• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange

Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange

Editorial 15 Nov 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ni bwo icyemezo cyafashwe cy’uko Rayon Sports itakiri kumwe n’umutoza Afahamia Lotfi  nk’uko byatangajwe n’iyi kipe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe.


Gusa nubwo gutandukana byemejwe na Rayon Sports, ku ruhande rwa Lotfi haracyari ikibazo kuko bavuga ko bo batarahabwa ibyo bagombwa.

Biravugwa ko Gikundiro ishaka kumwishyura amezi abiri, nyamara we akifuza amafaranga yose y’amasezerano bitewe no kutubahiriza ibyo amasezerano ateganya.


Ibi biramutse bitagenze nk’uko uruhande rw’umutoza rubyifuza, ngo bashobora kurega iyi kipe ko yaba itarubahirije ibyo impande zombi bumvikanye.

Kugeza ubu nyuma yo gutandukana n’umutoza mukuru n’uwungirije, iyi kipe irakomeza gutozwa na Haruna Ferouz imaze igihe ayobora iyi kipe nyuka yaho bari barahagaritse aba batoza.

Mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo birimo gututumba muri Rayon Sports, Muvunyi Paul, Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rw’iyi kipe, yatumije Inteko Rusange Idasanzwe izaba ku wa 22 Ugushyingo 2025 kuri Delight Hotel.

Ibi bikaba bigaragara mu ibaruwa itumira abanyamuryango yanditswe ku wa 14 Ugushyingo 2025, imenyesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda, RGB.


Mbere y’uko iyi nama y’intekorusange iba, hari amakuru avuga ko Muvunyi Paul ashobora kwegura bitewe n’umwuka mubi uri hagati ye na Perezida Twagirayezu, batumvikana ku byemezo bikomeye bifatirwa ikipe, birimo no guhagarika Lotfi n’umwungiriza we Azouz.


Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri muri gahunda yo gushakisha umutoza mukuru uzaza agakomezanya n’uwungurije uhariZ

Nyuma y’umunsi wa 7 wa Shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13.

2025-11-15
Editorial

IZINDI NKURU

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Editorial 06 Mar 2024
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Editorial 17 Jul 2023
Ibivugwa kuri Tuyisenge Jacques wari Kapitani wa mavubi muri CHAN

Ibivugwa kuri Tuyisenge Jacques wari Kapitani wa mavubi muri CHAN

Editorial 09 Mar 2016
Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Editorial 28 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere
IMIKINO

Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere

Editorial 12 Mar 2019
The Soldiers of Christ mu gitaramo cyo kuramya Imana bakoresheje imibyimba
SHOWBIZ

The Soldiers of Christ mu gitaramo cyo kuramya Imana bakoresheje imibyimba

Editorial 08 Dec 2017
Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose
Amakuru

Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Editorial 05 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru