• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Champions League ¼: Real Madrid yanyagiye Juventus, Ronaldo ayandikiraho amateka yihariye

Champions League ¼: Real Madrid yanyagiye Juventus, Ronaldo ayandikiraho amateka yihariye

Ubwanditsi 04 Apr 2018 IMIKINO

Imikino ibanza ya ¼ cya UEFA Champions League yatangiye kuri uyu wa Kabiri aho Bayern Munich yatsinze Sevilla ibitego bibiri kuri kimwe naho Real Madrid inyagira Juventus ibitego bitatu ku busa iyisanze iwayo, Cristiano Ronaldo yandika amateka mashya atarabaho muri iri rushanwa.

Kubera umusaruro muke Real Madrid yagaragaje muri shampiyona ya Espagne uyu mwaka aho iri ku mwanya wa gatatu, benshi ntibayihaga amahirwe yo kwikura imbere ya Juventus mu Butaliyani mu mukino ubanza wa ¼ cya UEFA Champions League.

Zinedine Zidane n’ikipe ye imaze kwegukana ibikombe 12 by’iri rushanwa birimo bibiri biheruka yatwaye yikurikiranya, yongeye kwerekana ko ari umwami ku mugabane w’u Burayi kuko byasabye iminota itatu gusa kugira ngo Cristiano Ronaldo afungure amazamu kuri Allianz Stadium yarimo abafana 40 849.

Juventus nayo itari agafu k’imvugwarimwe muri iri rushanwa kuko irifite kabiri ndetse ikaba yarageze ku mukino wa nyuma inshuro zirindwi ihatsindirwa harimo n’umwaka ushize, yatangiye gushaka uko yakwishyura ariko uburyo yabonye ba rutahizamu bayo barimo Paulo Dybala, Gonzalo Higuain kimwe na Rodrigo Bentancur ntibabubyaza umusaruro.

Ronaldo yongeye kuyikosora ku munota wa 64 aho yatsinze kimwe mu bitego byiza mu mateka ya Champions League abanje kwihindukiza atera umupira atareba mu izamu amaguru ari mu kirere uragenda uruhukira mu rushundura.

Uretse umutoza Zidane wagaragaje gutungurwa n’uburyo uyu rutahizamu yatsinze iki gitego, n’abafana ba Juventus bamukomeye mu mashyi bamushimira ku gitego kidasanzwe yari atsinze ikipe yabo.

Ibyago bya Juventus byabaye bibi cyane ku munota wa 66 rutahizamu igenderaho wari wagerageje no guha akazi kenshi ubwugarizi bwa Real Madrid, Paulo Dybala abona ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga byatumye atazanagaragara mu mukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha.

Real Madrid yatangiye kwidagadura mu kibuga hagati ihanganye n’abakinnyi 10, ku munota wa 72 myugariro Marcelo atsinda igitego cya gatatu abanje kunyura hagati ya ba myugariro batatu ba Juventus aragenda acenga n’umunyezamu Gianluigi Buffon yohereza umupira mu rushundura.

Ibitego bya Ronaldo byatumye yandikisha amateka atarakorwa n’undi mukinnyi wese kuva iri rushanwa ryabaho mu myaka 63, aho yujuje ibitego 22 amaze gutsinda mu mikino ya ¼ cyaryo arusha bibiri ku byo Juventus nk’ikipe yatsinzemo kuva yatangira kuryitabira.

Uyu wari umukino wa 10 wikurikiranya muri iri rushanwa Ronaldo atsinda igitego bikaba ari ubwa mbere nabyo bibayeho.

Ku myaka 33, uyu rutahizamu ufite uduhigo dutandukanye muri ruhago muri rusange, yahise anuzuza ibitego 119 muri iru rushanwa akaba ari uwa mbere ufitemo byinshi aho arusha mukeba we, Messi ibitego 19.

Mu wundi mukino wabaye, Bayern Munich yasanze Sevilla iwayo muri Espagne iyitsinda ibitego 2-1.

Sevilla niyo yatangiye isatira cyane ibona uburyo bwinshi ibupfusha ubusa ariko Pablo Sarabia aza gufungura amazamu ku munota wa 31 mbere yo kujya kuruhuka, Bayern irishyura ku gitego cyitsinzwe na Jesus Navas mu gice cya kabiri Thiago Alcantara ashyiramo icya kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu saa 20:45 hategerejwe undi mukino ukomeye cyane uza guhuza amakipe abiri yo mu Bwongereza, Manchester City yasuye Liverpool naho FC Barcelona ikaza kuba iri mu rugo yakiriye AC Roma.

Cristiano yishimira kimwe mu bitego bibiri yatsinze Juventus

Ku munota wa gatatu gusa nibwo uyu rutahizamu yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Isco

Ibyishimo byari byose ku basore b’ikipe ya Real Madrid n’abafana babo

Cristiano yatsinze igitego cya kabiri, kimwe mu byiza byagaragaye muri iri rushanwa kuva ryatangira

Dybala yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukinira nabi Dani Carvajal

Marcelo niwe wasoje ibirori ku gitego cya kabiri cya gatatu cyabonetse muri uyu mukino

Cristiano yishimira igitego cya Marcelo (ubanza iburyo) hamwe na mugenzi wabo Lucas Vasquez

Abakinnyi ba Juventus basohotse mu kibuga bumiwe

Allegri atsinzwe umukino wa kabiri na Real Madrid mu gihe kitageze ku mwaka

Zinedine Zidane yahanganaga n’ikipe yakiniye

Uburyo Cristiano yatsinze igitego cye cya kabiri, byatunguye benshi

Thiago Alcantara niwe wahesheje intsinzi Bayern Munich

Abasore ba Bayern bishimira igitego cya mbere cyo kwishyura nyuma y’akazi gakomeye kari kakozwe na Frank Ribery

Sarabia niwe wari wafunguye amazamu ku ruhande rwa Seville

Vincenzo Montella yari yumiwe nyuma yo kwishyurwa igitego akanatsindwa icya kabiri

2018-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Ubwanditsi 01 May 2021
Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 17 Feb 2025
Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien

Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien

Ubwanditsi 06 Oct 2023
Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Ubwanditsi 15 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Umusore wabeshye umukunzi we ko yakoze impanuka ikomeye akamwambika impeta aje kumureba
SHOWBIZ

Umusore wabeshye umukunzi we ko yakoze impanuka ikomeye akamwambika impeta aje kumureba

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi
Amakuru

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Ubwanditsi 27 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru