Inama y’abaminisitiri yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, ishyiraho abarimo Candy Basomingera nk’Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, aho Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Candy Basomingera wagizwe umunyamabanga Uboraho mushya, yari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).
Kuri uyu mwanya Candy aje asimbura Bwana Uwayezu François Regis wari umaze amezi asaga umunani ari kuri uyu mwanya kuko yawugezeho tariki ya 20 Ukuboza 2024.
Uwayezu wasimbuwe kuri uyu mwanya, yabaye Umunyambanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yabaye Visi Chairman wa APR FC yanabereye umutoza mu bana, yabaye kandi Umuyobozi Mukuru muri Simba SC yo muri Tanzania.