• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Cambridge Analytica ishinjwa ko yakoranye na Donald Trump mu kwiyamamaza yafunze imiryango

Cambridge Analytica ishinjwa ko yakoranye na Donald Trump mu kwiyamamaza yafunze imiryango

Editorial 03 May 2018 IKORANABUHANGA

Ikigo gitanga ubusesenguzi mu bya politiki, Cambridge Analytica, gishinjwa ko cyatanze amakuru mu bikorwa bo kwiyamamaza kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyatangaje ko kigiye gufunga imiryango nyuma y’ibirego by’urudacu gikurikiranywemo muri iki gihe.

Iki kigo gishinjwa ko cyabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, amakuru y’ibanga ku bantu basaga miliyoni 87 bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, agakoreshwa mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Cambridge Analytica yavuze ko yagerageje kurengera izina ryayo ngo ukuri kugaragare, ariko iperereza ry’imbere mu kigo ryasanze nta kibi cyakozwe.

Rikomeza rigira riti “Mu mezi menshi ashize, Cambridge Analytica yashinjwe ibirego byinshi bidafite ishingiro, ndetse uretse imbaraga yakoresheje ngo igaragaze ukuri, yakomeje gusigwa icyasha mu bikorwa byabaye bikurikije amategeko kandi byemewe mu kwamamaza mu bucuruzi na politiki.”

Iri tangazo rivuga ko nubwo Cambridge Analytica yari ifitiye icyizere uburyo abakozi bayo bakoze, ariko uburyo itangazamakuru ryakurikiranye iki kibazo “byirukanye abakiliya bose b’ikigo n’abafatanyabikorwa bacyo.”

Ku bw’iyo mpamvu ngo ikigo ntikigishoboye gukomeza ibikorwa, ku buryo hatangijwe ibikorwa byo kugisesa.

Muri Werurwe nibwo uwari Umuyobozi wa Cambridge Analytica i London, Alexander Nix, yeguye ku mirimo ye nyuma y’amashusho yafashwe mu ibanga na Channel 4 News, avuga uburyo bafashije Donald Trump mu kwiyamamaza mu 2016.

Icyo gihe yavuye imuzi uburyo bashoboraga gutesha agaciro abandi bakandida burimo “kohereza abakobwa hafi y’inzu zabo bakandida.”

Cambridge Analytica yaje gutangaza ko yari ifite ububiko bw’amakuru bwemewe bugera kuri miliyoni 30 y’Abanyamerika, ariko ko atigeze akoreshwa mu matora ya Perezida wa Amerika. Icyo kigo cyatangaje ko cyahise kiyasiba.

Mu kwiba ayo makuru, bivugwa ko mu 2014 aribwo Facebook yagendga ibaza abantu ibibazo bitandukanye, maze iyo porogaramu yakoreshwaga ikagenda ifata amakuru y’abantu basubizaga ibyo bibazo, ariko igaca inyuma igatwara n’ay’inshuti zabo.

Bibarwa ko abantu bagera ku 305 000 aribo bakoresheje iyo porogaramu, ariko birangira yibye amakuru mu bantu basaga miliyoni 87 nk’uko Facebook yabitangaje. Bivugwa ko ayo makuru yaje kugurishwa kuri Cambridge Analytica, nayo ikayifashisha mu gusesengura abantu batoraga muri Amerika.

2018-05-03
Editorial

IZINDI NKURU

Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Editorial 24 Apr 2018
‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

Editorial 06 Jan 2018
Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Editorial 16 Jan 2019
Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Editorial 12 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Editorial 06 Dec 2018
Hari Akagambane  Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Hari Akagambane Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda

Editorial 15 Aug 2018
Uganda: Dr Stella Nyanzi ufunze yaje mu rukiko atwawe mu maboko nyuma yo kwitura hasi
Mu Rwanda

Uganda: Dr Stella Nyanzi ufunze yaje mu rukiko atwawe mu maboko nyuma yo kwitura hasi

Editorial 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru