• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Editorial 17 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu munsi nibwo Paul Rusesabagina n’abandi bagera kuri 20 barimo babarizwaga mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN bagejejwe imbere y’urukiko rudasanzwe ruca imanza zambukiranya imipaka. Muri abo harimo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana babaye abavugizi buyu mutwe, aho Herman yasimbuye Callixte nyuma y’ifatwa rye.

Mu byaha urukiko rubarega harimo ibyaha by’iterabwoba bakoreye mu majyepfo y’igihugu bari muri uyu mutwe aho abasaga icyenda bahasize ubuzima abandi bagakomereka ku buryo bukabije.

Urukiko rwatangiye rusoma imyirondoro y’abaregwa aho buri wese yavugaga ibituzuye mu mwirondoro we, maze Paul Rusesabagina atungurana avuga ko we bamwibeshye ku bwenegihugu bwe ko ari umubirigi atari umunyarwanda. Ibi bikaba byari bigamije gushaka kwerekana ko urukiko ruashoboye ku muburanisha ariko bikaba bitabujije ubushinjacyaha ku mwibutsa ko ari Umunyarwanda

Mu magambo ye, umushinjacyaha Ruberwa yibukije Rusesabagina ko yaba u Rwanda cyangwa Ububiligi, ibihugu byombi byemera ubwenegihugu bubiri, ndetse ko kureka ubwenegihugu bigira inzira binyuramo. Yagize ati « Paul Rusesabagina nagaragaze ko yaretse ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda ku buryo bwemewe n’amategeko »

Rusesabagina watangiye avuga ko yavuye mu Rwanda ahunze, yabaye nk’uwivuguruza nubwo kuko yavuzeko muri 2001 na 2003 yagarutse mu Rwanda.

Nubwo iburanisha mu mizi ritaba, amavidewo menshi anyura ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Rusesabagina yivugira ko ari umunyarwanda. Byaje gukomera ubwo Callixte Nsabimana yafataga ijambo  aho we yavuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

Sankara wari Visi Perezida wa Kabiri w’Impuzamashyaka ya MRCD-FLN yavuze ko uwahoze ari umuyobozi Rusesabagina wari umuyobozi we yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda kandi bitashobora ari umunyamahanga.

Yagize ati “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu none mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu? Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata.’’

Sankara we yavuze ko nta nzitizi afite yatuma urubanza rudakomeza anungamo ko Rusesabagina ibyo ari gukora bigamije ‘kurutinza nkana. Yongeyeho ko urubanza rwe rumaze imyaka ibiri yifuza ko rwasoza, akamenya aho ahagaze.

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengiyumva Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Ibyaha Paul Rusesabagina akurikiranweho

– Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
– Gutera inkunga iterabwoba
– Iterabwoba ku nyungu za politiki
– Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
– Kuba mu mutwe w’iterabwoba
– Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

2021-02-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya Chelsea yasezereye Manchester City igera ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho izahura na Leicester City yo yasezereye ikipe ya Southampton.

Ikipe ya Chelsea yasezereye Manchester City igera ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho izahura na Leicester City yo yasezereye ikipe ya Southampton.

Editorial 19 Apr 2021
Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Editorial 28 Apr 2019
Ku nshuro ya kabiri, Perezida Kagame yagarutse ku makimbirane mu bagize guverinoma

Ku nshuro ya kabiri, Perezida Kagame yagarutse ku makimbirane mu bagize guverinoma

Editorial 26 Feb 2018
APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ishimangira umwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda

APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ishimangira umwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 04 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abo kwa Rwigara bategerejwe mu Bushinjacyaha
ITOHOZA

Abo kwa Rwigara bategerejwe mu Bushinjacyaha

Editorial 02 Oct 2017
Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa
Mu Rwanda

Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa

Editorial 04 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Editorial 14 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru