• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CAN 2019: RDC yasezerewe kuri penaliti, Algérie igera muri ¼ itsinze Guinée

CAN 2019: RDC yasezerewe kuri penaliti, Algérie igera muri ¼ itsinze Guinée

Editorial 08 Jul 2019 IMIKINO

Madagascar iri gukina Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere, yaraye igeze muri ¼ isezereye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iyitsinze kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya ibitego 2-2 mu mukino wa 1/8 wabaye kuri iki Cyumweru. Algérie na yo yakomeje imaze gutsinda Guinée ibitego 3-0.

Marcel Tisserand na Yannick Bolasie bahushije penaliti ebyiri ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izindi zinjizwa na Cédric Bakambu na Paul José Mpoku mu gihe Madagascar yatsindiwe na Ibrahim Samuel Amada, Romain Metanire, Thomas Fontaine na Jérôme Mombris.

Amakipe yombi yagiye muri za penaliti nyuma y’uko kapiteni wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Chancel Mbemba yishyuye igitego cya kabiri igihugu cye cyari cyatsinzwe, ku mupira yateresheje umutwe habura umunota umwe ngo umukino urangire, maze hongerwaho indi minota 30 itagize icyo itanga.

Madagascar irimo abakinnyi nka Anicet Andrianantenaina, yatangiye umukino isatira ndetse ifite icyizere nyuma yo kuzamuka iyoboye itsinda B ryarimo amakipe nka Nigeria n’u Burundi mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yazamutse iri mu makipe ane yabaye aya gatatu yitwaye neza.

Ku munota wa munani gusa, Madagascar yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ibrahim Amada ku mupira yahawe na Lalaina Nomenjanahary ndetse iyi kipe yari imaze kubona ubundi buryo bw’igitego ku mupira w’umuterekano watewe na Carolus Andriamahitsinoro, ukurwamo n’umunyezamu Ley Matampi.

Nyuma y’iminota 12, RDC yungukiye ku gutakaza imipira kw’abakinnyi ba Madagascar, Ngonda Muzinga azamukira mu ruhande rw’ibumoso, ageze imbere ahindura umupira wasanze Cédric Bakambu maze yishyurira Les Léopards.

RDC yashoboraga kuyobora umukino ahagana ku munota wa 30, ariko uburyo bwabonywe na Chancel Mbemba wari uherejwe na Jacques Magoma, ntibwagira icyo butanga.

Madagascar yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 77 biturutse kuri Faneva Andriatsima wahawe umupira na Romain Metanire, ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishyura mu minota y’inyongera ku mupira watewe na Meschack Elia, ushyirwaho umutwe na Chancel Mbemba ku munota wa nyuma w’inyongera, maze hitabazwa indi minota 30 itagize icyo itanga, haterwa penaliti.

Ubwo yari amaze gusezererwa, umutoza wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Florent Ibenge, yashimiye Madagascar, avuga ko abakinnyi be bakinnye neza, ariko bitari bihagije.

Ati” Ndashimira Madagascar ikomeje. Ni ikipe nziza kandi yarabigaragaje muri iri rushanwa. Uyu munsi twakoze iyo bwabaga ariko ntabwo byagenze neza. Dutsinzwe n’ikipe nziza kandi bose ndabifuriza amahirwe.”

Undi mukino wabaye, Algérie yatsinze Guinée ibitego 3-0, ikomeza muri ¼. Igice cya mbere cyarangiye Algérie ifite igitego kimwe cyatsinzwe na Mohamed Youcef Belaili. Riyad Mahrez yatsinze icya kabiri ku munota wa 57 naho Adam Ounas atsinda icy’agashinguracumu ku munota wa 82.

Kuri uyu wa Mbere hateganyijwe imikino ibiri isoza 1/8, aho Côte d’Ivoire yisobanura na Mali guhera saa 18:00 mu gihe undi mukino uza guhuza Ghana na Tunisie guhera saa 21:00.

Jacques Magoma wa RDC atakaza umupira kuri Ibrahim Amada wa Madagascar

Umutoza wa RDC Florent Ibenge asuhuzanya na Nicolas Dupuis wa Madagascar mbere y’umukino

Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina na Minisitiri wa Siporo mu Misiri, Ashraf Sobhy barebye uyu mukino

Rayan Raveloson ahanganiye umupira na Youssouf Mulumbu wa RDC

Abakinnyi ba Madagascar bishimira igitego cya Ibrahim Amada.
Source IGIHE

2019-07-08
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo

Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo

Editorial 14 Aug 2021
Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende

Editorial 05 Aug 2021
Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y’amavuko agikina umupira w’amaguru.

Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y’amavuko agikina umupira w’amaguru.

Editorial 23 Apr 2021
Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0

Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0

Editorial 11 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda
INKURU NYAMUKURU

Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Editorial 01 Aug 2020
Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize
UBUKERARUGENDO

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Editorial 29 Sep 2018
CNLG yanyuzwe n’umwanzuro w’ubutabera bwa Amerika bwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyenyezi  wabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka
Mu Rwanda

CNLG yanyuzwe n’umwanzuro w’ubutabera bwa Amerika bwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyenyezi wabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka

Editorial 05 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru