Ahasaga mu mwaka w’1880, umugabo Nkundiye ukomoka ku Idjwi yaje guhakwa mu Rwanda, atorotse se Kabego bari bamaze kwangana. Uyu Kabego wategekaga Idjwi yaje gushahurwa n’ ingabo za Rwabugili ku rugamba rwo kwigarurira icyo kirwa, maze ibyo bishahu bye (ubugabo bwe) bizanwa mu Rwanda nk’umunyago.
Uwitwa Giharamagara wa Rwakagara nawe wari umutware ukomeye,yasangiye ubuki na Nkundiye, maze bamaze kubusinda bararakaranya.
Niko gucyurira Nkundiye ati:” Nubwo uri umutoni kwa Rwabugili kubera kugambanira so, ujye wibuka ko uhakanywe n’ibishahu bya so, Kabego”.
Nkundiye byaramubabaje cyane, ahitamo gusubira iwabo ku Idjwi. Ni aho havuye insigamigani igira iti:” Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo”!
Carine Kanimba ntaho ataniye na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, umubyeyi wa Carine Kanimba witwaga Thomas Kanimba yishwe n’abasangiye ubuparimehutu na Rusesabagina. Uwo mwana akimara kuba imfubyi, nyirasenge Tasiyana Mukangamije, ari nawe mugore wa Rusesabagina, yaramuraruje, amujyana kuba mu muryango ufitanye isano n’urupfu rw’umuryango we. Ibi bisobanuye ko Kanimba ahatswe kwa Rusesabagina, nk’uko Nkundiye yakahanywe n’ibishahu bya se kwa Rwabugiri.
Nyuma y’imyaka isaga 28 bamutoraguye, Carine Kanimba ntakiri umwana ugwa mu ziko. Iyo aza kuba atekereza neza, ntiyari kuba ari umuzindaro w’abagome. Yari kuba yaramenye ko nta mpuhwe zo kumurera kwa Rusesabagina bigeze bamugirira, ko ahubwo bateganyaga kumugira igisabisho, nk’uko bimeze ubu!Igitangaje kandi kinababaje ariko, ni uko akiziritse kuri politiki ya Rusesabagina, Twagiramungu n’abandi baparmehutu, dore ko yayobotse inzira yo gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo, agashimagiza abamumazeho abantu.
Umubyeyi nyawe ntiyagira irari ryo gusambanya umwana we.
Uyu Carine Kanimba wirirwa muri “papa papa”, ntaramenya ko Rusesagina atari se Thomas Kanimba mwene Bicurisha, wamubyaye? Ayobewe se ko Rusesabagina atanamubereye mu cyimbo cy’umubyeyi we? Noneho azahakane ko Tasiyana atabafashe kenshi, bari “mu rukundo”, ndetse agashaka kumwirukana mu muryango, ariko amacuti agakomakoma ngo Rusesabagina atahata ibaba.
Carine Kanimba, reka gusembera aho yanzwe.
Umukobwa wa Rusesabagina uvuga rikijyana ni imfura ye “Mimi” yabyaranye n’umugore wa mbere batandukanye, ashinja Rusesabagina ubushurashuzi . “Mimi” niwe munyamabanga wa se, si Carine Kanimba uhatswe aho yanzwe, yewe si na Tasiyana Mukangamije, utizerwa na Rusesabagina kuko badahuje ubwoko.
Inkoramutima zo kwa Rusesabagina zanaduhishuriye ko burya Tasiyana Mukangamije atanamenyaga ubugambanyi umugabo we yirirwamo. Mbese yabonana ibisahu n’ibisabano byisukiranya akirira, ntumubaze iby’ingaruka zabyo. Mwari muzi ko n’ifatwa rya Rusesabagina, burya ngo na Tasiyana yarimenyeye mu itangazamakuru nk’abandi, kuko yari yamuhishe imigambi agiyemo?
Ababyeyi bari bazi neza umuryango we, baragira Carine Kanimba inama yo gusubiza agatima impembero, akareka gukomeza kuba imbehe kwa Rusesabagina basabisha. Ngo nareke gusembera afite igihugu cyiteguye kumusanira umutima, kikanamufasha gusana iwabo i Gahana, hahinduwe amatongo n’ababyumva kimwe na Rusesabagina.
Carine Karimba, wishakira amaramuko mu kuburanira shitani.
Abagize Rusesabagina “intwari” bashingira ku binyoma bye ngo yarokoye abahigwaga bari muri Hoteli ya Mille Collines. None se Carine, mu bantu basaga 1000 uwo mushinyaguzi avuga yarokoye, yabuzemo nibura 10 bavuga iyo neza bagiriwe. Natuzanire 5 se urebe ko nabyo tutabishima!
Paul Rusesabagina ni umugome nka shebuja Bagosora, bigashimangirwa n’ibikorwa bye by’ ubwicanyi, yakoze yifashishije umutwe we w’iterabwoba wa FLN. Carine, itandukanye nawe ejo amateka atazagushyira mu gatebo kamwe n’abaparmehutu bakugize imfubyi.