Kuri uyu munsi nibwo Paul Rusesabagina n’abandi bagera kuri 20 barimo babarizwaga mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN bagejejwe imbere y’urukiko rudasanzwe ruca imanza zambukiranya imipaka. Muri abo harimo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana babaye abavugizi buyu mutwe, aho Herman yasimbuye Callixte nyuma y’ifatwa rye.
Mu byaha urukiko rubarega harimo ibyaha by’iterabwoba bakoreye mu majyepfo y’igihugu bari muri uyu mutwe aho abasaga icyenda bahasize ubuzima abandi bagakomereka ku buryo bukabije.
Urukiko rwatangiye rusoma imyirondoro y’abaregwa aho buri wese yavugaga ibituzuye mu mwirondoro we, maze Paul Rusesabagina atungurana avuga ko we bamwibeshye ku bwenegihugu bwe ko ari umubirigi atari umunyarwanda. Ibi bikaba byari bigamije gushaka kwerekana ko urukiko ruashoboye ku muburanisha ariko bikaba bitabujije ubushinjacyaha ku mwibutsa ko ari Umunyarwanda
Mu magambo ye, umushinjacyaha Ruberwa yibukije Rusesabagina ko yaba u Rwanda cyangwa Ububiligi, ibihugu byombi byemera ubwenegihugu bubiri, ndetse ko kureka ubwenegihugu bigira inzira binyuramo. Yagize ati « Paul Rusesabagina nagaragaze ko yaretse ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda ku buryo bwemewe n’amategeko »
Rusesabagina watangiye avuga ko yavuye mu Rwanda ahunze, yabaye nk’uwivuguruza nubwo kuko yavuzeko muri 2001 na 2003 yagarutse mu Rwanda.
Nubwo iburanisha mu mizi ritaba, amavidewo menshi anyura ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Rusesabagina yivugira ko ari umunyarwanda. Byaje gukomera ubwo Callixte Nsabimana yafataga ijambo aho we yavuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.
Sankara wari Visi Perezida wa Kabiri w’Impuzamashyaka ya MRCD-FLN yavuze ko uwahoze ari umuyobozi Rusesabagina wari umuyobozi we yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda kandi bitashobora ari umunyamahanga.
Yagize ati “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu none mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu? Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata.’’
Sankara we yavuze ko nta nzitizi afite yatuma urubanza rudakomeza anungamo ko Rusesabagina ibyo ari gukora bigamije ‘kurutinza nkana. Yongeyeho ko urubanza rwe rumaze imyaka ibiri yifuza ko rwasoza, akamenya aho ahagaze.
Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza
1. Nsabimana Callixte alias Sankara
2. Nsengiyumva Herman
3. Rusesabagina Paul
4. Nizeyimana Marc
5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani
6. Matakamba Jean Berchmans
7. Shabani Emmanuel
8. Ntibiramira Innocent
9. Byukusenge Jean Claude
10. Nikuze Simeon
11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata
12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred
13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba
14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba
15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas
16. Nshimiyimana Emmanuel
17. Kwitonda André
18. Hakizimana Théogène
19. Ndagijimana Jean Chrétien
20. Mukandutiye Angelina
21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard
Ibyaha Paul Rusesabagina akurikiranweho
– Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
– Gutera inkunga iterabwoba
– Iterabwoba ku nyungu za politiki
– Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
– Kuba mu mutwe w’iterabwoba
– Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako