• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Buyoya yavuze ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko

Buyoya yavuze ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko

Editorial 03 Dec 2018 POLITIKI

Nyuma y’uko Leta y’u Burundi isohoreye impapuro zimuta muri yombi Pierre Buyoya, ashinjwa urupfu rwa Ndadaye, yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma kandi ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize u Burundi bwasohoye impapuro zo guta muri yombi Buyoya n’abandi 16 bari abayobozi bakuru, bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’uwari umukuru w’igihugu wa mbere w’umuhutu watowe n’Abarundi.

Nk’uko BBC yabitangaje, Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi inshuro ebyiri avuga ko impapuro zimuta muri yombi we n’abo bantu, zishobora gukurura amacakubiri ashingiye ku moko kandi ko zishingiye ku nyungu za politiki.

Yagize ati “Nababajwe no kumva ibintu nshinjwa bikomeye cyane binteza urubwa bikananyambura uburenganzira”.

Urupfu rwa Melchior Ndadaye rwatumye haduka intambara ishingiye ku moko yahitanye abantu barenga 300.000 mu myaka 12 hagati y’igisirikare cya Leta cyari kigizwe n’abatutsi hamwe n’imitwe y’abahutu bitwaje intwaro.

Buyoya, ashinja Leta iyobowe na Perezida Nkurunziza, kutubahiriza amasezerano ya Arusha yavugaga ko ikibazo cy’iyicwa rya Ndadaye kigomba kubonerwa igisubizo binyuze mu kanama gashinzwe kumenyekanisha ukuri.

Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, tariki ya 2 Ukuboza 2018, yasohoye itangazo risaba Leta y’u Burundi kwirinda gufata ibyemezo bishobora gusubiza inyuma inzira y’ibiganiro bigamije amahoro.

Buyoya w’imyaka 69 y’amavuko yabaye Perezida w’u Burundi kuva 1988-1993 hamwe no mu 1996-2003 ubu ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Mali.

Yagize uruhare mu biganiro byo guhagarika intambara mu gihugu cye bituma haba amatora mu 2005, aho uwahoze ari umurwanyi Pierre Nkurunziza yatorewe kuba Perezida.

2018-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yashinje Umuryango w’Abibumbye gushyigikira iterabwoba muri RDC

Perezida Museveni yashinje Umuryango w’Abibumbye gushyigikira iterabwoba muri RDC

Editorial 19 Jan 2018
Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Editorial 24 Aug 2016
Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Editorial 04 Apr 2018
RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

Editorial 20 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa
INKURU NYAMUKURU

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Editorial 12 Jan 2019
L Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie [ AMAFOTO ]
INKURU ZAKUNZWE CYANE

L Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie [ AMAFOTO ]

Editorial 12 Oct 2018
Umunyamabanga wa APR FC wagize ibyago agarutse i Kigali igitaraganya
IMIKINO

Umunyamabanga wa APR FC wagize ibyago agarutse i Kigali igitaraganya

Editorial 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru