Ku mugoroba wo kuwa 28 Ugushyingu 2016, umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza mu Burundi, Willy Nyamitwe yibasiwe n’igico cy’abantu bitwaje intwaro ariko ku bw’amahirwe abasha kururokoka.
Amakuru atangazwa n’abo mu muryango we aravuga ko aba bantu bitwaje intwaro bamutegeye mu gace asanzwe atuyemo ka Kajaga gaherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’umujyi wa Bujumbura, ubwo bamumenagaho urufaya rw’amasasu umwe mu bamurinda akaba ariwe wahasize ubuzima undi agakomereka.
Aya makuru yemejwe kandi n’umuvandimwe wa Will Nyamitwe, Alain Aime nawe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri kiriya gihugu ku rubuga rwa Twitter, aho yagize ati“icyubahiro ni icy’Imana, yo yarinze umuvandimwe wanjye Willy Nyamitwe ikindi gitero cy’ubwicanyi muri iri joro.”
Willy Nyamitwe yibasiwe mu gihe hari hashize iminsi hari agahenge ku bari ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza mu mujyi wa Bujumbura, ndetse hakaba nta n’undi muyobozi waherukaga kwicwa.
Willy Nyamitwe