Perezida wa Centrafrique, Prof Faustin Archange Touadera yambitse imidari y’ishimwe ya Loni ba Ofisiye n’abasirikare bato ba batayo ya 4 ikorera mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa (MINUSCA) muri iki gihugu.
Uyu muhango wabereye ku biro by’Umukuru w’igihugu (Palais de la Reconnaissance), wari witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye bo muri guverinoma. Perezida Touadera yashimiye byimazeyo u Rwanda n’abasirikare barwo ku bunararibonye, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaje mu kazi kabo. Yagize ati “Turashima ubwitange mwakoranye akazi kanyu ko kubungabunga amahoro no kugarura ituze mu gihugu cyacu, turashima urukundo n’ubwitange mwatugaragarije mudushakira imibereho myiza”. Umuyobozi w’Ingabo zo muri Batayo ya kane, Lt Col Emmanuel Nyirihirwe, yashimiye Umukuru w’Igihugu, guverinoma n’abaturage bose ba Centrafrique ku buryo babakiriye n’ubufatanye babagaragarije avuga ko ari byo byatumye buzuza inshingano zabo n’ubutumwa bahawe. Yakomeje agaragaza ibikorwa byaranze ubutumwa bw’amahoro bari maze umwaka bakorera muri icyo gihugu. Lt Col Nyirihirwe, yanashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA kubw’icyizere bwabagiriye kugira ngo abe aribo bahabwa inshingano zo kurinda Umuyobozi w’igihugu n’abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu. Uyu muhango wanitabiiriwe n’abanyarwanda batuye muri Centrafrique. Biteganyijwe ko gusimburana kw’abasirikare ba Batayo ya kane n’iya gatanu bizatangira ku itariki ya 28 Gashyantare 2018. |
|
Inkuru zigezweho
-
Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame | 23 Dec 2024
-
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR | 21 Dec 2024
-
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho | 20 Dec 2024
-
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye | 20 Dec 2024
-
Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi? | 18 Dec 2024
-
7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk’Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène | 18 Dec 2024