• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

Editorial 13 May 2016 UBUKUNGU

Hari abibaza ko ibiba ku Rwanda ari ibitangaza biri mu mugambi w’Imana, aba ntibibeshya kuko Imana niyo yahaye u Rwanda Perezida Kagame, imuha n’amavuta yo kuruyobora.

Hari inama nyinshi mpuzamahanga zimaze kubera mu Rwanda. Ariko inama nk’iyi ikomeye si buri gihugu kibyifuza kibona amahirwe yo kuyakira, n’ikimenyimenyi u Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Afurika y’iburasirazuba gihawe amahirwe yo kuyobora inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afurika (World Economics Forum on Africa, WEF).

Kubera imyiteguro ihambaye, abanyacyubahiro batandukanye n’ibyigirwamo,bituma igihugu kiyakiriye kigomba kugaragaza ko gifite ubushobozi butandukanye haba mu bikorwa remezo, umutekano n’ibindi.

Ku nshuro ya 26, inama ya World Econimic Forum kuri Afurika ibereye mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation”.

Ugenekereje mu Kinyarwanda, iyi nama iriga ku buryo bwo guhuza ubushobozi bwa Afurika, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Iyi nama igamije guhindura isi, ni ihuriro ry’abikorera, Leta ndetse n’abandi bavuga rikijyana ku isi yose.

-2783.jpg

Perezida Kagame nyuma yoguhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Iri huriro rihuza abayobozi mu bya politiki, mu bucuruzi ndetse n’abandi, maze bakagena umurongo ngenderwaho mu iterambere ry’inganda mu turere no ku isi.

Amavu n’amavuko ya World Economic Forum?

Nk’uko bigaragara ku mbuga za Wikipedia na weforum.org, Ihuriro ry’Ubukungu ku isi ryatangijwe mu mwaka wa 1971 nk’ihuriro ritagamije inyungu, rifite iyicaro gikuru i Geneva mu Busuwisi.

Ryatangiye ari ihuriro ryigenga, ridafite aho ribogamiye, ridaharanira inyungu izo ari zo zose.

Iri huriro riharanira ko ishoramari n’ubucuruzi bitera imbere mu nyungu z’isi yose, rikanateza imbere amahame y’imiyoborere myiza.

Abagize iri huriro ngo bizera ko iterambere rigerwaho binyuze mu guhuriza hamwe abantu b’ingeri zose bafite ubushobozi no gukora impinduka nziza.

Ubusanzwe, iri huriro rigira inama ihoraho ikorerwa ahitwa Davos, ni umusozi uherereye mu misozi miremire izwi nka Alpes mu Busuwisi.

-2781.jpg

Perezida Kagame ubwo yari i Davos mu nama ya World Economic Forum

Iyi nama ihuza abayobozi 2500 bo mu bucuruzi, abanyepolitiki bakomeye, abanyabwenge batoranyijwe ndetse n’abanyamakuru, maze hakaganirwa ku ngingo zihangayikishije isi.

Iri huriro kandi ritegura inama ziri hagati y’esheshatu n’umunani mu turere dutandukanye tw’isi buri mwaka, nko muri Amerika y’Epfo, Aziya y’Uburasirazuba, Afurika n’ahandi, n’izindi nama ebyiri zibera mu Bushinwa no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu buri mwaka.

Kuki u Rwanda rwatoranyijwe kugira ngo rwakire iyi nama?

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa www.weforum.org, ngo u Rwanda ni igihugu cyakoze impinduka zidasanzwe kuva jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira.

Ngo u Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu ikoranabuhanga mu karere, kikanaba igihugu cya mbere kihuta mu iterambere mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara.

-2784.jpg

Kigali Convention Cente izatangira gukora mu kwezi kwa Nyakanga

U Rwanda kandi ngo ni igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika gifite ubukungu butajegajega, rukaba n’urwa mbere kuri uyu mugabane mu gukora impinduka zigamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi.

Izi ni zimwe mu mpamvu zatumye u Rwanda rutoranywa ngo rwakire iyi nama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Afurika.

-2782.jpg

Perezida Kagame ni umugisha Imana yahaye u Rwanda

Inama y’Ihuriro ry’ubukungu ku Isi kuri Afurika iri kuba ku nshuro ya 26, ikaba iri guhuza abayobozi n’abavuga rikijyana mu by’ubucuruzi, leta na sosiyete sivili mu karere, muri Afurika no ku isi.

Kuri ino nshuro, Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku isi kuri Afurika iriga uburyo hahuzwa amikoro ya Afurika binyuze mu mpinduka mu by’ikoranabuhanga rigezweho.

Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi kuri Afurika iheruka 2015, yabereye mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, yigaga uburyo bwo kwigira ku mateka maze hagashyirwaho ingamba zafasha mu iterambere ry’uyu mugabane.

Igihugu cy’u Rwanda kimaze kubaka amateka, kubera ubuyobozi bwiza, nyuma ya Jenoside ya korewe Abatutsi byose tubikesha Perezida Kagame wahagaritse Jenoside, igihugu akagiha ikerekezo cy’iterambera ntavangura iryo ariryo ryose.

Umwanditsi wacu

2016-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakeje iterambere ry’abikorera nk’umusaruro w’inama ihuza Afurika n’u Buyapani

Perezida Kagame yakeje iterambere ry’abikorera nk’umusaruro w’inama ihuza Afurika n’u Buyapani

Editorial 28 Aug 2019
80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro

80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro

Editorial 20 Jun 2018
Uko  imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Uko imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Editorial 27 Aug 2018
Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House  yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Editorial 24 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM
UBUKUNGU

U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM

Editorial 18 Feb 2020
Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye
IMIKINO

Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye

Editorial 26 Jun 2018
Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera
POLITIKI

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Editorial 10 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru