• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Editorial 03 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nk’uko byatangajwe na Radio Okapi y’ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, tariki 02 Mutarama 2023, umutwe wa M23 wakubise inshuro abarwanyi ba FDLR bunganira ingabo za Kongo ku rugamba, maze ubambura agace ka Kisharo, muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rushuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kisharo iri mu bilometero nka 20 uvuye ku mupaka wa Ishasha, uhuza Kongo na Uganda, kakaba agace kazwiho ubukungu bushingiye ku bucuruzi bw’amafi.

Kwirukanwa mu birindiro byo nta gishya kirimo, kuko igihe cyose bacokoje M23 yabahaye isomo ry’ikinyabupfura. Igishya ahubwo ni uko,  nubwo Radio Okapi ya Monusco itatangaje igihe FDLR yafatiye ako gace, bibaye ubwa mbere Monusco itangaza ko  uyu mutwe w’abajenosideri ufatanya n’igisirikari cya Kongo, FARDC, ibintu ubutegetsi bw’ i Kinshasa bwakomeje guhakana bwivuye inyuma.

Iyi nkuru kandi itangajwe nyuma y’iminsi 4 gusa hasohotse icyegeranyo cy’ Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi , nacyo cyagaragaje ubufatanye hagati ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro, ariko cyane cyane uw’abajenosideri wa FDLR, ndetse uwo muryango usaba Leta ya Kongo guhagarika ubwo bufatanye, kimwe n’imvugo zibiba urwango, zikibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi. Ese iyo ushinjwa gufatanya n’abajenosideri, harya ubwo wowe uba uri iki? Nubwo abategetsi ba Kongo bibeshya ko bazakomeza gutwika inzu bagahisha umwotsi, bajye bazirikana ko jenoside ari icyaha kidasaza!

Kongo ikomeje kugaragaza ubushake buke mu kugarura umutekano muri icyo gihugu. Imyanzuro ya Luanda na Naïrobi  isaba ko imitwe yose yitajwe intwaro izishyira hasi, iy’abanyamahanga igataha mu bihugu byabo, ariko Perezida Tshisekedi n’abambari be bo ntibabikozwa, ahubwo bahisemo gukomeza kuba  umufatanyabikorwa wa FDLR, Mayi-Mayi, PARECO, URDPC, n’iyindi.

Hagati aho, umutwe wa M23 wo watangiye gushyira mu bikorwa iyo myanzuro, urekura agace ka Kibumba wari warigaruriye, ndetse ukaba uvuga ko witeguye no kuva muri Rumangabo na Kishishe mu minsi mike iri imbere. Abasesenguzi basanga iki ari igitego  M23 itsinze mu rwego rwa dipolomasi, mu gihe ubutegetsi bwa Kongo bwo bukomeza gutakarizwa icyizere, kubera kwanga kwitandukanya n’imitwe y’abicanyi,  no kwibasira abaturage b’inzirakarengane bazira gusa ko bavuga ikinyarwanda.

Ikindi gituma ubutegetsi bwa Tshisekedi burushaho kurebwa nabi n’Umuryango Mpuzamahanga, ni ukwiyambaza umutwe wa WAGNER w’abacanshuro b’Abarusiya. Ibi biragagaragara nko gusuzugura umurava n’ubushake bw’abagerageza gushakira ikibazo cya Kongo umuti binyuze mu nzira y’ibiganiro, ariko Kongo yo ikaba ishakira igisubizo mu kumena amaraso.

Ujya gutsindwa afata uwo abonye wese nk’umwanzi, harimo n’abashaka kumufasha. Nyuma yo kwikoma uRwanda, Monusco ndetse na Uganda bavuga ko aribyo muzi w’ingorane za Kongo, ubu noneho abanyapolitiki bo muri icyo gihugu batangiye gushishikariza abaturage kwibasira ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Kongo. Ingabo za Kenya zirashijwa kuba ibyitso bya M23 kuko zahisemo kumvikana n’uwo mutwe, aho kuwushoraho intambara zizi neza ko nta gisubizo yatanga.

 Nyamara ababikurikiranira hafi bemeza ko iyi nzira y’ubwumvikane yari yatangiye no gutanga umusaruro, kuko M23 yemeraga gushyira uduce yafashe mu biganza by’izo ngabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, mu gihe hagishakishwa izindi nzira zagarura amahoro n’umutekano muri Kongo. Iby’ibiganiro Leta ya Kongo ntibikozwa, ndetse igashishikariza abaturage bayo kubamagana, ari nayo mpamvu basaba ingabo za Kenya kugaba ibitero kuri M23, bitaba ibyo zigahambira utwazo. Uwavuga ko akavuyo mu burasirazuba bwa Kongo aribwo kaza, ubanza ataba yibeshye.

2023-01-03
Editorial

IZINDI NKURU

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

Editorial 16 Feb 2024
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Editorial 08 Feb 2016
Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.

Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.

Editorial 16 May 2019
Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 26 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside
Amakuru

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Administrator 24 Oct 2025
Iherezo ry”Umutwe wa Kayumba Nyamwasa” ryasembuwe na Raporo y’ impuguke za Loni
INKURU NYAMUKURU

Iherezo ry”Umutwe wa Kayumba Nyamwasa” ryasembuwe na Raporo y’ impuguke za Loni

Editorial 22 Oct 2019
Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube
Amakuru

Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube

Editorial 25 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru