• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8

CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8

Editorial 07 Jul 2019 IMIKINO

Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka kiri kubera mu Misiri gikomeje kugaragaramo ugutungurwa ku makipe akomeye, aho nyuma ya Maroc yakuwemo na Bénin, Cameroun ifite irushanwa riheruka yasezerewe na Nigeria mu gihe Misiri iri mu rugo yakuwemo na Afurika y’Epfo mu mikino ya 1/8 yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Afurika y’Epfo yazamutse mu matsinda idahabwa amahirwe menshi dore ko yatsinzwe na Côte d’Ivoire na Maroc, gusa yaraye ibabaje ibihumbi 70 by’Abanyamisiri bari kuri Stade Mpuzamahanga ya Cairo, ubwo yatsindaga Les Pharaohs igitego 1-0.

Percy Tau ni we wagerageje uburyo bwa mbere bugana ku izamu ku munota wa kabiri, umupira awutera hejuru kure mu gihe Mohamed Salah yaje kugerageza gutera umupira adahagarite, ugaca ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 21, Afurika y’Epfo yabonye umupira w’umuterekano inyuma gato y’urubuga rw’amahina, uterwa na Percy Tau ku bw’amahirwe ya Misiri, umunyezamu El Shenawi arirambura awushyira muri koruneri. Nyuma y’iminota ibiri, Misiri yakoze contre-attaque, Mohamed Salah atanze umupira kuri Trezeguet, awutera mu izamu n’ishoti ridakomeye ryafashwe n’umunyezamu Ronwen Williams.

Misiri yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, irema uburyo bubiri bwashoboraga kuyihesha igitego, igorwa n’umunyezamu Williams mu gihe na El Shenawi yafashe umupira watewe na Thembinkosi Lorch ku munota wa 71.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Afurika y’Epfo yaciye mu rihumye Misiri yari yazamutse ijya gushaka igitego, ikora contre-attaque maze Lebo Mothiba acomekera umupira Thembinkosi Lorch warobye umunyezamu Mohamed El Shenawi wari wasohotse, atsinda igitego cyahesheje igihugu cye kugera muri ¼.

Undi mukino wa 1/8 wari wabanje, Nigeria yasezereye Cameroun ifite igikombe cya Afurika giheruka, iyitsinze ibitego 3-2.

Odion Ighalo yafunguye amazamu ku ruhande rwa Nigeria ku munota wa 19, ubwo yari aherejwe na myugariro Kennth Omeruo mu gihe Cameroun yishyuye ku wa 40, Stephane Bahoken aherejwe na Christian Bassogog.

Nyuma y’iminota itatu, Clinton N’jie yatsindiye Cameroun igitego cya kabiri, ariko Odion Ighalo na Alex Iwobi batsindira Nigeria ibindi bitego ku munota wa 63 n’uwa 66, Cameroun yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 2017 irasezererwa.

Imikino ya 1/8 irakomeza kuri iki Cyumweru aho Madagascar yitabiriye iri rushanwa bwa mbere ikanazamuka iyoboye itsinda ryarimo Nigeria, yisobanura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo saa 18:00, mu gihe Algérie iri mu makipe ahabwa amahirwe, ihura na Guinée yazamutse iri mu makipe ane ya gatatu yitwaye neza. Uyu mukino uratangira saa 21:00.

Tarek Hamed agerageza kwambura umupira Lebo Mothiba wa Afurika y’Epfo

Dean Furman akura umupira kuri Mohamed Salah

Misiri yakiriye irushanwa, yasezerewe itarenze 1/8

Mohamed Salah na bagenzi be bari mu gahinda mu gihe Afurika y’Epfo yari mu byishimo

Abanyamisiri ntibiyumvishaga ibibaye ku ikipe yabo
Inkuru ya IGIHE

2019-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Editorial 02 Jul 2018
Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022

Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022

Editorial 20 Sep 2022
Umunyamideri Bashabe Kate wigeze kuba Miss wa Mtn mu Rwanda afunzwe azira gukubita no gukomeretsa

Umunyamideri Bashabe Kate wigeze kuba Miss wa Mtn mu Rwanda afunzwe azira gukubita no gukomeretsa

Editorial 05 Jul 2016
Masudi yananiwe kwikura imbere ya Rayon Sports, AS Kigali ye itsindwa 1-0

Masudi yananiwe kwikura imbere ya Rayon Sports, AS Kigali ye itsindwa 1-0

Editorial 10 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Ruhango Mbuye Rugarama
    July 8, 20197:08 am -

    African Yepfo Niyo Izegukana Igikombe

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!
Amakuru

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique
Mu Rwanda

DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique

Editorial 03 Apr 2016
Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0
Amakuru

Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Editorial 15 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru