Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa “Basketball Without Borders (BWB)” ugizwe n’urubyiruko 60 rukina Basketball rufite imyaka 18 n’urufite munsi yayo, rwaturutde mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri ukazasozwa kuya 26 Nzeri 2015, akaba ari umwiherero uhuje abana b’Abahungu ndetse n’Abakobwa ukaba uri kubera muri BK Arena na Petit Stade.
Uyu mwiherero uri kuba ku nshuro ya 21, ukaba usanzwe uba mu bice bitandukanye by’Isi, muri Afurika ukaba warabeye muri Angola, Misiri, Sénégal na Afurika y’Epfo.
Agaruka ku mwiherero w’uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yagize ati “Basketball Without Borders Africa ikomeje guha urubuga impano z’urubyiruko ku mugabane kugira ngo zizamuke ndetse zigere ku rwego rwo hejuru mu mukino.”
Mu banyuze muri iyi nzira ku Mugabane wa Afurika harimo Joel Embiid ukinira Philadelphia 76ers, Pascal Siakam ukinira Indiana Pacers wanatwaye NBA mu 2019 n’Umunya-Sudani y’Epfo Khaman Maluach ugiye gutangira gukina muri NBA mu Ikipe ya Phoenix Suns.
Basketball Without Borders ya 2025 muri Afurika, iterwa inkunga n’Uruganda rwa NIKE ruyishyigikira kuva mu 2002, aho rwatanze imyambaro n’inkweto ku bitabiriye uyu mwiherero bose.






