Amakuru yizewe aturuka muri RNC, aravuga ko Casssien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera aho yatorotse gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017 agahungira mu bihugu bitandukanye abifashijwemo n’inzego z’umutekano za Uganda ariwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye weguye kuri izo nshingano kuwa 24 Ukwakira 2019.
Cassien Ntamuhanga asimbuye Turayishimye mu gihe umutwe w’iterabwoba ufite undi mushinga mushyashya wo gushing indi Radiyo izajya ikorera mu gihugu cya Uganda mu gihe Serge Ndayizeye nawe yashyizeho amananiza yo gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akareka kuyobora Radiyo rutwitsi Itahuka ivugira kuri Internet. Ukuriye uwo mushinga ni Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa.
Cassien Ntamuhanga yamaze kugera Uganda akaba arimo no gushakirwa ibyangombwa bigenewe impunzi bitangwa na HCR. Cassien Ntamuhanga akaba yarasanzeyo umuryango we harimo Nyina umubyara ariwe Nyirabahashyi Emilienne na mushikiwe , murumuna we ndetse n’urushako rwe.
Yaba Cassien Ntamuhanga ndetse na Jean Paul Turayishimye asimbuye bombi bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba. By’umwihariko Ntamuhanga wari umunyamakuru wa Radio Amazing Grace yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.
Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi urebeye ku byaha yahamijwe, birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.
Jean Paul Turayishimye we aregwa kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byabaye hagati ya 2010-2014 mu Rwanda byahitanye abantu 17 abandi benshi bagakomereka. Leta y’u Rwanda yashyikirije impapuro Leta y’Amerika zisaba ku muta muri yombi.
bazumvaryari
Igikeri bakiroshye mu ruzi batazi ko ari ho gisanzwe gituye!. Bamushinje gukorana n’abanzi b’igihugu maze bamwe bakagirango ni ukubeshya naho iby’ikigali byari ugushaka impamba yo gusanga imburabwenge nkawe n’ubundi bari basanganywe.Umukobwa baramubajije bati ninde waguteye inda, ati ni kanaka ati kandi n’ubundi twari dusanganywe. Abaye nka wawundi wo muri PS-imberakuri wagiye muri FDRL ngo asanze Mudacumura maze agezeyo asanga ni ibiryabarezi bitereye aho, byikingiriza indushyi bigasahura bijyana muri business zabyo, bikabeshya ngo ”tuzakora Politiki”. Uwo azabaho gute? urwishigishiye ararusoma. Tekereza kuba umuvugizi w’ikintu kiri mu marembera????????????????????/. Ameze nk a wawundi wagurishije inka ze maze yajya kugura ikintu agasanga ni amiganano yo ari fake money.