• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Editorial 19 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ahasaga mu mwaka w’1880, umugabo Nkundiye ukomoka ku Idjwi yaje guhakwa mu Rwanda,  atorotse se Kabego bari bamaze kwangana. Uyu Kabego wategekaga Idjwi yaje gushahurwa n’ ingabo za Rwabugili ku rugamba rwo kwigarurira icyo kirwa, maze ibyo bishahu bye (ubugabo bwe) bizanwa mu Rwanda nk’umunyago.

Uwitwa Giharamagara wa Rwakagara nawe wari umutware ukomeye,yasangiye ubuki na Nkundiye, maze bamaze kubusinda bararakaranya.

Niko gucyurira  Nkundiye ati:” Nubwo uri umutoni kwa Rwabugili kubera kugambanira so, ujye wibuka ko uhakanywe n’ibishahu bya so, Kabego”.

Nkundiye byaramubabaje cyane, ahitamo gusubira iwabo ku Idjwi. Ni aho havuye insigamigani igira iti:” Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo”!

Carine Kanimba ntaho ataniye na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se. 

 Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, umubyeyi wa Carine Kanimba witwaga Thomas Kanimba yishwe n’abasangiye ubuparimehutu na Rusesabagina. Uwo mwana akimara kuba imfubyi, nyirasenge Tasiyana Mukangamije, ari nawe mugore wa Rusesabagina, yaramuraruje, amujyana kuba mu muryango ufitanye isano n’urupfu rw’umuryango we. Ibi bisobanuye ko Kanimba ahatswe kwa Rusesabagina, nk’uko Nkundiye yakahanywe n’ibishahu bya se kwa Rwabugiri.

Nyuma y’imyaka isaga 28 bamutoraguye,  Carine Kanimba ntakiri umwana ugwa mu ziko. Iyo aza kuba atekereza neza, ntiyari kuba ari umuzindaro w’abagome. Yari kuba yaramenye ko nta mpuhwe zo kumurera kwa Rusesabagina bigeze bamugirira, ko ahubwo bateganyaga kumugira igisabisho, nk’uko bimeze ubu!Igitangaje  kandi kinababaje ariko, ni uko akiziritse kuri politiki ya Rusesabagina, Twagiramungu n’abandi baparmehutu, dore ko yayobotse inzira yo gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo, agashimagiza abamumazeho abantu.

Umubyeyi nyawe ntiyagira irari ryo gusambanya umwana we.

Uyu Carine Kanimba wirirwa muri “papa papa”, ntaramenya ko Rusesagina atari se Thomas Kanimba mwene Bicurisha, wamubyaye? Ayobewe se ko Rusesabagina atanamubereye mu cyimbo cy’umubyeyi we? Noneho azahakane  ko Tasiyana atabafashe kenshi, bari “mu rukundo”, ndetse agashaka kumwirukana mu muryango, ariko  amacuti agakomakoma ngo Rusesabagina atahata ibaba.

 Carine Kanimba, reka gusembera aho yanzwe.

 Umukobwa wa Rusesabagina uvuga rikijyana ni imfura ye “Mimi” yabyaranye n’umugore wa mbere batandukanye, ashinja Rusesabagina ubushurashuzi . “Mimi” niwe munyamabanga wa se, si Carine Kanimba uhatswe aho yanzwe, yewe si na Tasiyana Mukangamije, utizerwa na Rusesabagina kuko badahuje ubwoko.

 Inkoramutima zo kwa Rusesabagina zanaduhishuriye ko burya Tasiyana Mukangamije atanamenyaga ubugambanyi umugabo we yirirwamo. Mbese yabonana ibisahu n’ibisabano byisukiranya akirira, ntumubaze iby’ingaruka zabyo. Mwari muzi ko n’ifatwa rya Rusesabagina, burya ngo na Tasiyana yarimenyeye mu itangazamakuru nk’abandi, kuko yari yamuhishe imigambi agiyemo?

Ababyeyi bari bazi neza umuryango we, baragira Carine Kanimba inama yo gusubiza agatima impembero, akareka gukomeza kuba imbehe kwa Rusesabagina basabisha. Ngo nareke gusembera afite igihugu cyiteguye kumusanira umutima, kikanamufasha gusana iwabo i Gahana,  hahinduwe amatongo n’ababyumva kimwe na Rusesabagina.

Carine Karimba, wishakira amaramuko mu kuburanira shitani.

Abagize Rusesabagina “intwari” bashingira ku binyoma bye ngo yarokoye abahigwaga bari muri Hoteli ya Mille Collines. None se Carine, mu bantu basaga 1000 uwo mushinyaguzi avuga yarokoye, yabuzemo nibura 10 bavuga iyo neza bagiriwe. Natuzanire 5 se urebe ko nabyo tutabishima!

Paul Rusesabagina ni umugome nka shebuja Bagosora, bigashimangirwa n’ibikorwa bye by’ ubwicanyi, yakoze yifashishije umutwe we w’iterabwoba wa FLN.  Carine, itandukanye nawe ejo amateka atazagushyira mu gatebo kamwe n’abaparmehutu bakugize imfubyi. 

2022-08-19
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda

Editorial 21 Mar 2019
Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko

Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko

Editorial 16 Sep 2020
Nyuma y’aho bamwihakaniye umunyapolitiki Chemisa yazanye ibigaragaza ko aziranye na perezida Kagame

Nyuma y’aho bamwihakaniye umunyapolitiki Chemisa yazanye ibigaragaza ko aziranye na perezida Kagame

Editorial 31 May 2018
“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Editorial 06 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe
Amakuru

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

Editorial 21 Oct 2024
Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010
Amakuru

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Administrator 17 Nov 2025
RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha
ITOHOZA

RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

Editorial 06 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru