Nyuma yuko umutoza w’amavubi atoranyije abakinnyi 32 mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN igiye kubera mu Rwanda, hamenyekanye noneho 23 muri abo 32 bashimwe n’umutoza Mckinstry ngo aribo bahagararira u Rwanda muri iyi mikino igihugu cyacu kizakira .
Ni nyuma y’umukino wa gicuti u Rwanda rwanganyijemo na Cameroon igitego kimwe kuri kimwe i Rubavu. Kuri iki cyumweru tariki 10 Mutarama kuri stade Umuganda Amavubi azongera akine umukino wa gicuti na DR Congo mu rwego rwo gukomeza imyiteguro.
Amakuru dukesha Radio10/TV10 aravuga ko mu bakinnyi 32 Umutoza yari yahamagaye, hamaze gusezererwamo barindwi ari bo: Muhadjiri Hakizimana, Ngirimana Alexis, Senyange Yvan, Muhire Kevin, Nzarora Marcel, Nizeyimana Djuma, Havugarurema Jean Paul Raro, Mushimiyimana Mohamed ndetse na Isaie Songa.
Dore urutonde rw’abazaba bagize Amavubi muri CHAN 2016:
Abanyezamu:
1. Eric Ndayishimiye (Rayon Sports),
2. Olivier Kwizera (APR Fc),
3. Jean Claude Ndori (APR Fc)
Ba myugariro:
4. Michel Rusheshangoga (APR),
5. Fitina Omborenga (SC Kiyovu),
6. Celestin Ndayishimiye (Mukura VS),
7. Mwemere Girinshuti (Police Fc),
8. Faustin Usengimana (APR Fc),
9. Abdul Rwatubyaye (APR Fc),
10. Emery Bayisenge (APR Fc),
11. Fiston Munezero (Rayon Sports)
Abakina hagati:
2. Yannick Mukunzi (APR Fc),
3. Djihad Bizimana (APR Fc),
4. Rachid Kalisa (Police Fc),
5. Hegman Ngomirakiza (Police Fc),
6. Amran Nshimiyimana (Police Fc),
Ba rutahizamu:
17. Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports),
18. Innocent Habyarimana (Police FC),
19. Jean Claude Iranzi (APR FC),
20. Jacques Tuyisenge (Police FC),
21. Yussufu Habimana (Mukura VS),
22. Ernest Sugira (AS Kigali)
23. Dany Usengimana (Police FC).
M.Fils