• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Editorial 03 Oct 2022 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Kuwa gatandatu tariki 01 Ukwakira 2022, ubwo Abanyarwanda bifuriza u Rwanda ineza bizihizaga imyaka 32 FPR – Inkotanyi  itangije urugamba rwabohoye iki gihugu, za nkorabusa z’ibigarasha n’abajenosideri  zibarirwa ku mitwe y’intoki zo zahuriye i Buruseli  mu Bubiligi mu cyo bise imyigaragambyo yo kwibuka “Jenoside yakorewe Abahutu”.

Nubwo izo nzererezi zari zararitse isi yose ku mbuga nkoranyambaga, ndetse zikaniyambaza bamwe mu bakongomani baba i Burayi, amakuru aherekejwe n’amashusho dukesha abari mu Bubiligi, aragaragaza ko iyo ngirwa-myigaragambyo yabuze abayitabira, kuko haje abatarenga 50. 

Imbyino y’abagome yabuze uyikiriza,  mu gihe mu mijyi myinshi  hirya no hino ku isi, nk’i Génève mu Busuwisi,  Abanyarwanda babarirwa mu gihumbi bo bari babukereye, maze mu mudiho n’indirimbo zirata ubutwari bw’intwari zabohoye u Rwanda, bongera kwerekana ko nta na rimwe abagenzwa no gutukana no gusenya bazigera baruta abashima ibyiza u Rwanda rudahwema kugeraho, baharanira kubirinda no kubyongera.

Uretse ko ikimwaro kitica,  ba bana b’abajenosideri bo muri Jambo Asbl, za mpuzamugambi zo muri FDU/FDLR-Inkingi, bya byigomeke byo muri “Idamange Movement”, n’abandi barindagiriye mu Burayi, bagombye kubona ko ibyo bamazemo imyaka isaga 28, byo kugoreka amateka y’u Rwanda no guharabika abayobozi barwo, ntacyo byagezeho nta n’icyo bizigera bigeraho. Burya ariko isoni zigirwa n’ufite umutima, kandi aba bo sinzi niba baranawigeze.

Hari abasesenguzi ariko basanga ibigarasha n’abajenosideri batayobewe ko ibikorwa byabo bibi ntacyo bizatanga. Ahubwo babikora bagirango  bashuke ababacumbikiye n’ababagaburira ko bafite impamvu yo kuba mu buhungiro. Barabizi ko iyo “mapping Report” birirwa baririmba imaze imyaka n’imyaniko yaragizwe imfabusa, kuko ibiyikubiyemo ari ibirego bitagira epfo na ruguru.

Ntibayobewe ko na  Loni yasanze  abateguye icyo cyegeranyo gishinja u Rwanda ibinyoma, baragikoranye ubuswa no kubogama bikabije. Ingirwa banyapolitiki baracyatayanjwa muri “Mapping Report”, kandi ari indirimbo yaharurutswe.

Birazwi amaso y’umugome ntajya abona ibyiza. Ba nyir’ibiganza byamennye amaraso  ntibashobora kwakira ibibazaniye amahoro.  Abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya giparmehutu banze gusangira n’abandi Banyarwanda ku ntango y’ubumwe, ahubwo bo baracyagotomera iyuzuye amacakubiri  n’umwiryane.

Icyiza ariko ni uko abo ari mbarwa, ugereranyije n’abashishikajwe no kubaka u Rwanda rutubereye twese. 

2022-10-03
Editorial

IZINDI NKURU

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Editorial 16 Jun 2021
Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Editorial 27 May 2022
umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

Editorial 17 Jun 2022
Ange Kagame arahakana ko asigaye akorana na Se  muri Village Urugwiro

Ange Kagame arahakana ko asigaye akorana na Se muri Village Urugwiro

Editorial 29 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru  ryo mu Rwanda
Mu Rwanda

Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda

Editorial 26 May 2017
Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo
ITOHOZA

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Editorial 26 Sep 2017
CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe  umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu
ITOHOZA

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

Editorial 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru