Hari abibaza ko ibiba ku Rwanda ari ibitangaza biri mu mugambi w’Imana, aba ntibibeshya kuko Imana niyo yahaye u Rwanda Perezida Kagame, imuha n’amavuta yo kuruyobora.
Hari inama nyinshi mpuzamahanga zimaze kubera mu Rwanda. Ariko inama nk’iyi ikomeye si buri gihugu kibyifuza kibona amahirwe yo kuyakira, n’ikimenyimenyi u Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Afurika y’iburasirazuba gihawe amahirwe yo kuyobora inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afurika (World Economics Forum on Africa, WEF).
Kubera imyiteguro ihambaye, abanyacyubahiro batandukanye n’ibyigirwamo,bituma igihugu kiyakiriye kigomba kugaragaza ko gifite ubushobozi butandukanye haba mu bikorwa remezo, umutekano n’ibindi.
Ku nshuro ya 26, inama ya World Econimic Forum kuri Afurika ibereye mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation”.
Ugenekereje mu Kinyarwanda, iyi nama iriga ku buryo bwo guhuza ubushobozi bwa Afurika, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Iyi nama igamije guhindura isi, ni ihuriro ry’abikorera, Leta ndetse n’abandi bavuga rikijyana ku isi yose.
Perezida Kagame nyuma yoguhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Iri huriro rihuza abayobozi mu bya politiki, mu bucuruzi ndetse n’abandi, maze bakagena umurongo ngenderwaho mu iterambere ry’inganda mu turere no ku isi.
Amavu n’amavuko ya World Economic Forum?
Nk’uko bigaragara ku mbuga za Wikipedia na weforum.org, Ihuriro ry’Ubukungu ku isi ryatangijwe mu mwaka wa 1971 nk’ihuriro ritagamije inyungu, rifite iyicaro gikuru i Geneva mu Busuwisi.
Ryatangiye ari ihuriro ryigenga, ridafite aho ribogamiye, ridaharanira inyungu izo ari zo zose.
Iri huriro riharanira ko ishoramari n’ubucuruzi bitera imbere mu nyungu z’isi yose, rikanateza imbere amahame y’imiyoborere myiza.
Abagize iri huriro ngo bizera ko iterambere rigerwaho binyuze mu guhuriza hamwe abantu b’ingeri zose bafite ubushobozi no gukora impinduka nziza.
Ubusanzwe, iri huriro rigira inama ihoraho ikorerwa ahitwa Davos, ni umusozi uherereye mu misozi miremire izwi nka Alpes mu Busuwisi.
Perezida Kagame ubwo yari i Davos mu nama ya World Economic Forum
Iyi nama ihuza abayobozi 2500 bo mu bucuruzi, abanyepolitiki bakomeye, abanyabwenge batoranyijwe ndetse n’abanyamakuru, maze hakaganirwa ku ngingo zihangayikishije isi.
Iri huriro kandi ritegura inama ziri hagati y’esheshatu n’umunani mu turere dutandukanye tw’isi buri mwaka, nko muri Amerika y’Epfo, Aziya y’Uburasirazuba, Afurika n’ahandi, n’izindi nama ebyiri zibera mu Bushinwa no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu buri mwaka.
Kuki u Rwanda rwatoranyijwe kugira ngo rwakire iyi nama?
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa www.weforum.org, ngo u Rwanda ni igihugu cyakoze impinduka zidasanzwe kuva jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira.
Ngo u Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu ikoranabuhanga mu karere, kikanaba igihugu cya mbere kihuta mu iterambere mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara.
Kigali Convention Cente izatangira gukora mu kwezi kwa Nyakanga
U Rwanda kandi ngo ni igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika gifite ubukungu butajegajega, rukaba n’urwa mbere kuri uyu mugabane mu gukora impinduka zigamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi.
Izi ni zimwe mu mpamvu zatumye u Rwanda rutoranywa ngo rwakire iyi nama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Afurika.
Perezida Kagame ni umugisha Imana yahaye u Rwanda
Inama y’Ihuriro ry’ubukungu ku Isi kuri Afurika iri kuba ku nshuro ya 26, ikaba iri guhuza abayobozi n’abavuga rikijyana mu by’ubucuruzi, leta na sosiyete sivili mu karere, muri Afurika no ku isi.
Kuri ino nshuro, Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku isi kuri Afurika iriga uburyo hahuzwa amikoro ya Afurika binyuze mu mpinduka mu by’ikoranabuhanga rigezweho.
Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi kuri Afurika iheruka 2015, yabereye mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, yigaga uburyo bwo kwigira ku mateka maze hagashyirwaho ingamba zafasha mu iterambere ry’uyu mugabane.
Igihugu cy’u Rwanda kimaze kubaka amateka, kubera ubuyobozi bwiza, nyuma ya Jenoside ya korewe Abatutsi byose tubikesha Perezida Kagame wahagaritse Jenoside, igihugu akagiha ikerekezo cy’iterambera ntavangura iryo ariryo ryose.
Umwanditsi wacu