaje intwaro igizwe na FDLR , RNC, Imbonerakure n’interahamwe biganje mu duce twa Butahama no ku musozi wa Rutabo. Mu gihe iyi inkuru yatunganywaga, umubare w’uyu mutwe witwaje intwaro, bari mu duce dutandukanye mu Kibira, ugenda wiyongera.
Uyu mubare kandi w’izo mbonerakure n’interahamwe wakomeje kwiyongera uhereye ku wa 06 Werurwe 2019, nkuko byavuzwe na bamwe mu baturage baturiye ako gace.
Uwaduhaye aya makuru avuga ko mu modoka ishinzwe kujyana iyo mitwe y’itwaje intwaro, abayobozi batatu muri bo boherejwe aho hantu. Aho babiri boherejwe i Mabayi na ho undi yoherezwa muri Komini Mugina, abandi bajyanwa muri zone ya Nyamakarabo mu gace kazwi ku izina rya Nyempundu.
Iyo myiteguro, igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda, baciye mu ishyamba rya Nyungwe ngo yaba yarakomeje kugeza ku wa 10 Werurwe 2019.
Ikigamijwe ni uguhuza ingufu, y’iyo mitwe yose yitwaje intwaro irimo Imbonerakure n’interahamwe zituruka muri Komini ya Rugombo na Buganda n’abandi boherejwe muri Komini Mabayi na Bukinanyana. Bayobowe n’uwitwa Manirakiza Safiri bakunze kwita Maître.
Uwo kandi avuga rikijyana, azwi n’abaturage bo muri Cibitoki, kuko yagiye ayobora amahugurwa y’imitwe yitwaje intwaro y’Imbonerakure, agamije icyo gikorwa. Ayo mahugurwa yakorwaga mu byumweru byinshi mu gihe cy’amanywa y’ihangu, bigakorerwa muri Sitade ya Rugombo, ku mugaragaro ku karubanda abantu bose babihera ijisho.
Tubamenyeshe ko iyo mitwe yitwaje intwaro irimo Imbonerakure, n’interahamwe boherejwe Mabayi, bigaragara ko muri iyo komini gusa, hari abagera ku mubare w’abantu 80.
Muri abo, abantu 50 ni bo bagannye mu ishyamba rya Kibira naho 30 basigara mu rugo rw’umujenerali witwa Adolphe. Amakuru dufitiye gihamya ni uko igikorwa cyo kohereza bamwe muri bo cyatangiye boherezwa iy’ishyamba rya Nyungwe, bafatanyije n’umutwe w’iterabwoba FDLR na RNC, kuko bashyigikiwe n’Ingabo z’Uburundi.
Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zirasaba abaturage b’Abanyarwanda begereye umupaka n’Uburundi kwirinda icyatuma bakora ingendo bajya muri Gihugu cy’u Burundi.
Mu gihe bimeze gutyo ,Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen. Maj. Mubarak Muganga, yihanangirije abaturiye ikigo cya gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera, bajyagamo batabyemerewe bakiha no guhangana n’ingabo z’igihugu.
Gen. Maj. Mubarak yanavuze ko hari abakoresha iryo shyamba bazana ibiyobyabwenge bakuye i Burundi, abandi baza guhungabanya umutekano , asaba abaturage kubicikaho. “Mugabanye akarenge kajya i Burundi kugeza bavuye ibuzimu bakajya i buntu” .
Ni mu kiganiro cyahuje ku wa gatatu umukuru w’ingabo mu ntara y’uburasirazuba ndetse n’umuyi wa Kigali, Jeneral Mubarak Muganga, ari kumwe na guverineri w’iyo ntara n’abaturage abo bayobozi basobanuye ko nta mpamvu ihari y’abanyarwanda kujya mu Burundi mu gihe umubano n’icyo gihugu utifashe neza.
“ Ntampamvu yo kujya hariya hiriya hakurya rwose.” Jeneral Mubarak Muganga akomeza agira ati; “ Gushakana turabyemera ,arikokuberako bariya bavandimwe muri iyi minsi ari kuriya bimeze abajyaga gushakayo abageni ni muhindukire natwe dufite abageni wenda duhere mu ntara yacu mu turere 7 harimo abageni igitero.” Jenerali Muganga akomeza avuga ko ataje gutandukanya imiryango ariko ko hari impamvu abasaba kwigegesera.
“ Batubereye abaturanyi babi namwe murabahobera cyane aho kumva mwarasanira Igihugu cyanyu kitwa u Rwanda mwumva mwarasanira ba sobukwe na ba nyokobukwe, ubu rero mwaba mugabanyije akarenga kajya hariya kugeza ubwo bava ibuzima bakajya ibuntu mukagabanye nabo mwakiraga hano kuko baza bazanywe na byinshi.”
Jenerali Muganga yasabye abaturage kureka kwigabiza ishyamba rya Gako maze asobanura ko iri shyamba rishobora kwifashishwa n’abagizi ba nabi ko kuri ubwo; uwari we wese uzarifatirwamo atazihanganirwa.
Ku ruhande rw’abaturage begereye umupaka w’Uburundi, benshi bemeza ko batakwerekeza muri icyo gihugu,ko ahubwo usanga Abarundi aribo bambuka.
Kuva aho umubano w’u Rwanda n’Uburundi uziyemo agatotsi,ni bwo bwa mbere inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zigira inama abaturage kutajya mu Burundi.
Iki cyemezo kije gikurikira igiherutse gufatwa na Leta y’u Rwanda kibuza Abanyarwanda gukora ingendo mu gihugu cya Uganda. Leta y’u Rwanda isobanura ko Abanyarwanda bagiye Uganda bahura n’ihohoterwa.
Emmy
Abari namatwi yo kumva nibumve kandi nyamwanga kubwirwa ntiyanze kubona .reka twicungire umutekano abamenyereye kumena amaraso bamenye KO Igihugu cyacu kirinzwe nabana bacyo n’Imana iri muruhande rwacu.nkuko yarinze abanyesirayeli soma 2Abami 6:8-23.umugambi mubi Imana ntiwuha umugisha.